Digiqole ad

Ntaganda ati “Twe PS-Imberakuri ntidushyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga”

 Ntaganda ati “Twe PS-Imberakuri ntidushyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane nimugoroba, umunyapolitiki Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS Imberakuri (igice cye) yatangaje ko gukorera politiki mu Rwanda abona bitoroshye, avuga ko ishyaka ayoboye ridashyigikiye ko itegeko shinga ry’u Rwanda rihindurwa ngo umukuru w’igihugu atorerwe mandat ya gatatu.

Maitre Ntaganda Bernard yavuze ko ishyaka rye rizatanga umukandida muri 2017
Maitre Ntaganda Bernard yavuze ko ishyaka rye rizatanga umukandida muri 2017

Me Bernard Ntaganda umaze umwaka afunguwe, yavuze ko we abona ishyaka rikeba FPR-Inkotanyi ryifuza ko itegeko shinga mu Rwanda rihindurwa umuyobozi waryo akaguma ku butegetsi. Gusa bo ngo babibona ukundi mu ishyaka rye.

Ntaganda ayoboye igice kimwe cy’ishyaka Parti Social-Imberakuri kuko ikindi gice kiyobowe na Christine Mukabunani ari nacyo kiri muri Forum y’amashyaka yemewe mu Rwanda.

Ntaganda yarekuwe umwaka ushize tariki 04 Kamena 2014 nyuma y’imyaka ine mu buroko aho yari yarahamwe n’ibyaha kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko.

Me Ntaganda avuga ko nk’umuyobozi w’ishyaka riharanira ubwisanzure, demokarasi n’uburengazira bwa muntu ngo we n’abaryanashyaka be bifuza ko u Rwanda rutasubira mu icuraburindi rwahozemo mu myaka yashize.

Uyu munyamategeko avuga ko bazi neza ko urugamba rw’ibitekerezo n’abashyigikiye ko itegeko shinga rihinduka rutazaborohera ariko ngo ‘biteguye gukama imbogo’ urugamba rwabo bakarutsinda.

Me. Ntaganda asobanura ko kuba abaturage bashobora kwandika impapuro basaba ko ingingo ya 101 ihinduka maze Perezida Kagame akiyamamaza ngo abona ari umugambi w’igihe kirekire gishize kuko ngo bamwe batangiye kubivuga  agitorerwa mandat ya kabiri.

Yagize ati: “FPR ibi bintu ntibizayorohera, twe PS Imberakuri ntidushyigikiye ihindurwa ry’Itegekonshinga. Tuzakoresha inzira zose zishoboka kandi nibiba ngombwa tuzakama imbogo.”

Me. Ntaganda avuga  ko FPR yiteguye kugera ku ntsinzi itagira ikuzo ntigire n’impunduka ibyo yise ‘Victoire sans gloire’ mu Gifaransa.

Yasabye Perezida wa Repulika kureka kumva inama z’abanyapolitike badafite aho bahagaze kuko bacyeza uri kubutegetsi  gusa.

Yagize ati: “Bariya bamugira inama yo kuguma ku buyobozi  nanjye nimba Perezida bazanyoboka.”

Yabajijwe niba afite uburenganzira bwo kwiyamamaza kandi itegeko rikumira umuntu wese wafunzwe amezi arenze atandatu, maze avuga ko afite uburenganzira busesuye nubwo ngo ataribyo aharanira.

Mu magambo ye ati: “Njye simparanira  kubona umwanya muri politiki ahubwo mparanira kubona igihugu gitekanye, gifite ubuyobozi bukorera abanyarwanda kandi n’abantu batigwizaho imitungo abandi bicwa n’inzara.”

Yongeyeho ko barigutegura ikirego cy’iri tegeko ribabuza uburenganzira bwabo ngo bazajyana mu rukiko rw’Afurika kuko ridahuje n’amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Ntaganda we avuga ko PS Imberakuri ifite abayoboke (cyangwa se impirimbanyi za Politike) miliyoni 3, 859,927 mu  gihugu hose, nubwo ibi atabasha kubigaragaza mu buryo bufatika.

PS Imberakuri yashinzwe  muri 2008 ariko muri 2010 umuyobozi wayo azagufungwa mu gihe cy’imyaka ine.

Iri shyaka ngo rizatanga umukandika mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2017.

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

 

113 Comments

  • Uyu ni nde?.Ari kumwe na nde mu nzozi ze?

    • wowe se uri nde hhahaha?hahah

  • Ntaganda n’umuntu w’umugabo kandi turi benshi tumurinyuma, ntazacike intege.

    • Apuuuuu, muri benshi bangahe muri inyuma ya Ntaganda? Niba muri benshi se mwaretse gusakuza mu itangazamakuru, mukazabitwereka mu matora? Niba muri na benshi nk’uko mwishunga, mumenye ko muri ” uburo bwinshi ntibugira umusururu”. Ntacyo Ntaganda azahindura muri politiki n’ubuzima bw’igihugu.

      • Ayo matora aramutse ahagarariwe n’imiryango mpuzamahanga ndetse mukayireka ikagenzura uretse ko bahagera mukababwira ngo mu byangombwa byabo haraburamo urupapuro runaka maze sukuzuza amasanduku kakahava, benshi tuzi muri 2003 tuzi uko byagenze.Nejobundi batora abadepite.

    • Maitre@ Ntukabeshye Abantu# Muri benshi wowe nande!?? Mushyigikiye Ntaganda…..

  • Iyo usomye amagambo agize igitekerezo cya Me Ntaganda Bernard ubona Imberakuri ishobora kuba ifite ibyihebe binashobora guhitana umukuru w’igihugu kugira ngo ibyo yiyemeje kugearho ibigereho. Nta Mwami dushaka mu mitegekere y’iki gihugu cya Repubulika!!! Iki gitekerezo kigaragarira aho yavuze ko : “FPR ibi bintu ntibizayorohera, twe PS Imberakuri ntidushyigikiye ihindurwa ry’Itegekonshinga, Ntidushaka ko FPR izana ubwami muri Repubulika. Tuzakoresha inzira zose zishoboka kandi nibiba ngombwa tuzakama imbogo.”

    Nibizoroha , ijoro ribara uwariraye

    Ntarugera François

    • @Koya Ntarugera, uravanga ibintu. Sinshyigikiye PS Imberakuri, sinanarota mba imprimbanyi yayo kuko sinzi projet de societe bafitiye abanyarwanda. Gusa urababeshyeye, muri iyi nyandiko nta na hamwe bavuga UBWAMI. Urabahimbiye pe!

  • Ngo million eshatu namagana inani? I Sha urwaye mumutwe pe! Wowe ubeshya utaraba na maya se sha urumva uyoboye utatuzonga, tura tugabane wee

  • Agira amagambo mabi gusa, sha uribeshya kanguka, kuko wibeshya kubanyarwanda bubu! Gahanga wazize iki, nazize icyo abagabo bazira ariko wowe uzazira ako karimi kawe

    • @Mubemaso, ubu se ntugaragaje uko ubona demokarasi ndetse nabatekereza nkawe?

