Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star,rikomeye mu ya muzika kurusha andi mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu ryakomereye i Gicumbi. Iri rushanwa riri kuba kunshuro ya gatanu. Abantu bari benshi cyane mu mujyi wa Byumba baje kwakira abahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda.
Ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma ribaye, haribazwa umuhanzi uzaryeguka. Usanga akenshi aho umuhanzi yitwaye neza ejo bundi hari aho agera ugasanga nta bafana afite.
Mu bahanzi bose 10, bafite amahirwe angana yo kuba bakwegukana irushanwa.
Jules Sentore, Dream Boys, Knwoless, Senderi International Hit, Bruce Melodie, TNP, Paccy, Rafiki, Bulldogg na Active nibo bagomba kuvamo umuhanzi umwe wegukana iri rushanwa.
Iki gitaramo cya ‘Semi Live’ nicyo cya nyuma muri ibi byaberaga mu Ntara, hazakurikiraho ibitaramo bya ‘Full Live’ ari nabyo bizitabwaho cyane kuko umuhanzi azaba aririmba ijwi rye adafashwa n’ibyuma.
9 Comments
Odda passy rwose yaradusondetse. ubutaha bazazane Young grace.
Ese muli iki gihe, nta kindi bakora mui Rwanda uiretse kwumva no kureba abalirimbyi? Buliya se nta kundi ibyo bifaranga bya Bralirwa byakoreshwa mu gukoresha irushanwa ry’abahinzi mu Rwanda hose? Cg se ababyeyi barera abana babo neza bakabasukura, bakarwanira kubashyira mu mashuli? N’ibindi umuntu yakora biteza u Rwanda imbere? biliya byo gukangulira abanyarwanda kwilirwa bumva ujmuziki, n’abasoren’inkumi bitakuima ntacyo bimaliye igihugu kuko bili mu rwego rwo kwinezeza gusa, badatera iombaraga abanyharwanda kugirango bakore imilimo ifite umusaruro uzatuma abaliho n’abazaza barushaho kubaho neza. Kwilirwa bannywa inzoga za Bralirwa no kwujmva umuziki, ntacyo bimaliyhe igihugu.
Kayaga young grace kweri?ahh ah ah wavuga nabandi kweri.nibura wavuga ciney
Anyways umuseke rwose mukuramo echec inyarwanda.com na igihe biba byadusigiye ku mafoto.nizereko batabahemba angana pe baba babarenganyije.
Bruce melody nakomeze atsinde
Rugina, nyuma y’imirimo kwidagadura ni ngombwa, kugira ngo mubiri uruhuke. Nyuma y’imyidagaduro, akazi gakorwa neza kurushaho.
oda paccy ibyo ukoreye gicumbi nubuhamya utweretseko umuziki uwufite mu maraso niwite kubaguca intege.paccy kandi wanshimishije
active irashimishije ariko igikombe mugihe DREAM BOYS
igikombe ni icya Dream Boys
Dream Boys iragikwiye
KUKI MUTAGIHA KNOWELESS SE KO GENDER IKOMEYE MU RWANDA SENDERI AKAMUKURIKIRA? IBYIGARAGAZA MU NDIRIMBO ZABO ZIFITE UBUTUMWA N’AMAGAMBO ASOBANUTSE BIFITIYE IGIHUGU AKAMARO