Digiqole ad

Ngororero: Abahinzi b’icyayi nabo ngo barashaka Kagame nyuma ya 2017

 Ngororero: Abahinzi b’icyayi nabo ngo barashaka Kagame nyuma ya 2017

Hano bakoraga ikimenyetso cyo gushikira Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2015 abahinzi b’icyayi 1 800 bo muri Kopertive COTRAGAGI-RUBAYA mu karere ka Ngororero bashyizeho umukono ku ibaruwa banditse basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ibuza umukuru w’igihugu kwiyamamariza manda zirenze ebyiri yahinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze kubayobora kubera ibyo yabagejejeho nk’uko babivuga.

Hano bakoraga ikimenyetso cyo gushikira Perezida Paul Kagame
Hano bakoraga ikimenyetso cyo gushikira Perezida Paul Kagame

Bavuze ko Perezida Paul Kagame yabazaniye umutekano, yavanze ingabo atitaye ku bo bari bahanganye mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo bahinzi bavuga ko Perezida Kagame atarabacutsa kuko ngo bakimukeneye ngo akomeze abayobore.

Bavuga ko Itegeko Nshinga ari bo barishyizeho nk’abaturage, kandi ngo ni bo bagomba kurihindura mu gihe babishatse.

Aba bahinzi bavuga ko bakundira Kagame ko yahaye ijambo abagore ngo mbere ataragera ku buyobozi nta mugore wavugiraga mu ruhame ngo yumvwe, ndetse ko bacirwaga imigani ibakandamiza.

Kagame ngo bamushimira ko yabagejejeho iterambere, ubuyobozi abwegereza abaturage, Polisi ndetse n’abasirikare baba abantu bisanzura ku baturage aho kuba abantu bateye ubwoba nk’uko ngo kera iwabo za Ngororero n’ahandi henshi mu Rwanda byahoze.

Umwe muri aba bahinzi ati “Yaraduhuje atugira bamwe nta vangura, aradukundanisha kandi mbere twaranganaga. Kugira ngo tubone undi usa nka we ndumva bitoroshye ubu.”

Pierre Bazirikana nawe wo muri aba bahinzi yavuze ko kuva yatangira guhinga icyayi hashize imyaka 20, icyayi cyamugejeje kuri byinshi, aho yaje kugura ubutaka bugera kuri Ha 1, agura inka, ku buryo byamukuye mu bukene.

Avuga ko byose abikesha Perezida Paul Kagame wagaruye umutekano n’amahoro mu Rwanda, ibi ngo ari nabyo by’ibanze mu kugira icyo umuntu ageraho.

Ati “Ubudehe, Giranka Munyarwanda, ibyo byose mbishingiraho nsaba ko yakomeza kuyobora muri manda ya gatatu, mu bamushyigikiye na njye ndimo.”

Niyoyita Alfred, umuyobozi wa COTRAGAGI-RUBAYA yavuze ko mbere abahinzi b’icyayi bari bameze nabi cyane, ubu ngo batangiye kuba abashoramari, bagana banki, ndetse bitewe n’imiyoborere myiza hari aho bamaze kugera.