  • Bravo Ntaganda,tukuri inyuma ibitekerezo byawe bifite ishingiro bakuziza ko uri umunyakuri

  • Canke nuko batamwagirije jenoside? “Yavuze ko babizi neza ko bitoroshye ariko ko biteguye gukama imbogo ariko umugambi wabo bakawugereho”.
    Ariko mbona uyumugabo afise umutima nkuwintare haraho yonywa amata y’imbogo. Ico nizera nimba afise ivyiyumviro vyubaka, azonywa amata yimbogo. Ikindi nawe arondere abazungu bamushigikira kuko ntazindi ngufu abandi bamurusha, kuko nawe ndabona umenga uranda kurusha imbogo. Mbe uri mu rwanda/waratunzwe nyayo wameze (guhunga)?Bonne chance!

  • Ngaho da! Ya magambo arayagaruye! Wowe wiyise Maître muri comment n’abandi muvuga kimwe reka mbibwirire: rwose nimureke gukunda Kagame munarwanye ibitekerezo bye abamukunda turahari. Ariko nimujye inyuma y’umuntu muzima mureke kuyoborwa n’umusazi!! Cyangwa namwe ni uko mu mutwe murarwaye mukaba munatekereza ko ” kuko amatora yegereje buriya ntawatinyuka kumukurikirana?!!” Abantu mukinisha ubuzima bw’abanyarwanda muri iki gihe murambabaje!

    • Ariko kandi nawe Martin ntugakabye!kuki utukana bene aka kageni?kimwe n’abandi bose.abanyarwanda mukwiye gukanguka.ibi byose ntacyo bikumariye wowe umuturage uretse kuba IKIBUGA abanyapolitiki bakiniraho politiki yabo bakabagira iteme rigamije kubageza ku butegetsi.Iyo bamaze kubugeraho uguma aho wari uri we agafurahisha umuryango we.Naho kwitana umusazi…ni bibi.

      Ndibuka mu 1993 abanyarwanda birirwa muri za mitingi(meeting)n’ingoma bavuza ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga.Zaravuze se?cg havuze induru hatemba imivu y’amaraso y’inzirakarengane!

      Musigeho.haranira kwibeshaho ubikuye mu gukora ureke kwiruka mu bitazakugirira umumaro.ABANYARWANDA n’ ABARUNDI bakagombye kuba abahamya babyo ariko ntibazi kwigira ku mateka ni ba NYAMUJYA IYO BIGIYE!!!!!!!!!

  • Dore rero ibibazo byabanya Africa ni ibi.nkuyu witwa Martin nabandi barwanya Ntaganda kuki mutamureka ngo akore ibyo ashaka ko mwiyita ko mufite democracy?nukuvuga ngo udashyigikiye FPR arashaka gusubiza u Rwanda inyuma?hahahh ariko ntimukansetse pe. ntabwo fpr ariyo izi kuyobora yonyine ntanuwavukiye kuyobora niyo mpamvu buri wese afite uburenganzira bwo kwiyamamaza.mujye mutembera cg basi musome uko mu bihugu byateye imbere opposition ikora.ntabwo mujya mwumva cg ngo musome ukuntu aba republicansmuri USA birirwa bandagaza Obama kugasozi byaba ngombwa undi nawe akabasubiza cg akabihorera?iyo niyo democracy rero.buri wese afite freedom yo kugaragaza icyo atekereza.

    • , ” Ntabwo mujya mwumva cg ngo musome ukuntu aba republicans muri USA birirwa BANDAGAZA Obama ku GASOZI”

      @Iranzi, urambabaje niba wumva ko iyi ariyo Democracy. Kuki se ugomba kwandagaza mugenzi wawe????? Ikindi u Rwanda si USA, niba ari naho uri, nugaruka uzaze uzi ko uhinduye igihugu bityo uzitwararike, kuko twebwe Kwandagazanya tubifata nk’icyaha gihanirwa

      • Wowe se ko wandagaje Ntaganda, ni uko atari umuntu nk’abandi

    • EDIT: Sinavuze ko kwandagazanya aricyo ngombwa ngo hagaragare ko hari democracy. iyo ni example natanze yigishobora kubaho igihe hari democracy! Soma interuro ya nyuma nanditse ubone kwanalyza. si ngombwa kwandagazanya icyo nashakaga kumvukanisha nuko uwo mudahuje ibitekerezo utamwima ijambo ngo nuko mudahuje.peace

  • hariho abaryamiye amajanja bashaka gusubiza igihugu mwicuraburindi arko ntibazabigeraho kbs ntimureke uwaharaniye amahoro agahagarika genocide atuyobore kuko arabishoboye,muhumure ntabwo anjya yiharira ubutegetsi namwe azabagenera imyanya muyobore.

    • UMVA NYINE KO AZABAGENERA!!!!!!!!!!!

  • Turifuza ubusobanuro bw’iyi nteruro “kandi nibiba ngombwa tuzakama imbogo.”

  • Nyenicubahiro Ntaganda, komera ushire ubwoba politique nurinda gusa, kenyera zigume uzaba president w’urwanda nawe wumve uburyohe bwigihugu, yamara uzokorere abaturage neza.

    • ariko umuntu wize amategeko aribeshyera narumiwe!! ps imberakuri mu rwego rw’amategeko iyobowe na mukabunani namwe abanyamakuru muge mukurikira ntaganga ntago ariwe uyobora ps imberakuri naho miliyoni 3 z’abayoboke niba abafite tuzabibonera mu matora

      • WEho urasetsa cyane, Ngo PS iyobowe na Mukabunani?Cyangwa ni igice cya FPR uvuga?Ibyo byo kubeshya abaturage no kwibeshya bigomba kubava mumutwe

        • Wowe wiyise Seka, ntukurikira uko muri PS Imberakuri bimeze, Umuyobozi ni Mukabunani rwose naho Ntaganda yavuyeho kera muri 2010 nyuma aza no gufungwa.Ibindi uvuga ni ibyo wishakira. FPR iri ukwayo mujye mureka amatiku mwa!

          • @Isange , nawe niba koko ibyo wanditse aribyo utekereza ufite ikibazo gikomeye.Ngo Ntaganda bamuvanyeho baramufunga hanyuma Ishyaka Uti riyoborwa na Mukabunani.Ndumiwe pe.Ese nibande bamufunze? kuki utumva ko bamufunze mu mugambi wo kumuvana kubuyobzi bw’ishyaka? Mujye mureka kwigiza nkana kuko twese tuziranye.

  • @Iranzi: Umva mbese! Ubwo mu biranga democracy ya US urarebye usanga icy’ingenzi ukwiye kwigana ari ” ukwandagaza” umukuru w’igihugu watowe n’abaturage ? Reka nkubwire wa njiji we: Abo uvuga bo bubaha umukuru w’igihugu cyabo kuko ni ukubaha igihugu cyabo nicyo aba ahagarariye nka President of the United States.

    Batandukanira ku bitekerezo( projet de société) kandi bagasobanura neza ibyo bazageza ku gihugu ntibashyira imbere ” rubanda nyamwinshi” cyangwa ” tura tugabane niwanga bimeneke” yanyu nk’aho igihugu ari igitebo cy’ibijumba.

    Niko, ubu ko Green Party yavuze ko idashyigikiye ko Constitution ihindurwa ikajyana n’ikirego mu Rukiko rw’ Ikirenga kikanakirwa, hari uwo wumvise byateye ikibazo ? Kuki utibaza impamvu se ? Babikoze nk’abantu bazima, batekereza kandi bazi icyo bashaka ku buryo na President Kagame ubwe yabibashimiye avuga ko ari ikintu kiza abinyujije kuri Twitter!

