Digiqole ad

Rutsiro: Abaturage 43 bamaze guhitanwa n’ibirombe mu myaka ibiri

 Rutsiro: Abaturage 43 bamaze guhitanwa n’ibirombe mu myaka ibiri

Abacukura mu buryo bunyuranyije n’Amategeko usanga ari bo bakunze guhura n’ Impanuka

Mu gikorwa cy’Umuganda wabereye mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, ugamije gutera ibiti no gusubiranya  ahantu hatandukanye   mu ishyamba rya Mukura hangijwe na bamwe mu baturage, bigatuma abarenga 40 bahasiga ubuzima,  Imena Evode  Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Umutungo Kamere, yavuze  ko   leta igiye gufatira obihano bikaze  abangiza Ibidukikije kugira ngo aya makosa atazongera kubaho.

Abacukura mu buryo bunyuranyije n'Amategeko  usanga ari bo bakunze guhura n' Impanuka
Abacukura mu buryo bunyuranyije n’Amategeko usanga ari bo bakunze guhura n’ Impanuka

Iki gikorwa cy’Umuganda cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) mu rwego rwo gukomeza kubungabunga  Ishyamba  rya Mukura, harandurwa ibiti by’inturusu byatewe muri iri shyamba rya Mukura, ndetse hasibwa n’imyobo y’ahacukuwe ibirombe hagasubiranywa.

Imena Evode Umunyamabanga wa leta ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, yagarutse ku bikorwa  bigayitse bamwe mu baturage bakoze byo kwangiza ibidukikije.

Ubucukuzi bw’amabuye bunyuranyije n’amategeko, Imena yavuze ko byatumye abaturage 43 mu gihe cy’imyaka ibiri bitaba Imana.

Yagize ati: “N’uyu munsi ibibazo by’Abaturage bahitanywe n’ibirombe ni byo natinzemo mbere y’uko nifatanya namwe  mu gikorwa cy’umuganda, hari abaturage babiri bishwe n’Ibirombe kandi nimwe mubohereza.”

Uyu muyobozi avuga ko hari ingamba Ministeri yafashe, zirimo guhana  mu buryo bukomeye abangiza ibidukikije, no guhagarika Sosiyete zicukura amabuye y’agaciro zitubahirije  amategeko agenga  aka kazi.

Dr Mukankomeje Rose, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) yavuze ko hari amategeko ahari avuga ku bidukikije ariko bamwe mu baturage badakunze kwitaho ari na byo bibaviramo impanuka za hato na hato.

Avuga ko hari abatangiye kubihanirwa kandi ko abakomeza kwangiza uyu mutungo kamere  ufitiye igihugu  n’Isi akamaro kanini, batazihanganirwa na gato.

Leta y’u Rwanda irateganya guhindura Ishyamba rya Mukura ndetse n’irya Gishwati  Pariki ibifashijwemo n’umushinga (Landscape  Approach to Forest Restoration and Conservation) Banki y’isi ikaba yarashyizemo Miliyoni 10 z’Amadorali y’Amerika yo kubungabunga aya mashyamba yombi.

Insanganyamatsiko iragira iti: “Miliyari Ndwi z’Abantu ku isi imwe rukumbi, ikoresha neza Umutungo Kamere.”

Imena Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'umutungo wa Leta yasabye Abaturage Kutangiza Ibidukikije
Imena Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo wa Leta yasabye Abaturage Kutangiza Ibidukikije
Ahacukuwe Amabuye y'Agaciro   hari Ishyamaba hagaragara Imyobo
Ahacukuwe Amabuye y’Agaciro hari Ishyamaba hagaragara Imyobo
Igice  Kimwe Cy'Ishyamba rya Mukura
Igice Kimwe Cy’Ishyamba rya Mukura
Abaturage Bemereye  Umunyamabanga wa Leta ko batazongera Kwangiza Ibidukikije.
Abaturage Bemereye Umunyamabanga wa Leta ko batazongera Kwangiza Ibidukikije.

MUHIZI  ELISEE
UM– USEKE.RW-Rutsiro

2 Comments

  • Burundi nigihugu ciza cane! Uzoze iburundi ubanze urye ifi yaho yitwa “umukeke”, nindagara wongere uryame kumusenyi watanganyika. uburundi bwamanye abagabo, Uburundi numutima wa africa! Abanyamahanga(Rwandans,Congolese, abazungu, etc) bahagaze ntibemera gusubira iwabo naho bobakuramwo amaso. Burundi uzotogeke isi yose!

  • Bahivyo kurya! erega babitumwa nubukene ninzara.canke biyizire iburundi

Comments are closed.

en_USEnglish