Digiqole ad

Burundi: Abadashaka manda ya gatatu ya Nkurunziza basubiye mu mihanda

 Burundi: Abadashaka manda ya gatatu ya Nkurunziza basubiye mu mihanda

Imyigaragambyo kuri uyu wa mbere yakomeje, abigaragambya babasha kugera bwa mbere mu mujyi rwa gati wa Bujumbura

Up: Kuri uyu wa mbere imyigaragambyo yaguyemo abaturage batatu nk’uko byatangajwe na Croix Rouge mu gihugu cy’Uburundi, abandi babarirwa muri 30 bakomeretse harimo n’umupolisi.

Amagana y’Abarundi badashyigikiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu babyukiye mu muhanda kuri uyu wa mbere bakaba, bwa mbere babashije kugera mu mujyi rwa gati wa Bujumbura ku kibanza cyiswe icy’ubwigenge n’ubwo batatanyijwe n’abashinzwe umutekano.

Imyigaragambyo kuri uyu wa mbere yakomeje, abigaragambya babasha kugera bwa mbere mu mujyi rwa gati wa Bujumbura
Imyigaragambyo kuri uyu wa mbere yakomeje, abigaragambya babasha kugera bwa mbere mu mujyi rwa gati wa Bujumbura

Hari hashize iminsi ibiri, abigaragambya batanze agahenge kugira ngo bashyingure abamaze kugwa muri iyo myigaragambyo ndetse bavugaga ko ari akanya kuri Perezida Nkurunziza ngo abe atekereza neza ku mwanzuro we.

Bwa mbere nyuma y’icyumweru bigaragambya, aba badashyigikiye manda ya gatatu babashije kugera mu mujyi wa Bujumbura rwa gati kuri uyu wa mbere tariki 4 Gicurasi, gusa ingabo z’Uburundi zifatanyije na Polisi zabashije kuhabirukana.

Abapolisi bakunze gushinjwa n’abigaragambya ko bashyigikiye Ubutegetsi bwa Nkurunziza, ngo baba bakoresheje imbaraga nyinshi mu kuvana abigaragambya ku kibanza kitiriwe Ubwigenge, ngo barashe amasasu menshi ndetse batera gerenade ziryana mu maso abigaragambya.

Mu Majyepfo y’Umujyi wa Bujumbura, ahitwa Musaga, urubyiruko rugera kuri 200 ruhatuye rwafatanyije n’abigaragambya baturutse mu tundi duce, maze bahangana n’abapolisi.

Abigaragambyaga aho, bagendaga bavuga ngo “Mutureke tugende!” bakaba babibwiraga abapolisi babakumira. Igisirikare cy’Uburundi na n’ubu gisa n’aho kitarafata uruhande cyajyaho haba ku bashyigikiye Nkurunziza cyangwa ku batamushyigikiye, gusa kigerageza kuzana umutuzo hagati ya polisi n’abigaragambya.

Abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza kandi bagiye mu mihanda mu duce twa Ngagara mu majyaruguru ya Bujumbura ndetse na Nyakabiga mu burasurazuba, gusa muri utwo duce abigaragambya bafunze imihanda bashyiramo za bariyeri.

Mu gace ka Cibitoke, urubyiruko ruri hagati ya 100 na 200 rwakwijwe imishwaro na polisi, ndetse harashwe gerenade iryana mu maso, umwe mu bigaragambyaga arakomereka.

Ibintu birasa n’ibishobora gufata indi ntera mu gihugu cy’Uburundi, mu gihe kuri uyu wa mbere cyangwa ejo ku wa kabiri, abacamanza bo mu rukiko rushinzwe itegeko nshinga bagomba kwemeza cyangwa bagahakana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Gusa, nubwo uru rukiko rwitabajwe na Sena mu gihugu cy’Uburundi, abenshi barashidikanya ku bwigenge bwarwo n’ubw’abo bacamanza mu gufata umwanzuro nyawo.

AFP

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Ariko Nkurunziza yahambiriye akava ku butegetsi agaha Abarundi amahoro!!!!!???????????????Iyo udashakwa ntuba ushakwa.

  • Nda kurahiye sinajya kwigaragambya.
    Ufite agahanga gato akaribda uruguma !!!

    Buriya nashimye uwohungiye hakibona.

    Nu kuryuma ho nagera mu bureau by’itora nkihitiramo uwo nifuza mwuri top secret nkitahira amahoro.

    Ababara amajwi bagakora akazi kabo !!!

    • @Munyrarwanda, wemerako muri 2003 se ariko twabigenje? Rukokoma akabona 3pc

  • ariko jye nanubu ntago ndabona icyo uriya munyacyubahiro PETER NKURUNZIZA ashaka,jye ndiwe nahita mfata indege hakiri kare ubundi nkareka abanyagihugu bo ubwabo bagahitamo uzabayobora kuko niyo yabyanga abo bafatikanyije ntago bamwemerera.cg se ategereze azamere nka Mr Compaore muri Burkina-faso.IMANA ihe abarundi amahoro ,uburundi bwongere bugendwe.

    • Ntamunyacyubahiro ukirimo njyewe mwitumuginga.