    Naho mwe mutangiye bwa busazi bwanyu ngo ” muzakama imbogo.” Ubwo imbogo muvuga ni iyihe cyangwa ni nde ? Hanyuma muzayikama mute ? Nawe uti demokarasi ni ukwandagaza umukuru w’igihugu! Ubu koko muba bazima ????

    Hanyuma reka kwitakuma inyuma ya computer, uzaze witwaje iyo demokarasi wumva gutyo nk’abasazi turebe.

    • Ariko Sanny,wowe umurushije iki?uti “WA NJIJI WE”!!!!!!!!!

  • Ntaganda n’umugabo nakomere

    • arakoshya

  • Ibi byose ni byendagusetsa gusa. Reka njye kwitarira ibitoki muzaze mbahe urwarwa/urwagwa. Barengayabo ni umwana w’umunyarwanda na Nyamirundi ni umwana w’i Bubanza mu Burundi.

  • Ngo gusara ni ugushishshikara!

    Vice Bourgoumestre atoye agatege none aragarutse!
    Shishikara sha Ntaga…

  • Ndagaswi, burya Ntaganda nawe ni nigga. Dore yambaye amachaine mu izosi nk’abasani. Ariko Ntaganda nawe ni koboyi tu uzi ko yambariye ikoti ku mupira. Hariya hantu yicaye wagirango ni inyuma ya restora zimwe zo mu Biryogo. Iriya laptop ye ndabona ari zimwe z’inshinwa wana zigura 120000!

  • Iranzi twe turi mu rda ntago turi muri us ubwo se ishema ubona mu gutukana ni irihe??democracy yes but niba democracy ivugs gutukana iyo ntayo dukeneye.nta mpamvu yo kugendera mu maguri ya america n ibindi bihugu yes ibyiza tibibigireho ibibi tubireke sinn ntanubwenge twaba dufite .kagame se ko we atihandagaza ngk amutuke ugirango amututse ntibyakumvwa na benshi mais namutuka umuck w ubunyarda uzaba urihe.

    Hari abanyarda bakeneye ibyiza batarinze kugereranya n america rega niyo wayigana ute u rda ntirwazaba runini nkayo,nabyo hari igihe njya ntinya ko ubuto bw u rda buzaba ikosa rya fpr oposition nibeho ariko muburyo buri diplomatic budafite inzika ,umujinya na revenge.,hari utabona aho iyo politic idafite revenge igejejr u rda??.hhh mugire amahoro

  • NO to 3th term plz

    • 3th or 3rd? Mbega muzabanze mwige mubone kurwanya Kagame

    • Yes to 3rd Term!

  • Ariko muzi ko imvururu ariku zitangira, bamwe bashyigikiye umuntu umwe abandi bati hoya, bikarangira abantu bagiye mu muhanda bakanicana. Icyo nabwira abanyarwanda ni kimwe nuko perezida ujyaho wese ntacyo muba mupfana, ntazaza ngo akugaburire, nuburara ntazabimenya.

    Aba bose bashyira ibiteketezo hano nabashaka gukomera ku mugati ubutegetsi bwa kagame bwaduhaye nanjye ndimo bicyo tugatinya ko avuyeyo uwajyaho ashobora guhindura ibintu umugati tukawubura. Bitavuze ko prezida ariwe Rwanda atariho igihugu kitayoborwa kuko nanjye nakiyobora kandi ibintu bikagenda neza.

    Abanyarwanda dukwiye kwirinda gukurikira abanya politique bagamije inyungu zabo ahubwo tukita ku kazi no gukomeza guteza imbere igihugu. Ntituzajye mu mihanda ngo itegeko nshinga ryahindutse kuko nubundi abenshi ntibazi ibirimo. Numva aho kwandika uri umuturage ngo ingingo yo guhindura manda ihinduke ahubwo wasaba ko ubutaka buba ubwumuturage kuruta kuba ubwa Leta.

    Dukomeze dutere imbere Kagame watugejeje kuri byinshi kandi nutaniyamamaza uzakomeza ukorere igihugu. Gusa njye nakugira Inama yo kutiyamamaza ugakosora amakosa akorwa nabami bo muri africa, njye simbita aba president kuko bagundira ubutegetse bakabeshya ko abaturage babashaka

    • @Valens Habimana,

      Ibyo uvuze nibyo. Abaturage benshi bicwa no kutamenya ko abanyapolitiki baba bikurikiriye inyungu zabo bwite. Reba nko mu burundi insoresore z’abaturage basanzwe nizo abanyapolitiki bashora mu mihanda zikaraswa zigapfa, nyamara nta mwana w’umutegetsi cyangwa w’umunyapolitiki ujya muri iyo myigaragambyo. Ndetse n’abo banyapolitiki ubwabo ntibajya muri iyo mihanda.

      Mu Rwanda naho abaturage barasinyishwa amabaruwa ngo basaba guhindura ingingo ya 101 y’itegekonshinga kandi benshi ntibanazi icyanditse muri iyo ngingo, nta nubwo bamwe bazi no gusoma cyangwa kwandika.

      Ibyo byo guhindura ingingo ya 101 nta n’ubwo aricyo kibazo kibaraje ishinga bakwiye kugeza ku Nteko, kuko hari ibindi bibazo bibakomereye bakagombye gusaba inteko ko ibyigaho.

      Nk’uko Valens wabivuze, hari ikibazo cy’ubutaka mu Rwanda gikomereye abaturage, ariko sindabona abo baturage bishyira hamwe ngo bandikire inteko bayigezaho icyo kibazo.

      Hari n’ikibazo cya buruse y’abanyeshuri biga mu mashuri makuru ubu cyabaye ingorabahizi, ariko ntabwo ndabona abaturage bahaguruka ngo bandikire Inteko bayisaba kwiga kuri icyo kibazo.

      Hari n’ibindi bibazo by’ingutu bibangamiye abaturage (nko kubahatira guhinga ibihingwa bitera cyangwa bitabafitiye akamaro mu Karere kabo), ariko mbona batageza ku nteko.

    • Valens,kabisa pe!uvuze neza.jye nagira inama abanyarwanda kutijandika mubyo abanyepolitiki bavuga.Yego ibyagezweho ni byinshi kimwe nuko hari ibitaragezweho.Ubu se ni he wumvise Kwiga byabaye agatereranzamba nko mu Rwanda?ngo amafaranga nayaguze za BRD bakarenga bakishyura akayabo mu manza z’abajenisideri no muri Nyampinga(Miss Rwanda)?

      Ibyagezweho byo ntawabirondora kandi byiza.?Kuki mwumva se ko mubo bafatanije ntawundi wayobora neza ndetse akamurusha?!!Ibyo ni uguhindura Abanyarwanda injiji mugakabya.

      Inama naha KAGAME ndiwe nabareka bagakora ibyo bita ngo Petition hanyuma siniyamamaze nkareka RPF igatanga undi mukandida.Byamugira intwari mpuzamahanga nka ba Mandela.Nta cyiza nko kuva ku butegetsi abaturage bakigushima.Gusa ni uko byose ari tekiniki.Abanyarwanda ni indyarya.
      Kuko wa mugani wa NTAGANDA uwajyaho wese bamuyoboka bakanamucyeza.

    • uwo uzabona udaharanira inyungu ze uzamukura he ko bose baduhuma amaso gusa! ntawe uyobya yitamika!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Go to hospital, it’s mareria.

    • You need to learn English to overcome your weakness!

