Digiqole ad

u Rwanda rwatsinze Kenya rubona Ticket ya All Africa Games

 u Rwanda rwatsinze Kenya rubona Ticket ya All Africa Games

Yakana asimbuka ngo akore attack ku ikipe ya Kenya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yatsinze iya Kenya Seti eshatu kuri ebyiri mu mukino wa nyuma w’amakipe yo mu gace kamwe k’akarere ka gatanu (Zone V) ihita ibona ticket yo gukina imikino ya nyuma ya ‘All African Games’ izabera muri Congo Brazzaville muri Nzeri uyu mwaka.

Abagize ikipe y'u Rwanda yakinnye uyu mukino
Abagize ikipe y’u Rwanda yakinnye uyu mukino

Ikipe y’u Rwanda nyuma yo gutsinda amakipe ya Uganda na Burundi, kimwe na Kenya nayo yabigenje ityo, aya makipe yombi niyo yari asigaye kwisobanura ngo yishakemo iya mbere muri aka gace.

Seti ya mbere yegukanywe na Kenya irushije bigaragara u Rwanda ku manota 25 kuri 17 y’u Rwanda.

Stade y’imikino y’amaboko ya Remera yari yuzuye no hejuru, abafana bibazaga ko Kenya y’abasore barebare kandi b’ibigango Amavubi atari buyave imbere.

Seti ya kabiri yegukanywe n’u Rwanda ku manota 25 kuri 22 ya Kenya, umukinnyi Olivier Ntagengwa na ‘passeur’ Mahoro Ivan bigaragaje cyane mu gukora amanota muri iyi seti.

Seti ya gatatu yegukanywe n’u Rwanda rutsinze rurusha cyane Kenya ku manota 25 kuri 18.

Kenya muri iyi seti yagaragaje igihunga cyane mu kugarura imipira(reception) bayiha ubahereza ngo ‘bakubite ibiro’, byagoye cyane abasore ba Kenya gushobora umurindi w’abafana n’umuhate udasanzwe w’abakinnyi ba Paul Bitok, umunyakenya utoza Amavubi ya Volley.

Seti ya kane abakinnyi b’u Rwanda bayirangayemo nubwo bari bafite amahirwe menshi, Kenya yabazamukanye ndetse ibasiga bageze ku manota 13, gusa itsinda iyi seti bigoye kuko yagize amanota 27 kuri 25 y’u Rwanda.

Byabaye ngombwa ko hitabazwa ‘Seoul’, seti kamarampaka yo gutanguranwa amanota 15, ikinwa iyo amakipe anganyije seti 2 -2 mu mikino y’abakuru.

Nta kosa abakinnyi b’u Rwanda bayikozemo, u Rwanda rwagize amanota 8 Kenya ifite abiri gusa, abafana batangira kubyina intsinzi kugeza ku manota 15 kuri 7 ya Kenya, maze inkuru nziza ikwira hose.

Ivan Mahoro (passeur), Yakan Lawrence, Olivier Ntagengwa, Freddy Murenzi, Vicent Dusabimana na Flavien Ndamukunda babanzagamo bitwaye neza cyane mu guhesha intsinzi ikipe y’u Rwanda.

Umutoza Paul Bitok yatangaje ko uyu mukino bawutsinze kubera uburyo bari bawiteguranye ishyaka ridasanzwe.

Avuga ko nubwo Kenya ari ikipe ikomeye ariko kuba abakinnyi be bakurikije ibyo bitoje bakongeraho ishyaka aribyo bibahaye intsinzi.

Mu irushanwa muri rusange mu ikipe y’u Rwanda hatashye ibihembo bya; Ivan Mahoro wabaye ‘best setter’, Vicent Dusabimana wabaye ‘Best blocker’ na Yakana Lawrence wabaye umukinnyi w’iri rushanwa, akanashyikirizwa igikombe nka Kampiteni w’ikipe y’u Rwanda.

u Rwanda na Misiri bikazahagararira ‘Zone V’ muri All African Games zizabera i Brazzaville mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Abagize ikipe ya Kenya
Abagize ikipe ya Kenya
Stade yar yuzuye cyane
Stade yar yuzuye cyane
Umutoza Paul Bitok yavuze ko uyu mukino bari bawiteguye cyane
Umutoza Paul Bitok yavuze ko uyu mukino bari bawiteguye cyane
Kenya nayo yari ihafite abafana
Kenya nayo yari ihafite abafana
Kenya yagaragaje ubuhanga mu kurekura imipira iremereye
Kenya yagaragaje ubuhanga mu kurekura imipira iremereye
Yakana asimbuka ngo akore attack ku ikipe ya Kenya
Yakana asimbuka ngo akore attack ku ikipe ya Kenya
Abafana kimwe n'abashyitsi bakuru bafanaga cyane ikipe y'u Rwanda yakinaga neza
Abafana kimwe n’abashyitsi bakuru bafanaga cyane ikipe y’u Rwanda yakinaga neza
Ubwo umukino wari urangiye byari ibyishimo bikomeye cyane
Ubwo umukino wari urangiye byari ibyishimo bikomeye cyane
No muri ba nyakubahwa
No muri ba nyakubahwa
Ivan Mahoro wagaragaje ubuhanga cyane mu gutanga imipira  Best setter
Ivan Mahoro wagaragaje ubuhanga cyane mu gutanga imipira Best setter
Ibikombe by'abitwaye neza byinshi byegukanywe n'abasore b'u Rwanda
Ibikombe by’abitwaye neza byinshi byegukanywe n’abasore b’u Rwanda

Photos/Samuel Niyonziza

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Congratulation to Rwandan team. Ivan keep it up, uri passeur mwiza cyane.

  • Bravo bana b’u Rwanda. Mwe bwe n’amagare nibura muzajya muduha ibyishimo

  • FERWAFA nirebere ho. igihe cyose amarangamutima azaba agikorwa mu buryo Ferwafa ifata ibyemezo mu mupira w’amaguru, mu gutoranya abakinnyi, FERWAFA imenye ko ntaho izagera. Ntiyibwire ko abanyarwanda benshi bakunda umupira w’amaguru, ngirango murirebera ko aho Rayonsport yateue amatako hose abafana baza. None se abantu bangana gutya ubu hari match ya Foot ball mu Rwanda ikibabona, yewe n’iyo yaba ari mpuzamahanga? Kuki se Degaule aticara ngo arebe impamvu? Ahubwo ndasaba ubuyobozi bwa Rayonsports kwihutisha gahunda yo gushyiraho n’ikipe ya Basket ball, bityo aba rayon babone aho bajya gushakira ibyishimo babuze muri foot ball. Congratulation kuri federation ya volley ball mu Rwanda.

    • Ariko nuko ntabushobozi nagushyira muri FERWAFA nkareba ko wajya uha ibitego abananiwe kubitsinda Plz mujye muba aba sportif kuko ibigambo muvuga bitera abantu umujinya nubwo muba mwikura mwisoni, mwishyiramo ubuyobozi kandi ntacyo baba bakoze abasifuzi bakora ibyabo ngo FERWAFA, mukure amatiku ya ba Rayon kumbuga ninkayinterahamwe, ntagira musimamo wagirango nizo zihishe muri ruhago ikipe yanyu nimutayishyigikira muburyo bwa financement ngo igure abakinnyi ugirango ibigambo byanyu nibyo bizatsinda ubwinshi bwanyu ntacyo buvuze, nakwifuza kugira abafana bacye nkaba Police na AS Kigali nkagira resultant toneau vide fait beacoup de bruit!!

  • Ndashimira abasore bacu ku bwitange bagaragaje muri iri rushanwa. Nanone ndasaba Ministeri ya sport guha agaciro volleyball ndetse rwose bakayongerera budget kuko berekanye ko bashoboye. Nkaba mfite igitekerezo ko bashaka uko batwara bariya bakinnyi bakiri bato muri stage hanze y’igihugu nkuko byagenze muri 2009 ba Mukunzi bajya muri Bresil ari nayo volley ubu turiho tugenderaho. Ndifuza ko abakinnyi nka Fred, Yves, Nelson, Yvan, Fabrice, Sylvestre n’abandi babashakira stage mu bihugu nka Turquie, Qatar, Japan, Bresil or Italy mwaba mureba ko tutagira aba professionnels benshi bityo na coupe d’Afrique twayitwara. Murakoze

  • @blaise, kuki se bitakorerwa mu rwanda?! Ariko hari aho natwe tutaragera ho kugira confidence mu bushobozi twifitemo! Ahubwo u rwanda nirube centre of excellence muri volley, africa ijye iza kwitoreza iwacu. Cg reka mpere kuri region da!

    • Bwana Mugabo nuko ibi byabayeho muri 2009 hanyuma bitanga umusaruro turiho tubona ubu, Impamvu ntayindi nuko iyo habye stage hanze mu bihugu byateye imbere bibongerera experience kandi bakanamenyera no guhangana n’amakipe akomeye. Ndahamya ntashidikanya ko ubu muri Zone 5 dukurikira Egypt ariko noneho kugirango tuzabashe kuyihangamura n’abarabu muri rusange nuko twabona imyiteguro ikomeye kuko bo usanga babonye imikino ya gishuti muri za Italy. Ibi abakurikira Volleyball barabizi umusaruro byatanze.

Comments are closed.

en_USEnglish