Digiqole ad

Mugesera uvugwa mu byabaye mu Rwanda ni undi utari jye – Mugesera

 Mugesera uvugwa mu byabaye mu Rwanda ni undi utari jye – Mugesera

Dr Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi ku Kabaya mu 1992

“…Bigaragaza ko uwo bavuga ari Mugesera fabriqué(wacuzwe)”;

“Ibyo bamuvugaho ni mythe,… ni uguca umugani rwose”;

Dr.Leon Mugesera ukurikiranywe n’ubushinjacyaha ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya rifatwa nka rutwitsi; kuri uyu wa 11 Kamena yabwiye Urukiko ko kuba umutangabuhamya PMG nta handi yamutanzeho ubuhamya bigaragaza ko Mugesera uvugwa mu kirego  atari we ahubwo ari undi w’umuhimbano.

Dr Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi ku Kabaya mu 1992
Dr Leon Mugesera mu iburanisha ryo mu minsi micye ishize. Photo/M.Niyonkuru/UM– USEKE

Uyu munsi yanengaga ubuhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha wiswe PMG. Mugesera yavuze ko uyu mutangabuhamya yaranzwe no kuvuga ibintu bikocamye; bihabanye n’ukuri; ko atari yazinduwe no gufasha ubutabera ahubwo ko yaje agamije kugira ngo uregwa ajishwe.

Ngo ubwo yatangaga ubuhamya imbere y’Urukiko; uyu mutangabuhamya yavuze ko mu bundi buhamya yatanze mbere mu zindi nkiko zaba iza Gacaca cyangwa izisanzwe nta na hamwe yigeze agaruka kuri Mugesera.

Ibi uregwa yabihereyeho avuga ko Mugesera wazanywe mu rukiko ntaho ahuriye na Mugesera uvugwa mu kirego cyagejejwe mu rukiko.

Yagize ati “…yivugiye ko nta na hamwe yigeze avuga Docteur Leon Mugesera (yivuga), ibi bifite signification (icyo bisobanuye), iyo amuvuga byari kuba bifite sens (icyo biganishaho), ariko kuba ataramuvuze nabyo bifite ‘sens’.”

Mugesera yahise agaragaza ko ntaho ahuriye n’ibyo aregwa agira ati “Ibi ni kimwe mu bigaragaza ko mu byabaye mu gihugu kuba hazamo Mugesera ari mythe, … ni uguca umugani rwose,… Mugesera bavuga aha ni Mugesera Fabriqué,…ni Mugesera wundi utari jye.”

 

Mugesera yavuze ko atagombye kuba akiburana

Akomeza kunenga ubuhamya bw’uyu mutangabuhamya; Mugesera yavuze ko hari ibintu bishya PMG yavuze ko Mugesera yavugiye ku Kabaya nyamara bitagaragara mu ijambo (akurikiranyweho) ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko.

Uregwa yavuze ko ibi bigaragaza ko ijambo akurikiranyweho ari baringa bityo akaba atari akwiye kuba akiburana.

Yagize ati “Muri kamere muntu ntawe ushobora kuvuga amagambo abiri atandukanye mu gihe kimwe, ahantu hamwe, ntabwo yabishobora rwose, byoshoborwa n’Imana, ibi bikaba bigaragaza ko nta rubanza rwaba rugihari.”

Mugesera yavuze kandi ko ibi bishimangirwa n’ibyigeze gutangazwa n’Umushinjacyaha mukuru (Martin Ngoga) igihe yari umwe mu bari bagize inteko y’Ubushinjacyaha.

Yagize ati “Kandi ibi Umushinjacyaha mukuru yarabyivugiye ko mu gihe iby’iryo jambo ryo ku Kabaya byagaragara ko bidafite agaciro bafunga imiryango, …yarabyivugiye rwose.”