  • I believe in Democracy, uzabasha gusobanura neza imigambi afitiye igihugu, abaturage tukayumva tukanayishima tuzamutora

  • Courage to you, Ntaganda!Ntucikintege ivyisi nukugerageza kuko nababigezeko sukarabahinga cane kurushabandi, uretseko bagizizamahirwe bakabona biraciyemwo. Ntibagutere ubwoba, wewe ukore iciza gusa wirabire ingene ugira umugisha. Uzoshire urukundo imbere!

  • ntugapfane ijambo rata Ntaganda.aba bandika ibi ntasomo bakura I Burundi?tegereza gato urebe mubanyekongo.rwanda se na kwa Yesu Kristo?

  • Ikisa ni ryu warushinzwe ku mufunga cg ku mugorora.
    Wagomba gufunga aduyi ukamukanda akajya ku murongo none doreeee !!!
    Fanyira aduyi cg umukande atarazana ibibazo.

  • Haha ha ntaganda we ??!!

  • ” Ni biba ngomba tuzakama Imbogo” , Iyo mbogo izagutera umugeri uhite usezera ku isi burundu, ubushize yaraguhushije niyo mpamvu ukibasha no gukoresha iyo press conference

  • Yewe imbwa yarose nabi ibyuka ijya guhiga ingwe…Uyu nawe ngo azakama imbogo.
    yewe ndabona unafite abayoboke…ariko nabo ntaho mutandukaniye
    mwe umuntu y’ijyiriye mu shyamba ararwana abohoza igihugu,
    weho niba wari mukambi sijuwe none urahaze utanjyiyiye kwifuza kwicara muntebe yavunikiye.
    umutwe wawe nuwo kugoshwa gusa naho gutekereza byarawunaniye kabisa ☻☻☻

  • @ Valens Habimana: Hahaha! Uransekeje cyane! Urabanje uzunguruka hirya no hino… Urangije bikwanga munda uvuga icyo washakaga kuvuga! Ibyo babyita lâcheté/cowardice: urutwa n’uvuga icyo ashaka atagombye kubanza kwigatagaza nk ‘umutagatifu! Noneho ngo nawe wayobora u Rwanda: ni byiza uziyamamaze ariko wongere usome neza hano turavuga u Rwanda ntituvuga boutique yo muri quartier.

    Hanyuma nisabire abarundi mbona batangiye kuvuga ibyo bataza no gushyigikira uwo batazi ko babanza bagahangana n’akajagali kari iwabo n’igihugu cyabo kiri gushya, abanyarwanda nidukenera inama/ impanuro zabo tuzazibasaba.

  • Ibyo ntaganda avuga nabandi banyarwanda turabishyigikiye
    Turi muri Repubulika nta bwami
    Nta guhindura itegeko nshinga kugira ngo kagame agumeho. Mwagiye mukurikiza urugero rwa Mandela ariko?

    • Ariko muransetsa sha! Ngo urugero rwa Mandela? Wari uziko South Africa buri saha byibura abantu 5 bapfa bishwe? None ngo nka Mandela? Ubuse ubona South Africa ifite umutekano? Twebwe icyo dushaka ni umutekano naho inya mandat za Peresident zo nizishaka zizabe burundu!

      Ubuse ko bashinje Kadafi kubangamira Democracy, Ubu Lybia imeze ite?

      We have to think twice!

  • Ariko ndumva ntawe ukwiriye gufata abanyarwanda bunyago no kubabuza guhitamo ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora kuko nibo bazi aho bavuye ndetse bazi n’aho bagana. Bityo rero he kugira upfobya ibyo bakeneye no gutesha agaciro ubushake bwabo kuko ari nako gaciro k’igihugu cyacu. Abatabishyigikiye namwe ni uburenganzira bwanyu ariko muhe abanyarwanda amahoro mureke kubarangaza mubashyiramo ibyifuzo byanyu, ubundi mutegereze amatora

  • ariko se wa mugani iyi nvugo ngo”tuzakama nimbogo nibiba ngombwa” yo isobanura iki ? ariko mubona uyu mugabo adafite ikibazo mumutwe ? ayo merwe ko mbona akabije ra! unva ntaganda nkugirinama ngo burya ntukabone isha itamba ngo ute nurwo wambaye ! ko wiyigiye ko uri maitre wakoze akazi kawe ra ukituriza , ubwo nukuvugango se nutaba president uziyahura?! unva ngo ubamba isi ntakurura kandi ngo umuntu yishima aho yishyikira

    ariko nabwo sinzi mubyukuri niba abanyarwanda akeneye kuyoborwa numuntu wahungabanye mumutwe nkuyu ? nubwo bamwe bari kuvaga ngo barunva bahindura ubuyobozi ngo nibura bakareba uko bimeze nabyo sibyo kurwanywa cyane ariko nubwo nabwo nibyo kwitondera ngo kuko wifuza byinshi ukabura na duke wari wifitiye

    ariko nabwo nuwahindura reka nvugengo nuwarya imbwa yarya inzungu ntabwo umuntu utazi kugenzura amagamboye ngaho ngo “tura tugabane niwanga bimeneke” ubwo se umuntu ushaka kuyoborana ayo maco yinda yageza iki kubanyarwanda

    ahaaa nzabandora da iryo nizina ryiswe umunyarwanda nyje reka mbihange amaso

  • Niki kibi uyu mugabo avuze!!!!demokracy muri afrika ntayo, ubwo muri kumutuka kuko atifuza ko Kagame yongera kwiyamamaza????? Ngaho bajyaga bavuga ngo habyarimana arabeshya ngo bamutora 100/100 none uyu we ko mugiye kujya mumutora 150/100 amatora ataranaba????? aha nzaba numva da!!!!!!!

  • Ariko abasazi baragwira koko! Koko koko NTAGANDA agarukanye ya mabwa ye yo guhahamura abanyarwanda. Nawe ubwa mbere yaratangiye ngo “TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE”. None dore ubu yadukanye imvugo ngome y’uko ngo “AZAKAMA IMBOGO”. Cyangwa imbogo arayibarirwa ntayizi. Birya baba bavuga ngo hari abayikamye ni imigani baba baca! Imbnogo wayikama ute wa mutamutwe we?

    Erega muribeshya n’ubwo mudashakira u Rwanda amahoro abarukunda turahari. Rwose simvuga ibi byose ari uko Perezida KAGAME hari ibitangaza yari yankorera byahindura imibereho yanjye, ariko ndahamya ndashidikanya ko Uru rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 iyo hataza kuba Nyakubahwa Paul KAGAME ngo ayihagarike kandi nanamara kuyihagarika yongere abanishe abanyarwanda bose nta vangura nyuma y’ibyo bihe bitari byoroshye, jye nsanga mu gihe Imana ikimuduhagarikiye yagumya akatuyobora naho ibyo by’abavuga ngo bwaba ari Ubwami bugarutse ntaho bihuriye kuko Ubwami na Repubulika bifite itandukaniro rinini. Ariko abantu mwakwirengagiza ye! Ubu tutirengagije koko, ninde muntu ukirenganywa n’Umuyobozi runaka KAGAME akabirebera? Iyo abimenye ntahita amuhanantura ku ntebe yari yicayeho maze akarenganura umuturage warenganaga? Rwose ibyo ndi umuhamya wabyo.

