Rusizi: Polisi yamennye L 620 z’inzoga yitwa TAMBAWICAYE
Polisi y’igihugu kuri uyu wa kane yamennye litilo 620 z’inzoga z’inkorano yatahuye mu tubari two muri centre ya Bugarama no mu ngo z’abahatuye, imwe muri izo nzoga ngo yitwa TAMBAWICAYE.
Polisi kandi yanataye muri yombi abantu icyenda bacuruzaga izonzoga, inafata abanywarumogi barindwi n’udupfunyika umunani twarwo.
Ubuyobozi burasaba abaturage kureka gukora no kunywa izo nzoga kuko ngo zibicira ubuzima. Mu karere ka Rusizi inzoga nyinshi z’inkorano ngo zirahaboneka ariko iyi yitwa TAMBAWICAYE ngo igaragara cyane muri uyu murenge wa Bugarama.
Umusaza wemera ko yari yasomye kuri iyo nzoga akaba ari mu bafashwe, yagize ati “Si ubwa mbere muri uyu murenge wa Bugarama havumburwa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.”
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu KANKINDI Léoncie avuga ko impamvu inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge bidacika ari uko ababikora n’ababicuruza babikuramo amamaranga menshi, ikindi ngo hari ibiva muri Congo Kinshasa no mu Burundi.
Bizimana Emmanuel umuturage wo mu murenge wa Bugarama yemeza ko abanyweye izo nzoga by’umwihariko iyo yitwa TAMBAWICAYE ngo bamera nk’abarwayi bo mu mutwe abandi bakamera nk’abatari bazima.
MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW
1 Comment
Knowless nintangarugero ajye aha ishusho nabandi bahanzi mu gukumira ibiyobyabwenge kuko birangiza, tena na police ijye ikoresha company yo kubirwanya hifashishijwe aba bahanzi
Comments are closed.