Mugesera utarigeze ahakana ijambo ryo ku Kabaya gusa akavuga ko ryakorewe ubukabyankuru (Montage) yavuze ko ibyatangajwe na PMG ko nyuma y’iri jambo hari Abatutsi bishwe kubera ryo atari ukuri kuko ngo abantu bishwe byaturutse ku mvururu zari ziturutse ku ntambara yari yashojwe n’igihugu cya Uganda cyari cyateye u Rwanda ndetse kigafata Perefegitura ya Ruhengeri.

Yavuze kandi ko kuva mu 1995 kugeza muri 2005 ubwo yari mu gihugu cya Canada nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruvuga ko ijambo rya Mugesera ryagize ingaruka.

Ahereye kuri ibyo ndetse no kuba hari aho umutangabuhamya yavuze ko “meeting” yo ku Kabaya yabaye mu mutuzo kuva itangiye kugeza irangiye; yahakanye ko nta muntu wapfuye azize iryo jambo.

Yagize ati “Ntawapfuye azize iryo jambo, ntabarwanye, ntabicanye, …Mugesera arera rwose, kandi Urukiko rurashishoza rurabibona.”

Iburanisha ryimuriwe ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2015, uregwa akomeza kunenga ubuhamya bw’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Nabe azambya iminsi. none se urumva yavuga iki? ikibazo nuko akomeza gutera abantu iseseme gusa. nahubundi napfe urwo apfuye narwo si ruto. aragahora aburana numutima iteka ryose nikuzimu

  • uyu mugabo ni hatari!

  • yarize kweri yabyazwa umusaruro

  • @Uwamahoro: Aho iyi nyamaswa-muntu afungiye ntuhazi se ? Uzagende uwo musaruro awukubyaze.

  • uwamahoro uriya ubundi uvuga uramuzi mbere yo kuvuga jya ubanze isomo inkuru maze ubone utange igitekerezo kiza uru si urubuga two gutukaniraho ubwo se nikihe gitekerezo utanze njyewe Ku bwinkuru nazomye nsanga mugesera afite raison kuvuga NGO yavuze ijambo 1992 icyo gihe ntawigeze apfa kandi iki avuga iryo jambo ngingo yari ihari ihana icyo cyaha
    kandi ikindi jenoside iba ntabwo yari mu Rwanda ntanubwo hari umunyepolitiki hari umurezi teacher muri Canada .njyewe nizeye ko ubutabera bwacu bazakemura

  • Muzamubaze aho Karasanyi ari n’umuryango we?

  • Peace, amaraso yaragusajije ariko?! Jye ntacyo niriwe ngusobanurira kuko uvuga ibyo wagambiriye, ariko reka nkubwire: umuntu nkawe uburanira Mugesera, jye nturanye nawe mfite abana nahita nimuka. Komeza ugire ipfunwe n’ikimwaro; mujye mukomeza mubebere kubera ubunyamaswa bwanyu.

    Kuri Mugesera rero: mwatsinzwe yoherezwa mu Rwanda. Ubundi mujye muvuga ibyo mushaka ntacyo bizahindura na kimwe. Naho abafite ibitekerezo nk’ibi byawe muragatsindwa n’Inkotanyi nk’uko zabatsinze.

    • Ikibazo ariko ni uko birirwa bamuburanisha, nonese bamufunze batiriwe bamuburanisha?Ou bien naburane, alors on applique le Droit, cyangwa bamufunge ataburanye. Bamukura muri Canada, bari biyemeje kumuburanisha hakurikijwe amategeko ariho, kandi kumugaragaro.Ntamarangamutima rero. Wavuga ngo ibyo yavuze birazwi; Yes. Niwe wenyine muri uru Rwanda?Abavuzese ko babuze uko bamarira abantumo amasassu, bwacya bakabikora, ntibariho?Nako uwasubria mu by’Inzuki ubuki ntibwaribwa

  • Ukurikije uburyo yisobanura numuhanga pe. Azabatsinda nimudashaka abashinjacyaha banyawe