    Rwose gewe ndakomeza kwisabira Imana ruremabyose ngo ikomeze iturindire Perezida Paul KAGAME kuko ni we wabaye igisubizo cyiza ku marira y’abanyarwanda bari bararize ku ngoma zindi zose zagiye zisimburana zaryanishaga abanyarwanda, none we ubu aragira ati “TWESE TURI ABANYARWANDA” Gahunda ya “NDUMUNYARWANDA” ndayishyigiye kandi iragahoraho kuko na yo yahumurije benshi.

  • Hahahahahahaa!sha rwose umugabo arikirigita bagaseka nanjye akansetsa,ubu se iyi mbonerakure ibona yayobora n’akagari nkanswe igihugu?sha tuzi iyo tujya kuko twamenye aho twavuye
    a bon attendeur!

  • Hahaha<hari abantu bamwe aha jye nsetse kbsa ,Ntaganda arimo arabasaza namwe mugata umutwe!!!!! Icyo yashakaga kugeraho akigezeho kuko ateye ibuye mu gihuru kugirango arebe ikivumbukamo kandi yakibonye.
    Hanyuma se nk'uyu munyamakuru we wamwise President w'imberakuri kandi bizwi neza ko president wemewe ari MUKABUNANI, we ko ntacyo mumuvugaho ahubwo mukihutira guterana amagambo gusa? Yagombaga kuvuga Ko ari president wImberakuri, igice kiyobowe na Ntaganda; ariko nk'ubwo muzaba abanyamwuga bigenze gute koko? Gusa nemera ko ERARE HUMANUM EST, niba ari byo byabaye, aho nabyumva naho ubundi nawe munyamakuru ndakunenze rwose.

    • Kabisa, “Hatari” avuze ukuri. Uyu munyamakuru nanjye ndamunenze. Ntaganda mwamuhaye agaciro adafite. Nta buyobozi bwe turamwamaganye. Nta n’Ishyaka ayobora rwose, yarikuraaahe!

  • ntaganda akwiye kongera agafungwa byaba ngombwa akakatirwa zero. kuko afite ingengabitekerezo mbi cyane. abantu bameze nka ntaganda nta mwanya na muto bagifite mu gihugu. mucire birarura. democratie turayizi neza, kandi muhumure umusaza wacu H.E Paul arabaruta. Imana yamuduhaye ntaho yagiye.

  • ndumiwe peeee

  • njye njya ngira amatsiko nkuyu muntu atuyoboye ! yazajya ajya kutugezaho ijambo kumunsi mukuru ati banyarwanda banyarwandakazi muture tugabane cgangwa se nko kumunsi mukuru wabakozi abaturage bati nyakubahwa perezida wa repuburika ko ubushomeri bumeze nabi nawe ati mukame imbogo !!! hhhhh

    unva sha igihugu cyangwa 11000 000 zabanyarwanda sikintu cyo gukiniraho kuko nugupfa no gukira kwabo !! mujye mwitonda

  • @Hatari witonde usome muntangiriro z’iyi nkuru umunyamakuru ararengana pe kuko hari aho yanditse ngo (igice cye),gusa uyu mugabo we aratangaje kabisa nakomeze yikirigite aseke bizagera n’aho arira kuko hari benshi bavuze aruta aye kandi baracecetseeee,vive Kagame!!!!!

  • @ Uwase Delphine: Ntibakavuge abantu ngo uzane umwicanyi Habyara, niba umukumbuye cyane uzamusange aho ari. Hanyuma Kagame uzareke kumutora ahombe, sibyo ? Ese ubwo ubundi wowe n’abandi mbona mushyigikiye uyu murwayi wo mutwe Ntaganda, muzi ibyo mushyigikiye ibyo aribyo byibura ? Niba mubizi nsobanurira: yashakaga kuvuga iki avuga ” gukama imbogo?” Imbogo ni iki cyangwa ni nde ? Azayikama ate ? Amata yayo(niba ariko nayita) asobanura iki ?
    Ubu koko abarwanya Kagame mwarihebye kugeza aho mukurikira umurwayi wo mu mutwe kuko gusa avuze ngo nta mandat ya gatatu ?? Nimukomeze mumushuke nka mbere kandi ndahamya ko utazanamusura muri gereza!

  • ntaganda ngo azakama imbogo? akongera ngo tura tugabane nibyanga bimeneke? ntaganda afite ingengabitekerezo nka ingabire victore. bamusubize mabuso abanze agarure akenge. ntaganda afite amagambo mabi. ntaganda tsindwa mw’izina ry’abanyarwanda.

  • Mwamfasha tukajyana NTAGANDA indera wana, !!

  • Urevye amahera meshi yofasha abaturage bishwe nimibereho mibi, apfubusa akoreshwa murimaneko, nibindi vimbura kimazi! umuyobozi akoraneza neza ntiyikanga kuko ahorana amahoro mumutima.

    • ariko weho simbona uri umurundi?wajyana icyo kirundi iwanyu ukabajyira inama bakava mu burofa.

  • zamureka gupfa ivyisi yamara mukundane. Umuntu ntiyigera ahaga kugeza apfuye. Kiretse uwihanye agakizwa vyukuru.

  • Iyinkuru yakunzwe cane! naho muvuga uyumugabo ararinda kandi arashoboye.

  • Banyarwanda banyarwandakazi, ntimukibagirwe vuba ikindi kandi Numara kurya ugahaga ukubaka amazu, ukumva uguwe neza, uri amahoro mu gihugu gitangarirwa n’amahanga yose ushyizemo nizo muvuga ko zateye imbere muri demokarasi nyamuneka mujye musubiza amaso inyuma mwibaze aho ibyo byose byavuye. Aka kanya muribagiwe amaraso yamenetse muri uru Rwanda? Amenywe n’abanyarwanda ubwabo. Aka kanya muribagiwe ko tuba twaramizwe bunguri n’abatadushakira amahoro. Demokarasi se mwa banyarwanda mwitiranya, munagereranya, ese iyo ugereranyije u Rwanda na USA mu nzego zose kuki utiha igisubizo? Ese iyo demokarasi yo kugirango bayigereho byabafashe igihe kingana gute? Mbere na mbere mushake 1. Umutekano usesuye, 2. Ubumwe n’ubwiyunge, 3. Ubukungu no kurwanya ubujiji maze nibimara gushinga imizi mu banyarwanda mumaze guhaga nk’abo banyamerika muvuga mutangire muririmbe izo za demokarasi za Ntaganda. Ariko mwabantu mwe hari ibitagereranywa, bitaruko nsuzuguye umuntu kuko nawe afite agaciro ke, kandi yaremwe n’Imana afite uburenganzira bwe ariko rero urutugu ntiruruta ijosi. Muhitemo ukwiriye apana ushaka kwiyitirira amazina n’imyanya atashobora. Murakoze

  • @Karangwa

    Mureke guterana amagambo nk’ayabana cyangwa asa n’ayabantu batageze mu ishuri . Mureke gutukana, nimwige kujya mujya impaka (debate) nk’abantu bafite ubumuntu muri bo, bafite ikinyabupfura, bafite uburere, bafite ubunyarwanda mu maraso yabo.

    Iyo ututse umuntu ngo ni “umusazi” kubera ko avuze igitekerezo gitandukanye n’icyawe se, wowe ubwawe ubwo wumva utaniyehe n’uwo wise umusazi. Rwose ndabinginze banyarwanda tujye tugerageza kwerekana ubworoherane muri byose, ari mu bikorwa dukora , mu magambo tuvuga, no mu nyandiko twandika.