COTRAGAGI-RUBAYA igizwe n’abanyamuryango bagera ku 1 800, muri konti ya koperative bavuga ko ubu bafite umutungo urarenga miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu minsi iri imbere ngo bagiye kubaka umuyoboro w’amazi bazashyira mu mashuri abiri y’aho iwabo, uzatwara hafi miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abayobozi bababwira ko umusaruro babonye uzikuba kabiri nibashyiraho imbaraga mu mikorere yabo
Abayobozi bababwira ko umusaruro babonye uzikuba kabiri nibashyiraho imbaraga mu mikorere yabo
Abayobora Koperative
Abayobora Koperative
Abaturage bari kwiyandika bakanasinya kugira ngo urupapuro ruzajye mu Nteko Nshingamategeko muri gahunda yo guhindura itegeko nshinga
Abaturage bari kwiyandika amazina yabo bagashyiraho nimero y’indangamuntu n’umukono bikazohererezwa Inteko Ishinga Amategeko ngo yige kubyo guhindura Itegeko Nshinga
Uyu musaza yavuze ko Paul Kagame yabazaniye ubumwe n'ubwiyunge ngo akwiye gukomeza akomeze ayoboreakayobora
Uyu musaza yavuze ko Paul Kagame yabazaniye ubumwe n’ubwiyunge ngo akwiye gukomeza kubayobora
Uyu mubyeyi nga asanga Paul Kagame yararemye Abanyarwanda nk’Imana kandi na we ari  umuntu waremwe n’Imana
Uyu mubyeyi nga asanga Paul Kagame ari kubaka Abanyarwanda bashya barangwa n’urukundo no gukunda igihugu
Niyoyita Alfred  umuyobozi wa koperative COTRAGAGI-RUBAYA
Niyoyita Alfred umuyobozi wa koperative COTRAGAGI-RUBAYA
Mzee Hadji yavuze ko nta wundi muyobozi benda kubona wayobora utari Paul Kagame
Mzee Hadji  Salim yavuze ko nta wundi muyobozi ubu benda kubona wayobora nka Paul Kagame
COTRAGAGI-RUBAYA
COTRAGAGI-RUBAYA

Amafoto/Daddy Sadiki/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ibi bintu ni danger..turebe ibibera mu Burundi.Maze kumva ibiganiro bivugako, umutekano usesuye atari Perezida uwariwe wese uzawuduha.Ahubwo tuzawuhabwa ninzego zikomeye kuruta perezida ukomeye kuko numuntu utazabaho burundu ariko igihugu kizahoraho burundu.Ducishe mu gaciro ahubwo tumusabe kudukorera ihererekanya butegetsi ryiza kugirango nagenda ntituzasubire mu kavuyo tuzabe igihugu kizi ibyo guhererekanya ubutegetsi uko bikorwa hatazagira undi uza ngo yigire nka Nkurunziza.

  • Ibi bintu bya manda ya gatatu kuri Paul Kagame, birimo icyo nakwita manipulation y’abanyapolotiki bakabeshyera abaturage ko aribo basaba ihindurwa ry’itegekonshinga. Mwibuke ko uwabivuze mbere y’abandi bose ari Min Musa Fazil Harerimana. Hanyuma hakurikiraho abandi bayobozi batandukanye. Itegekonshinga ritegurwa kugeza ritowe Kagame yari ahari kandi anayoboye igihugu. Nimurihindura kugirango mumwongere iyindi mandat ya 3 muzaba murisheshe ntabwo muzaba murihiduye. Ubusanzwe itegekonshinga riseswa iyo haye coup d’etat. Kuko nta ngingo nimwe yashyizwe muri iryo tegeko yemera guhindura umubare wa mandat. Ahubwo haranditse ngo “nta na rimwe umuntu yemererwa kwiyobora mandat zirenze 2”. Ubwo rero abo basaba ibyo batazi nibanabyite mu izina ryabyo bavugeko bashaka ko itegekonshinga ryacu riseswa; muyandi magambo ko basaba coup d’etat ikozwe n’usanzwe ayobora kuko bamwikundira. Harya ubundi nk’ubwo ko bashaka kurihindura ku mpamvu zitumvikana, Kagame namara gusaza cyangwa atakiriho bazakora irindi tegekonshinga? Niba igisubizo ari yego rero tugiye kujya mu gihe tudafite itegekonshinga. Ubutegetse bw’igitugu bwose butangira gahogahora bwica amategeko ariko bigeze aho gusesa itegekonshinga biba byarenze igaruriro. Ku bwanjye uwayobora wese muri 2017 ntacyo byaba bimbwiye apfa kuba yatowe n’abaturage kdi bashobora no kumukuraho bimunaniye. Itegeko burya ntirihora rishimishije kwemera ibyo ritegetse rero n’aho bitaba bishimishije ni ubunyangamugayo ni nayo democracy.
    Nkeka ko habaye kamarampaka itari ya yindi ya “tora aha” iri tegekonshinga ritaseswa ariko kubera igitsure n’igitutu cy’abayobozi rizaseswa ariko hazakurikiraho ibibazo. Igihugu kitagira itegekonshinga kizaba kiyobojwe igitugu cyeruye.

