Mzee Rutayisire YITABYE IMANA
Ruhango – Nyuma y’amasaha 48 abwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ari mu minsi ye umukambwe Rutayisire Gervais yatabarutse ku myaka 92 mu rukerera rwo kuri uyu wa 01 Gicurasi 2015. Mbere y’uko atabaruka yari yabwiye Umuseke ko azagenda yishimye kubera uko asize u Rwanda. Uyu musaza yamenyekanye kubera kwifuza kubonana na Perezida Kagame, uyu akamutumira iwe bagasangira.
Marie Uwimbabazi umwe mu bana be yabwiye Umuseke ko se yatabarutse ahagana saa saba z’ijoro kuri uyu wa gatanu.
Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana aho atuye n’umugore we, Mzee Rutayisire yarushijeho kuba inararibonye nyuma yo kubonana na Perezida Kagame. Yatumirwaga kenshi ahateraniye abantu, yaganirije kenshi urubyiruko ku gukunda igihugu.
Kuwa gatatu w’iki cyumweru aganira bwa nyuma n’Umuseke yavuze ko “ibanga ry’ubuzima ari ukubana, kugira neza no gukora neza ibikubeshejeho.”
Yitabye Imana azize indwara z’ubuhumekero zamufatanyije n’izabukuru bimushyira hasi kuva mu mezi hafi abiri ashize.
Asize umugore n’abana batatu n’umwuzukuru umwe.
Aganira n’Umuseke kandi bwa nyuma yavuze ko atabarutse ariko asize igihugu kiza.
Yagize ati “Urabibona ko ndi mu minsi ya nyuma. Ariko ngiye neza, nsize igihugu kiza abanyarwanda twifuje kuva cyera. Reba imyaka mfite ariko imyinshi nayibayemo mu gihugu gishyigira inzangano kirimo akarengane gakabije byakurikiwe n’imiborogo…Ariko uyu munsi dufite igihugu gishaka guca ibyo byose. Simbabaye rero kuko nsize igihugu kimeze nka cyakindi bavuga ngo gitemba amata n’ubuki.”
Uyu musaza, muri Gicurasi 2013 nyuma yo kubwira umunyamakuru w’Umuseke ko mbere yo gutabaruka yifuza guhura na Perezida Kagame ngo amushimire ibyiza yakoreye u Rwanda, iyo nkuru yamugezeho (Perezida Kagame) maze ku cyumweru tariki 16 Kamena 2013 amutumaho amwakira iwe mu rugo baraganira.
Biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa gatandatu.
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango
26 Comments
Imana imwakire inzozi yagerageje kuzikabya..
RIP
Niyigendere uyu musaza. Twihanganishie umuryango we. Iki gikorwa Nyakubahwa Kagame yakoze cyo kwakira uyu musaza ni indashyikirwa. Long live your Excellency.
Igendere Mzee Rutayisire Nyagasani yakire Roho yawe mu biganza bye.Abasigaye namwe mukomere
umusaza imana imuhe iruhuko ridashiora .but agiye inzozi ze azikabije
RIP mzee we lke how our excellent free humbly to his peoples (Rwandase) keep it up turakwemera
Yooo ariko nshimishijwe nuko atabarutse yarahuye na président.Président wacu yagize neza yasubije icyifuzo.
Allah amwakire aheza mu ijuru
RIP umusaza,Imana imwakire.
Yooo!Imana imwakire mubayo kdi biduhamirize ko iy,isi atariyacu bityo turusheho gukora neza dutegura kuzajya ahera(mw,Ijuru)….uno munsi niwe ejo yenda ni wowe
Tujye tugira n’indangagaciro y’ubupfura mu byo tuvuga! Amwakire mu bwami bwe se yakira abapfuye??? Please! Tujye tuba mature!!
Hahaha ariko noneho ndumiwe AKUMIRO ni amavunja koko ngaho tubwire icyo tuzajya tuvuga
Yo umusaza naruhukire mumahoro.Inzozi ze koko azigezeho,turihanganisha umuryango we ariko tunashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida each Paul Kagame wichishije bugufi akitabira ubutumire bwuyu Musaza ahoratanga urugero rwiza munzego zose.
Uyu musaza Imana imuhe iruhuko ridashira!!!!
Kandi Nyakubahwa Perezida wacu KAGAME Paul Imana imuhe umugisha kubw;iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo gutumira uyu mukambwe iwe mu rugo no gusangira nawe.
MURAKOZE
Imana umwakire mubayo
Narishimye cyane mbonye uko président yabakiriye nukuri Kagame nahise mbona ari very humble mbona twese abanyarwanda twamwiyumvamo kuko numwana mwiza ntasanzwe Imana ishimwe yamuduhaye kandi Rutayisire nawe Imana imwakire mu bayo
Imana imwakire mu bayo.
Rip
rip muzehe
oh imana imuhe iruhuko ridashira abasigaye mukomere.
Ndishimye cyane, Muzehe Imana imwakire ariko nanone H.E ndashima Imana yakuduhaye,nyuma yo guhagariko genocide muracyakomeje kutugaragariza twe abanyarwanda that you are very humble imbere yabo.Iri somo ndarikunze. Thx
RIP
IMANA IHE UYU MUSAZA RUTAYISIRE IRUHUKO RIDASHIRA. REST IN ETERNAL PEACE.
Yooo naruhukire mu mahoro shenge. nukuri President wacu yarakoze kwicisha bugufi gutya akakira umusaza nkuyu bagasangira bakaganira yatanze urugero rwiza nukuri duhora tukwigiraho byinshi uri Umubyeyi mwiza Imana izakwiture ibyiza byinshi wakoze
Imana yakire Mzee Rutayisire Rwose,kdi na president imuhe umugisha, kubwo kwicisha bugufi nanjye nifuza nokumusuhuza
Mzee atabarutse yishimwe! buriya Imana yamwakiriye mwijuru pee! kandi turashimira Imana yaduhaye umuyobozi (president)ukunda abaturage be nkuko imana ikunda abana bayo! long live our HE
Comments are closed.