    Impaka za cyo turwane cyangwa zo gutukana ntabwo zubaka zirasenya. Twakagombye kujya twubaha buri muntu igitekerezo atanze byaba ngombwa tukamusubiza tumumenyesha ko igitekerzo cye atari cyiza cyangwa kitanogeye ariko ibyo tukabikorana ikinyabupfura.

    Iyo mu Rwanda tuvuga kwihesha agaciro, burya no kumenya kubaha igitekerezo cya mugenzi wawe ni ukwihesha agaciro. Burya rero iyo utukana, nta gaciro abakumva bashobora kuguha. Iyo wanditse utukana, abasoma ibyo wanditse nta gaciro bashobora kuguha. Burya agaciro umuntu agomba kubanza kukiha we ubwe mbere y’uko abandi bamuha agaciro. Ni kimwe n’icyubahiro, burya kugira ngo umuntu bamwubahe agomba kubanza kwiyubaha we ubwe.

    Abantu rimwe na rimwe bandika ku rubuga nkoranyambaga nk’uru, njya nibaza urwego rw’amashuri bize (niveau d’éducation/level of education) bafite bikanyobera. Niba koko abantu bandika ibintu nk’ibi baba nibura baranyuze mu ishuri, byantera kwibaza uburezi mu Rwanda uko buhagaze, kuko mu mashuri yo mu Rwanda bakagombye kujya bigisha abana kujya impaka icyo bisobanura.

    Ndasaba abarimu bo mu mashuri yo mu Rwanda kujya bafata akanya, bagasobanurira abanyeshuri ko, kujya impaka ku kibazo runaka abantu batumvikanaho ari umuco mwiza muri Societe iyo ariyo yose, ariko ko izo mpaka zigomba kuba zifite umurongo ngenderwaho ubuza abantu gutukana, gusuzugurana, kwishongoranaho, kwandagazanya, guseserezanya, kubeshyerana,n’indi myitwarire mibi yose ibangamiye ubumuntu. Bityo umunyeshuri w’umunyarwanda akazajya akura azi neza ko impaka zifite uko zigibwa, akazakura azi neza ko impaka zigamije kubaka arizo zishyirwa imbere ko izigamije gusenya yazirinda, akazakura azi neza ko umunsi azaba umunyapolitiki azajya yirinda amakosa yose yatuma impaka ze zisenya igihugu.

    Rwose ndabinginze nimureke abanyarwanda twiheshe agaciro aho turi hose, dutandukane n’amacakubiri ayo ariyo yose, dutandukane n’amarangamutima mabi adafite icyiza atugezaho, twirinde gusuzugurana mu gihagararo, mu bitekerezo, mu nyandiko, mu myemerere n’ibindi n’ibindi.

    Njye nemera ko umunyarwanda nyawe ari ukunda igihugu cye kandi ntawe ugikunda kurusha undi, wenda ashobora kugikorera kurusha undi, ibyo byo ndabyemera. Twese rero duharanire kubana kivandimwe, kandi buri mumtu tumuhe agaciro ke mu gihe akihesha, tumugarure mu murongo mu gihe akitesha.

    Naho ibya manda ya gatatu ya Nyakubahwa Perzida wa Repubulika, haracyari kare kubivugaho kandi nyirubwite nta jambo rye rya nyuma aratubwira, dutegereze rero icyo azatubwira mbere yo kuba ducagagurana bitari ngombwa. Ndisabira abanyapolitiki b’abanyarwanda gutangira umwitozo wo kuvugisha ukuri. Nkanisabira abayobozi bo mu nzego z’ibanze gucika ku muco wo gutekinika, bakanareka gukoresha abaturage nk’ukoresha injiji itagira ubwenge.

    Imana idufashe.

  • NDEBERA NAWE UMUNTU USHAKA KUBA PRESIDENT DA NTIBYOROSHYE PE

  • Ahaaaa uyu se ateye aturuka hehe…..waste of time

  • @ Murinda: Ibyo uvuze ni byiza ariko you are so naive. Hano turi ku isi nushaka abamalayika uzajye mu ijuru. Jye narakoze nkanavuga ibyo Ntaganda yakoze yanavuze, nkabikurikiranirwa nkanabihanirwa, none nkaba mvuga ibyo uyu mugabo yavuze ejo, ntawe naveba avuze ko ntari muzima!
    Sinigeze ndwanya na rimwe kuba Ntaganda cyangwa undi wese avuga igitekerezo gitandukanye n’icyanjye. Nta n’ikibazo mfite ku kuba adashyigikiye ko Constitution yahinduka. Ariko aya magambo yadukanye ahishe iki nyuma y’ayo yavuze mbere ? U Rwanda si nka seminari nkuru aho abantu bose bavuga bifashe neza, batuje kandi bavugana ikinyabupfura, yewe icyo gihugu nta n’ahandi kiba. Kuri jye icyangombwa si ukuba umutagatifu cyangwa intungane nta n’ibyo mparanira: icyangombwa ni ukudakinisha ubuzima bwa Miliyoni cumi n’imwe z’abanyarwanda. Naho urwo Rwanda rubamo abantu bameze nk’abo mu Isi Nshya y’Abahamya ba Yehova… well… Good luck.

  • @Bouc: Ngo Kagame azabe intwali mpuzamahanga nka Mandela? Ese uretse kumva ngo Mandela nawe uti Mandela, wigeze ufata igihe ngo usome, ushake amakuru kuri iyo ntwali uvuga? Reka nkubwire: maze kujya South Africa inshuro umunani. Nagiye mu migi yaho itandukanye irimo Johanesburgh, Cape Town, Durban, Stellenboch n’iyindi. Naganiriye n’abirabura, abazungu, abahunde, aba metis baho. Uhageze wakwicwa n’agahinda kuko uretse abayobozi n’inzego z’umutekano, ubundi ubukungu bwose ni abazungu babufite nk’uko byahoze muri Appartheid. Abirabura baba mu butindi ntarabona, simbyita ubukene. Amasambu afite ibihumbi bya hegitari nibo bayafite, muri make ubutaka nta cyahindutse n’ibindi n’ibindi. Muri make birazwi ko Mandela yakoranye deal imeze gutya n’abazungu: abirabura bayobore Leta, abazungu bagumane ubukungu bwose. Umu South Agrican muganiriye wese arabikubwira. Mandela yagizwe intwali y’igitangaza na media zo muri US na Europe zashyigikiye appartheid imyaka mirongo zimushimira( Mandela) ko yatumye abazungu bagumana ibyabo byose. Ibi nabyo umu South African X wese azabikubwira.

    Mandela ubutwari nzi yagize ni ukubasha kubabarira abamufunze imyaka hafi mirongo itatu. Mu Rwanda dufite abantu benshi cyane bababariye ababarimburiye imiryango kandi nibyo bigoye kure. Naho mu guhindura imibereho ya benewabo b’abirabura, bose iyo muganiriye bakubwira ko bilan ye ari totally disappointing kandi ukigerayo urabyibonera. Ibi ujya wumva ukuntu aba South Africans bica bakanasahura abanyafrica benewabo ahanini ni ubwo butindi babamo bubibatera kandi babona abazungu bafite ubukire butangaje.