  • president nkuruzinza narekeraho aharire nabandi ikidi nuko abarudi barimo gushira igihugu cyabo mubibazo by,ubukene n,intambara

  • mukomere!
    njye sinemeranya nabavuga ngo abarundi ntibagishaka umunyacyubahiro Petero Nkurunziza,
    none ko mbona abigaragambya wababara, abatigaragambya bo muzi bangana iki cg batekereza iki?
    uyu Munyakubahwa niyiyamamaze niba batamushaka ntibazamutore,ubwo uzatorwa niwe uzaba akunzwe! ariko bareke kumena amaraso basenya nibyubatswe! amahoro n’umugisha kubaturanyi

  • bavandimwe barundi mwakoroheranye koko!

  • Iyo ushaka amahoro utegura intambara, nubwo utaba uzi ko uzayitsinda ark Nkurunziza ariyizeye afite insoresore yateguye kuzamurwanirira (imbonerakure) kandi nuko mu bigaragara zirimo zimukorera ibyo yazitumye. Gusa abavandimwe ba barundi Imana ibabe hafi kuko birakomeye.

  • ngo communaute Internationale ni batabare? Abanya frique, bazasobanukirwa ryari, tuzajijuka ryari?

  • Wowe wiyise blessing to Burundi. Ese wibaza ko abantu batinyuka kujya mu mihanda baba atari abantu b intwari beshi baba baheze mu mazu kubera gutinya amasasu y aba police ariko niba utekereza utryo ngaho bwira Nkurunziza abuze ziriya police ze kurasa abantu babahe uburenganzira bwo kwigaragambya urebe uko imihanda yuzura ntihagire n uwongera kubona aho akandangira. Abarundi beshi ntibashaka uriya mugabo kandi icyo bamuhora kiroroshye nuko wenda nawe waba utahagera cyangwa niba uhagera ukirengagiza kiriya gihugu uriya mugabo nta kintu yamariye abarundi usibye kubaka agatsiko kakigwizaho imitungo ariko abarundi barakennye kandi iki nicyo kiza imbere kuri rubanda. Ikirengejeho si nangombwa ko abantu bajya mu mihanda ahubwo yaba yari umugabo muzima yakubahirije amategeko yasinyiye ntayahonyore ku gitugu

  • Uwihoreye ahonga bike. Umunyabwenge ntavuga menshi afata umwanzuro muri calme!!!! Bivuga ko wamugani wababivuze mbere, bakwicecekera amatora yagera bagatora abo bashaka cga se bakifata (gutora ubusa) ibi nabyo biremewe. Ariko murundi ruhande bagacecetse bakazatora abo bashaka cga bakifata ariko impungenge bafite arinayo mpamvu bigaragambya n’uko nta muntu watsindwa ari kubutegetsi, ntibibaho kereka iyo yashatse gutanga ubutegetsi nka BUYOYA none nawe ibyo yakoze dore aho bigejeje igihugu. BUYOYA yatanze ubutegetsi da kumugaragaro, ariko wapi byahise binanirana. Hamaze gupfa abarundi benshi kdi urusorongo. N’aha Nyagasani, naho ubundi ntawamenya aho bizagana… Imana izane amahoro.

  • Ibi byose iyo Buyoya adataba mu nama abarundi Nti bababarimo guhangayika batyaaaa !!!!!

    Kagame nadufashe yemere akomeze ibyo yatangiye nta rwaserera nifuza mwiki gihugu !!!!

  • Ariko uzi ko abirabura babavuze ukuri barafata imihanda bagatwika wenda ari na kaburimbo,barangiza kwangiza ibyo bigereyeho mucyuya cyabo,bagatangira kuvuza iyabahanda ngo komite internasiyonali nitabare!
    Baretse amatora yaza bakazatora undi bashatse.

  • Ikibazo si ugutora Nkurunziza ahubwo ni ukutubahiriza itegeko nshinga nkuko natwe tuzabikora.Kuvugako babareka bagatora uwo bashaka nabyo ntibishoboka muri ibi bihugu byacu.Twese twatoye Rukokoma hatsinda Kagame!!!Tekiniki rero bakoresha mu matora bayihuriraho.Natwe badakoresheje tekiniki na Kagame ntiyatsinda!Niyompamvu ingirwamashyaka dufite yose yemera ko bahindura itegeko nshinga batitaye no ku kayabo bizatwara kuko baziko n’ubundi batabikoze tekiniki yazabikora!Gusa byose ni umuturage batesha igihe ke.

    • Niba waratoye Rukokoma twe ntitwamutoye, twe twitoreye PK kandi twari benshi, sinzi rero aho uhera uvuga ngo twese twatoye rukokoma! Uwo Rukokoma uvuga (niba utari nawe dore ko ashobora no kwiyoberanya akabeshya nk’ib) iyo tuza kuba twaramutoye turi benshi na n’ubu tuba tumuvuga nl’umuntu w’umugabo tutabonye amahirwe ko atuyobora, ariko reba…. ninde umuvuga? Ni ukwivuga gusa! Naho iby’i Burundi ho abakunda igihugu cyabo by’ukuri (abafite icyo bakimariye) nibo bakwiriye kukiyobora.

  • ARK NYAMARA NUGUSABIRA BURUNDI PE KUKO BIRAKAZE!!!!!!!!!!!MUREKE GUTERNAMAGAMBO

Comments are closed.

en_USEnglish