Abakobwa batsinze neza ibizami barangije amahugurwa ya ICT muri Tumba
Kuri uyu wa gatanu tariki 5/6/2015 Abakobwa b’imbuto z’ikeza bagera kuri 29 bitwaye neza barusha abandi mu bizami bisoza amashuri yisumbuye bahembwe na Imbuto Foundation ubwo hasozwaga amahugurwa bahise bagenerwa mu ikoranabuhanga ku kigo cya Tumba College of Technology.
Aba bakobwa bamaze ibyumweru bitatu mu karere ka Rulindo mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba biga amasomo y’ibanze y’ikoranabuhanga muri icyo kigo.
Kwizera Donata umunyeshuri uhagarariye abandi yabwiye Umuseke ko abenshi bagiye bazi gucana mudasobwa no kujya kuri Internet gusa, muri aya mahugurwa bakaba barahavanye ubumenyi bwinshi kuri mudasobwa.
Aha bahigiye ubumenyi ku bigize mudasobwa (hardware) n’ubumenyi ku buryo ikora (software) ndetse n’uko yakwita ku mashini igize ikibazo.
Iyi ni gahunda iba buri mwaka ku bufatanye na Imbuto Foundation yo guhemba no guha amahugurwa ku ikoranabuhanga abana b’abakobwa bagize amanota meza kurusha abandi mu turere tw’u Rwanda.
Pascal Gatabazi uyobora ikigo cya Tumba College of Technology yasabye aba bakobwa gukoresha neza aya mahirwe bahawe banatekereza cyane, babibyazemo umusaruro.
Yagize ati “Ntibazatenguhe nyakubahwa Jennette Kagame, kandi ubumenyi bw’ibanze aba bakobwa bavanye hano i Tumba babujyane bafashe umuryango nyarwanda aho baba bari hose ndetse bazabe intangarugero.”
Rita Zirimwabagabo yavuze ko igihembo babaha cyo kuba baritwaye neza mu masomo yabo bakongeraho n’ubumenyi bw’ibanze bahabwa ku ikoranabuhanga, ari uko babifuriza kurushaho getera imbere no kwiga bakagira icyo bakorera igihugu cyabo.
Yagize ati “icyo tubasaba ni ugukomeza kuba urugero mu bandi, gukomeza gutsinda amasomo yabo muri Kaminuza aho bazakomereza no kurangwa n’indangagaciro z’umukobwa w’u Rwanda.”
Zirimwabagabo yasabye aba bakobwa kongera ubumenyi bwabo basoma ibitabo by’abashakashatsi batandukanye.
Yabasabye kandi gusangiza ubumenyinyi bakuye aho i Tumba abandi basanze iwabo no ku mashuri aho bazaba bari.
Ku bufatanye na Imbuto Foundation, kuva mu 2008 abakobwa 30 babaye aba mbere mu turere mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, barahembwa ndetse bagahabwa amahugurwa y’ibyumweru bitatu mu kigo cya Tumba College of Technology.
Iyi gahunda y’amahugurwa ikorwa kandi na Imbuto Foundation ku bakobwa bakurikirana amasomo y’ubumenyingiro, ubukorikori n’ibndi, hagamijwe guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa bwamaze igihe kinini bwarahejejwe inyuma n’umuco n’imyumvire bya cyera.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ndashimira leta y’urwanda kumbaraga ishyira mu kuzamura ireme ry’uburezi ntahuhejwe bitewe n’iginsina cg icyaricyo.
Ubwo se ushatse kuvuga iki? Ngo hatitawe ku gitsina! Aba bakobwa se ni ibitsina byombi? Ni ukuvuga se ko nta muhungu wagize anota meza?
Comments are closed.