    Rero: Kagame si Mandela, Kagame yakoze ibirenze kure cyane ibyo Mandela yakoze. Kagame kandi ntiyigeze aharanira kuba ” intwali mpuzamahanga” nk’uko ubishaka, icyo mutegerejeho ni uguhindura ubuzima bw’abanyarwanda benewabo bukarushaho kuba bwiza kandi nibyo akora. Kagame naba intwali mpuzamahanga se bizishyurira umwana wawe ishuri? Bizakuvuza se ?

    Icya nyuma:mbere yo kuntera amabuye ngo mvuze nabi Mandela( ntabyo nakoze) umpinyuza atange facts nk’uko nazitanze.

  • Turatugabane ngo azakama imbogo?

  • MUGABANE NANDE ,NTAWE UGABANDA MUMISARURO BATARAGABANYE GUKORA(UMURIMO), NTIMUZI IKIBUGA NTIMUZI UMUKINNYI ,WAGIRANGO MURATETA ,MWIHANGIRE IMIRIMO MUKORE MWORERE INGURUBE NI NKOKO ,POLITIQUE YAKINNYE KERAAAA.

  • Hello all! Murabizi? Ntawe ukora k’uw’ Imana yimikishije amavuta!! Njye iyo mbirebye mbona umusaza ar’Imana yamuduhaye ,ni mureke rero guterana amagambo kubera abantu bamunzwe n’ingengasi nka ba Ntaganda.,Ariko namwe ni murebe ukuntu ameze!!ibishene mw’ijosi ….uriya yageza icyi ku banyarwanda!si nzibagirwa nsinda ikizamini cya reta bakansimbuza umwana wa bourgumestre! ubu se si nize ku ngoma ya H,E abandi bari baratubujije kwiga! ni nde iyi reta yari yahagurutsa mw’ishuli ngo umuhutu n’ahaguruke ,umututsi cg umutwa?ubu muriga hagendewe ku bwenge bwawe!!uriya muteka mutwe ntabasaze mumureke ate ibitabapfu!uriya numugome utifuza ko abantu batekana !!ibigambo bye ni nk’imbobo neza neza!ngaho nawe ibaze umuperezida nkuriya!! ngo tura tugabane, gukama imbogo ,mbegaaaa umuyobozi!!ubugambo bw’ubusutwa gusa.mu nama ati turagabana da!!cg tubimene!ngaho ibaze!

  • Turi benshi dutekereza kimwe nka nyakubahwa Ntaganda.

  • Byose bizashira, hasigare urukundo

    Uramutuka, muzahurira ku Mana cg kwa Satani, cg ntimunahure, bitewe n’uko mwese muzaba mwarabikoreye!

    Kandi utazi ubwenge ashima ubwe!

    Kandi nta gahora gahanze!

    Gusa, harakabaho Kagame, ariko kandi n’uyu mugabo, abamushyigikiye, mubareke, ni uburenganzira bwabo!

    Abatukana hano, nizere ko badashyigikiye Kagame, kuko ntawe atuma gutukana!

    Ntimugatukane rero mu izina rye, kuko muba mumwambuye icyubahiro tumugomba, nk’uwayoboye igihugu, akagikura mu icuraburindi, n’abandi banyarwanda nka Me Ntaganda bakabona aho bakorera politique

    Murakoze, Imana ibarinde mwese kandi ibongerere urukundo

    Amen

  • sha murarushywa n,ubusa ibyo byose iminsi izabirangiza .

  • Sha Ntaga! ” mUZAKAMA imbogo ? ntabwoa ba uzi umugani wa ryangombe ryababinga banyundo ? iyo atagira binego byakajumba iyo mbogo yariyamushyize mugiti
    cyumurinzi ! nwarize ra ! uracyakurikira ?
    ubwo ukumbuye maboso ! uwo mukandida muzatanga ninde kandi nawe uzi neza ko utakiri umuyobozi wa PS imberakuri. itonde rero kuko niwongara tuzakujyana iwawa uzavayo bamaze kugutera ipasi.

  • abanyarwanda b intwari baracyahari ntaho bagiye kbs, ubundi aho kubaho uboshye wabaho uri free ark ukavuga ibintu uko ubyumva, kuba baramufunze ntacyo bimaze cyane ikibi ni uwafunga roho yawe

  • muli benshi badafite icyo bamaze

  • muli benshi badafite icyo bamaze.wibuka inkotanyi 600 icyo zakoreye ingabo za habyara zirenga 5000

    • Mureke kumutuka nokumuca intege kuko ntawavukanye ubutware! Mureke akore mumwidegemvyo mureke kumugirako iterabwoba.

  • urababwiye kabisa, bibagiwe ko imbaraga zikubye

  • M7 y igeze kubwira HABYARA ati ” wamanya Baringa ,” Ntaganda nawe umunsi iyo mbogo mwahuriye mw’ishyamba ubwo uzabigenza ute ?Umuntu asiga ikimwirukaho ntasiga ikimwirukamo. buriya nakubonye amatora azaba uri maboso uziyamamaze tuzagutora.

  • Ariko umuntu atanga igitekerezo cye ngo ni amacakubiri?inyamara ntawutabiz ko abaturage barimo babasinyisha ku ngufu ngo bemeze ko bashaka ko itegeko nshinga rihinduka cyane cyane ingingo yaro ya 101.Mureke kwigiza nkana.Perezida Kagame turabizi ko yagejeje u Rwanda kuri byinshi ariko siwe kamara kuko yafatanije n’abaturage siwe wabikoze wenyine.Icyo mbona nuko mu gihugu nta banyapolitiki dufite bose ni mpemuke ndamuke,ni abashakira cash gusa batitaye ku baturage kandi aribo babicaje ku ntebe ?NJye icyo nshaka ni amahoro ku bantu bose

  • Diane, Ntuzi neza se ko bazi gutema abantu kugeza ku mpinja no kumena ibintu nk’uko Ntaganda abivuga? Nicyo bamaze kandi bumva bahamagariwe! Na benshi bihisha inyuma ya “demokarasi” ntugirengo babonye akanya n’ubu byabafata n’isaha bataratyaza imihoro! Ariko nk’uko wabivuze bareke ababatsinze ntidusinziriye.

  • Wumve nkome

  • Njye ndibaza umunyamakuru wandika ngo PS imberakuri ntasobabure ko hari PS Burmese n’mategeko Ibi byerekana umunyamakuru fanatique iyo Gaza kuba umunyamwuga yari gusobanura ko harpISt itemwe ibi rero byanditse nkaho ari shyaka rihagarariwe mu nteko Cyangwa ryemewe na let’s ntimukajisshe rubanda

  • HE yakoze neza mugihe cye.ariko akwiye kuruhuka agaha abandi nawe agahabwa intebe y icyubahiro.abaza gusinyisha abaturage bo baba bishakire undonke ntawe utabibona rega Kagame ibyo yatugejejeho yaranaduhumuye!abaza bikorey amasanduka y impapuro njye ntibintungura niko abaturage bamera,hapfa kuba habaye sensibilization icyo bamubwiye akoma yombi ngo arebe ko haricyo yavanamo.ubuse wamugani wababikomojeho ninde ubona ko iyo ngingo yamanda irushije uburemere iyubutaka.umuntu agura ikibanza akajya gushakisha ayo kubaka,nyuma yigihe runaka yajya kwaka Autobatir ugasanga imisoro baguca kukibanza wiguriye akenshi irenze ayo ugiye kubakisha tutirwngagije nigihe kutari gito uta ushaka ibyangombwa ngo soit byubutaka.what s that? Ngew hariya mbona leta yirengagiza byinshi igakanda abaturage.ariko kd abo ba Ntaganda babuze gushiramwe muishyaka rito sibo bazashyirahamwe abanyarwanda.dukeneye umuyobozi uzi usobanutse agasobanukirwa ariko ukunda abanyarwanda.nahundi bitabaye ibyo kabaye turaba nkabashingantahe ntacyo tutabona.

