Digiqole ad

Ku rutonde rushya rwa FIFA u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 21

 Ku rutonde rushya rwa FIFA u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 21

Umupira w’u Rwanda wasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde ngarukakwezi rutangazwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, urwasohotse kuri uyu wa kane rwashyize u Rwanda ku mwanya wa 94 rwisanga inyuma ho imyaka 21 ugereranyije n’ukwezi gushize.

Umupira w'u Rwanda wasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA
Umupira w’u Rwanda wasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA

Mu kwezi gushize Amavubi y’u Rwanda yari ku mwanya wa 73, imwe mu myanya myiza u Rwanda rwagezeho mu mezi ashize, kuko mu kwezi kwa gatatu Amavubi yafashe umwanya wa 64, umwanya atigeze abaho mbere. Kuva ubwo rwongeye gutangira gusubira inyuma.

Mu mikino iheruka gukinwa, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 iherutse gusezererwa an Uganda mu majonjora y’ibanze y’amarushanwa nyafrica ndetse n’amajonjora y’imikino Olempike.

Umutoza w’Amavubi Jonathan McKinistry yahise atangaza kuri Twitter ko bibabaje kubona u Rwanda rwasubiye inyuma ku ikipe yakinnye imikino ine gusa mu mezi 12.

Ati “Ibi niko bigenda kenshi gihugu kitakinnye nibura imikino itanu mpuzamahanga mu mezi 12.”

Kuri uru rutonde rushya, mu karere k’ibiyaga bigari;

Congo Kinshasa(56 ku Isi)
Uganda(71)
Rwanda (94)
Ethiopia(99)
Sudan (108)
Kenya(123)
Tanzania(127)
Burundi(134)

Amakipe ya mbere muri Africa

21 Algeria
24 Côte d’Ivoire
29 Tunisia
34 Ghana
36 Senegal
38 Cape Verde Islands
43 Nigeria
45 Guinea
47 Congo
49Cameroon

50 Equatorial Guinea
52  Mali
55 Egypt
56 Congo DR

Ibihugu 10 bya mbere ubu:

1 Germany
2 Belgium
3 Argentina
4 Colombia
5 Brazil
6 Netherlands
7 Portugal
8 Uruguay
9 France
10 Spain
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ntibishoboka ko u rwada ku rutonde ruza imbere ya ethiopia, tanzania, kenya yewe n’u burundi. ibyo bihugu byose mvuze birusha u rwanda umupira

    • oya tegereza uzarebe urutonde rutaha wari wabona iki c!!!sha nkurikije management yumupira w’amaguru mu Rwanda niba ntagihindutse tuzagera nahariya u burundi buri kbsa kdi ariko icyambwira nk’abayobozi bawo icyo baba batekereza!!!kwirira gusa sha jye mbona ntashoboye ibintu cyane cyane bikunzwe nka kuriya ruhago ikunzwe nagira umuco wo kwegura nkahereza abashoboye rwose.

  • Erega nyamara amaherezo ni uko dushobora kuzisanga umunsi umwe twabaye non qualifiee,naho ubundi na hariya turi turacyari hafi.

  • Gusa uwo mupetit wumutoza mbona yaraje gushaka CV arko nareba nabi azisanga ntanindi equipe imuhaye akazi kuku ari hasi cyane soit nabanze yige arangize kndi najya no gutoza yagahereye mucyicaro cya 3 ntaze gukinira kurwanda.gusa degaule nawe ashatse yakwegura kuko byaramucanze…

Comments are closed.

en_USEnglish