  • Byali kuba byiza Kagame atanze ubutegetsi muli 2017. Aliko RPF niyo iyobora Urwanda. Icyo ishaka nicyo kizakorwa. Bishobora kuzagenda neza! May God bless you guys!

  • Please Please, ibyifuzo by’abanyarwanda byubahirizwe maze dukomeze kuyoborwa na HEPaul Kagame

  • Simbona ko ariukuritobanga, ahubuo bakuremo iyo ngingo igena ibyigihe. Maze perezida age yiyamaza kenshi gashoboka. Niba abaturage bamushimye bamwongere.

  • Abanyarwanda benshi bafite imico nk’iy’indaya(sibose).
    Indaya iyo iguharaye ivugako ntawundi mugabo uzi kurongora nkawe, ko ntawundi wagira ibitekerezo keretse wowe!! kandi iyo indaya iguhararutswe ivuga ko no gushyukwa ntushyukwa!! so ndasaba abo banyarwanda bafite esprit ya kiraya baduhe amahoro. RPF ifite abandi bagabo bashobora gukora ibirenze ibyo H E Paul yakoze. PSD, PL ndetse nandi mashyaka ntihabuze abagabo bayobora urwanda, ndahamya ko hari nababivugishwa n’ubwoba kuko tutirengagije uriya musaza yababitsemo ubwoba.
    Ariko twamushimira ibyiza yakoze hanyuma akabisa abandi kandi barahari rwose.
    Umugabo nusohoza ijambo ryamuvuye mukunwa niba adashaka kuduteza abazamukurikira nahe abandi.
    Abakandida: Donard Kaberuka,Murigande Charles, prof Rwigamba ULK, Mm Ingabire victoire,Dr Karangwa Efrem nibenshi ntiwabavuga ngo ubarangize rwose u rwanda rwarabyaye keretse niba hariho abavukira amezi 19.

  • nishimiye ibitekerezo bitangwa mu kinyamakuru Umuseke !! ariko banyarwanda twaretse kugira imico imeze nk’iyo Pascal avuze aho haruguru ?? ese Nyakubahwa Perezida wacu dukunda Kagame aramutse apfuye cyangwa akarwara indwara yamubuza kuyobora, ubu igihugu cy’u Rwanda nta wundi muntu koko washobora kukiyobora ngo gikomeze gitere imbere ??? abavuga gutya baribeshya bakanayobya abandi ! nanjye ndatanga ingero : Dr Muligande, Donald Kaberuka, Gén Kabarebe, cyangwa se aba ba Twagiramungu ( uyu we yabanza agakubitwa icyuhagiro) aba bose rero bashobora kuyobora u Rwanda kandi bakaruyobora neza, ubumwe n’ubwiyunge bugasagamba, u Rwanda rugakomeza iterambere !! bityo ndabasabye ngo ntimusese itegekonshinga !! twirinde gusiga umurage mubi ! Imana ibafashe kandi ifashe n’u Rwanda !!

    • Uyu musaza Rukokoma ashobora kwomora ibikomere byinshi.harya ubu dutekerezako tunafite n’umwami uheze mu buhungiro koko? byatunanije iki?

  • Ahubwo jyewe ndumva twahindura aho kumwita president tukamwita umwami kuko tutazigera tumukuraho tuzamukenera kugeze apfuye. Kandi ntabwo twazajya duhora muri referendum za buri gihe ngo turashaka guhindura itegekonshinga.

Comments are closed.

en_USEnglish