  • Uburundi nigihugu ciza cane!umuntu ashikiriza iciyumviro ciwe mumahoro numutekano, ntawupfana agahinda kumutima ariko ntaganda avuge mutangure kumugirako iterabwoba.

  • abo fpr yahaye akantu nibavuge uzi abantu bamaze gupfira igikondo kwakabuga baziza ko bacuruza cy ko bakennye kwirirwa muvuga gusa abantu batagira ubwisanzure kubaho nabi birutwa nokutabaho ubuse igihugu kizamutse mugapfa cy mugacyena byaba bibamariye iki ntaganda simushaka arko nitegeko ntirihike kunyungu zubuntu abanyarda bashoboye bahari koko ibigenzwe sumuntu umwe

  • Ingorane zirimuri Africa cane cane mu Rwanda no muburundi nugukunda ubutegetsi, nibaze babisa abandi kuko nabo babababishoboye. Ikindi nuko umutegetsi atwaye igihe kirekire abantu barateba bakamuhimba kandi umuyobozi mwiza wubwenge atora uwuzomusubirira, ninko uwoguha kurya inyama umwaka wose utaruhutse, nahinyama iryoha yogeraho ikuduhira uyibonye ukiruka canke ukadahwa.

  • Ingorane zirimuri Africa cane cane mu Rwanda no muburundi nugukunda ubutegetsi, nibaze babisa abandi kuko nabo babababishoboye. Ikindi nuko umutegetsi atwaye igihe kirekire abantu barateba bakamuhimba, ninko uwoguha kurya inyama umwaka wose utaruhutse, nahinyama iryoha yogeraho ikuduhira uyibonye ukiruka canke ukadahwa.

  • Ariko Bambou, Bambou mwagiye mureka kujijisha ko abanyarwanda tuziranye? Uravuga ko wifuriza buri wese amahoro warangiza ugashyigikira umuntu ukoresha imvugo za ” tura tugabane niwanga bimeneke, tuzakama imbogo” ubwira abanyarwanda bazi power y’amagambo afite icyo avuga yakoreshwaga hategurwa Genocide nou gihe yakorwaga, ibi ukabyita kugira ibitekerezo bitandukanye ? Ariko bazabagire gute mwa bantu mwe ? Muracyashaka kumena amaraso muri iki gihugu ?

  • @ Nice w’umurundi: Hanyuma muri guhunga icyo gihugu cyiza cyane utubwiye? Ntaganda uwo uvuga uramuzi ? Kemura ibibazo byanyu murabifite buhagije nidukenera impanuro zawe tuzazigusaba.

    • Burundi nigihugu ciza cane! Uzoze iburundi ubanze urye ifi yaho yitwa “umukeke”, nindagara wongere uryame kumusenyi watanganyika. uburundi bwamanye abagabo, Uburundi numutima wa africa! Abanyamahanga(Rwandans,Congolese, abazungu, etc) bahagaze ntibemera gusubira iwabo naho bobakuramwo amaso. Burundi uzotogeke isi yose!

      Welcome to Burundi!

  • Miguelle, ni byiza rwose ko udashyihikiye ko President Kagame yakomeza kutuyobora ariko jye ndabishyigikiye. Ntuzamutore. Naho kuvuga ko tuzaba nk’abashingantahe, sinzi niba aribyo wivuza cyangwa ariko ubibona. Either way, ntabyo uzabona. Uvuze neza uti yaraduhumuye. Kuri jye nta gerageza nkeneye ku buzima bw’umuryango wanjye n’ubw’abandi banyarwanda, nzi aho iki gihugu cyavuye, nziko hari n’abarekereje bategereje gusa ko Kagame wabananiye ababisa maze bakagerageza gutoba iki gihugu. Kuri jye amahoro, umutekano n’iterambere ry’abanyarwanda biruta inshuro miliyoni iyo demokarasi mwirirwa muririmba kuko abazungu bayivuze. Niba ikibazo ari mandat ya gatatu, mubwire Angela Merkel muri Allemagne yegure vuba na bwangu kuko niyo arimo. Ikindi nakwisabira, ntimukumve ko abarwanya ihindurwa rya Constitution arimwe gusa mufite ukuri, noneho ababishyigikiye bakaba batazi ibyo bashaka, ari ugusinya gusa kuko babibabwiye etc: uko ni ukworoshya ibintu ku buryo butangaje! Nguhe urugero: iyo umuturage usanzwe warokotse Genocide yumvise nk’iyi mvugo ya Ntaganda ahita atekereza ati barongeye! Uwo ukeka ko atazi ko uwatumye arokoka ari nawe uzamurinda abashaka gukama imbogo ? Uwo urakeka ko azasinya kuko bamushutse ???

  • jafari:ibyo uvuze nibyo rwose ntaganda ntacyo mfa nawe turanasa undebye,ariko nuwiga kuyobora haruko yitwara, abaye umuyobozi yamera nkawawundi wavuzengo uwangira conseille narya biriya bidiya byose,afite amagambo mabi ngo bimeneke?yabihariye se ariko amahoro akaboneka,undi arikuduha inka zo gukama,undi ngo tuzakama imbogo,sha ni nka habyarimana burya ntiyarazi korora ,
    imbogo muri pariki yari yarazimaze!

  • Ntaganda we ubutaha nutumira abanyamakuru uzagerageze wambare agakoti nakakaruvati sibyo? nahubundi rwose niyo wagira ibitekerezo bizima abayoboke bawe ntibagushira amakenga kuko rwose wambaye nk’ibandi,kandi ujye ugerageza uvuge ibyubaka abanyarwanda nko gukama inka kuko birashoboka,naho rwose imbogo ziba mwishyamba ntawakwemerera kujyana nawe,uzayibage wifashe!! kandi ntugakorere kwibaraza ujye ujya munzu!

  • kagame yazanye girinka wowe ndumva uzazana girimbogo . haaaaaaa

  • abo Barundi ko numva bamushyigikiye. ko alibo bamucyeneye.

  • Nkunda uru rubuga kuko turaganira pe, gusa burya yaba amagambo mabi, yaba ameza byose bibamo icyo umuntu yakwita inyigisho n’ikitegererezo cy’ibishoboka n’ibidashoboka ndetse n’abanyarwanda dufite batari abahimbano.

  • urongeye sha kndi barakwereka sha

  • arko kuki coment zange muzikuraho nuko ntavuga ibyo mushaka muzabanze muhindure irituma abantu birirwa bafungwa abandi bamburwa ibyabo babunzwa gucuruza barangiza ubutegetsi bwabaturage reka reka ngo amageko ntacyo amaze

  • Najewe comment zanje barazifuta canke bakazihindura! vyerekanako bafise ahobegamiye ariko ukuri ntiguhishwa.

  • abarundi ngo bafite igihugu ciza cane . ubundi abarundi ndabazinabanye nabo . Bakunda gusesta . kuburyo basesta nu wapfushije. uwo musenyi avuga usa nu mukara . narumiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish