Ngoma: Barasaba ko ikiraro kibahuza na Bugesera kizubakwa mu buryo burambye
Abatuye mu mirenge ya Sake na Rukumberi mu karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko babangamiwe no kuba ikiraro cyibahuza n’akarere ka Bugesera cyarasenyutse ngo n’aho gisaniwe cyikaba cyitarubatswe mu buryo burambye kuko cyinyurwaho n’imodoka ntoya gusa bityo ngo bikaba bibangamiye ubuhahirane bwabo.
Abaturage bavuga ko ngo iyo bashaka kugeza imyaka i Kigali bibasaba kunyura mu karere ka Rwamagana.
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba buravuga ko iki kibazo bukizi, ariko ngo hari icyizere ko kizacyemuka vuba kuko ubu bamaze gutumiza ibyuma byo kugira ngo kizakorwe mu buryo burambye.
Nkuko bigaragazwa na bamwe mu baturage twaganiriye, iki kiraro cyangiritse gihuza akarere ka Ngoma n’akarere ka Bugesera gifasha abatuye mu mirenge ya Rukumberi na Sake kugeza ibicuruzwa byabo i Kigali babinyujije mu karere ka Bugesera.
Iki kiraro bitewe n’igihe kinini cyari kimaze, cyaje kwangirika hanyuma ku bufatanye n’ingabo z’igihugu gisanwa mu buryo butarambye bifasha gusa abagenda mu binyabiziga bito na ho imodoka nini zitwara imyaka n’izihetse ibintu byinshi ntizishobora kuhanyura.
Ibi rero ngo bibangamiye abakoresha iki kiraro cyane abo ku ruhande rw’akarere ka Ngoma nk’uko bamwe mu bo twaganiriye babivuga.
Umwe muribo agira ati “Mu by’ukuri duheze mu bwigunge, twari dufite ikiraro cyiduhuza na Bugesera cyatworoherezaga kugeza ibicuruzwa byacu i Kigali ku buryo bworoshye none cyarangiritse, nta modoka itwaye imyaka ishobora kuhanyura.”
Umuyobozi w’umurenge wa Rukumberi Hanyurwimfura Ejide avuga ko uyu muhanda ari umuhanda ukoreshwa cyane, akaba na we asaba ko hakubakwa ikiraro kirambye ngo bigafasha abakora ubucuruzi muri aka gace gukomeza kwiteza imbere.
Kuri iki kibazo, umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette aravuga ko iki kiraro cyakozwe by’agateganyo ariko ngo hakaba harimo gutumizwa ibyuma kugira ngo iki kiraro cyubakwe ku buryo burambye.
Yagize ati “Icyo kiraro cyari kimaze imyaka myinshi cyane, cyari gishaje hanyuma cyiza kugwamo turagisana, ariko si ku buryo burambye. Gusa, ubu harimo haratumizwa ibyuma kugira ngo kizakorwe ku buryo burambye, ariko imodoka nto zo zirimo ziranyuraho nta kibazo.”
Uretse iki kiraro gihuza abatuye akarere ka Ngoma na Bugesera cyangiritse kikaba kitarakorwa ku buryo burambye, hari n’ikindi na cyo, muri aka karere ka Ngoma cy’ahitwa Rwagitugusa na cyo abaturage baho bamaze iminsi bitotombera ko kitubakwa.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ibikorwaremezo.com
Rimwe na rimwe njya nibaza ikibazo.Leta usibye kutubwira burigihe ko icunga umutekano mu Rwanda no mu mahanga bimara iki niba ibikorwa nkibi bawira akarere kwirwariza? ese amafaranga akarere kayavanahe? Inshingano intara zihabwa nibyo muri décentralisation isa niyo Habyarimna yakoze yubaka za komini zahindutse akarere leta iziha angahe? gufunga ba meya na ba gitifu binyibuta abakontabure ba komini bafungwaga muri za 88-89. Ariko bugmestre na prefet na mistre wa intérieur ntibafungwe.
@Muhire: Ube se uragirango hakorwe iki nyine ko wumva bagiye kucyubaka ku buryo kizamara imyaka myinshi ndetse n’ibikoresho bizakoreshwq mu iyubakwa ryacyo bikaba biri mu nzira? Uturere kandi duhabwa amafaranga menshi tukanayicungira uretse ko nta n’ahavugwa ko ari akarere kazubaka iki kiraro! Muri rusange, reka kuba indashima kuko n’ubwo inzira ikiri ndende hakozwe byinshyi cyane kandi utabyemera aba afite mauvaise foi ikabije. Ni kimwe n’uku uri kuvuga umutekano nk’aho kuwugeraho nk’uwo dufite ari ntacyo bivuze cyane. Ibi nabyo byerekana kwirengagiza kuko niwo shingiro rya byose. Kereka ahubwo niba ubabajwe n’uko uwo mutekano uhari!
None se nasomye nabi cyangwa bavuze ko bafite ikizere cyuko kizubakwa ko batumije ibyuma aho ntibizaba nka byabindi bya convention center bavuzeko byaheze dar el salaam none ngo bakaba bareguriye isoko Turkiya?
Hari n’ikindi gihuza Bugesera na Nyanza ahitwa Rwabusoro cyarangiritse hacaho moto amagare n’abantu gusa.
Convention center yose yarayamaze ntayandi asigaye.
Tugiye gutangira kubara ibikorwaremezo byakozwe nyuma ya 1994 tureba nibyariho mbere turebe niba bamwe batadutuburira mwiterambere cyangwa amajyambere.
Comments are closed.