  • Dino imvugo yawe yuzuyemo urwango ntacyo yamarira u Rwanda, ujye umenya ko mu Rwanda tugira ubutabera kandi kuba umuntu afunze ntibivuga ko byanze bikunze yakoze ibyaha ashobora kuba umwere niyo mpamvu bamujyana mu rukiko. Mugesera rero nawe urukiko nirwo ruzemeza ko ari umwere cg umunyabyaha kuvuga rero ngo uturanye nawe wahita wimuka nurwango rubi cyane ufitiye umuntu kandi rutari ngombwa mu gihe tugezemo kwita umuntu ngo ni inyamaswa ni bibi cyane nuko byatangiye abantu bita abatutsi ngo ni inzoka, inzigo nibindi. Ikindi gufata umuntu washyizeho igitekerezo ukamusiga amaraso mutanaziranye ukamubwira ngo amaraso yaramusajije nugutandukira. U rwanda ni urwabanyarwanda kandi batanga ibitekerezo binyuranye mu bwisanzure.

  • Mugesera azi akaga ijambo rye ryateje gusa ni umuhanga mukuburana bityo abacamanza bazarebe neza atazabatsindira ku kajambo runaka naho ubundi ariya arimo ni ay’ubusa azahanwa rwose

  • Arko Mwivunika Ukur Kuzagaragara Kko Geno Yarateguwe!Kdi No Cument!

  • dino ibaze abantu Bose bateketeza nkawe use ubwo urabona twaba tugana hehe NGO yatsinze akizanywa mu Rwanda ubwo ESE ushatse kuvuga ko mu rwanda nta butabera buhaba njyewe nizere ko murwanda rwacu hari ubutabera

  • Ariko izi mbwa ubundi zica abantu zarababuranishije.zijyaho zikabatesha igiiheee.ngo ziraburanaa.ziburana amahugu.iyo ngunzu nimuyikatire ifungwe nishaka izaboreremo birangire.Hari abibye bagomba gucibwa imanza atwarira umwanya ni gihe di.

  • Uyu mugabo leta yagakwiye kumubyaza umusaruro ubwenge afite butaragabanuka..! yagakwiye kugirwa nka ministre wahantu hananiranye yaduteza imbere cyane kuko ni umuhanga! ingingo ze usanga zifite ishingiro!

  • @ Valens Habimana: Abahutu b’intagondwa bitaga abatutsi inzoka n’andi mazina mabi kugirango babambure ubumuntu naho Mugesera we ubwo bumuntu nta n’ubwo yigeze. Reka kwiyerurutsa wihisha inyuma yo gushaka ubutabera, niba wumva umuntu wavuze ariya magambo Mugesera yavugiye ku Kabaya umuntu ashobora kuyavuga akaba umwere nawe ntaho utandukaniye nawe. Naho kuvuga ko Mugesera ari inyamaswa ni ugutuka inyamaswa ahubwo kuko yakoze(kimwe n’abicanyi bandi) ibyo n’inyamaswa zitarigera zikora.

    Ikibazo sijye uvuga ibyo benewanyu bakoze, ikibazo nibo bakoze ubugome butagira urugero aribyo bigutera ipfunwe! Ba aribo ubibaza jyewe undeke!

  • @Rukundo: Bamugire nka Ministre wo kurimbura abatutsi ko aribyo byananiye abicanyi bene wanyu kuva muri 1959 kandi akaba yaragaragaje( Mugesera) ko abishoboye ??

    Yewe, amaraso yaragusajije! Uracyari muri cya gihe benewanyu bahemberwaga kuba barushije abandi kwica abatutsi ?

  • Peace, ko wowe wavuze ko Mugesera “afite raison” ntihagire uvuga ngo byagenda bite abantu batekereza nkawe ? Ariko ubwo uba uziko ujijisha bande ? Ijambo rya Mugesera ntaryo wumvise ? Ijambo ” gutsemba izo ngegera… Kuzinyuza iy’ubusamo…” Ntaryo yavuze ? Abatutsi batabarika bacishijwe mu nzuzi n’imigezi muri 1994 nk’uko yabivuze ni umugani abantu baca ? Reka mbisubiremo: abashyigikiye uriya mwicanyi muri mu gahinda kuva Mugesera yagezwa kuri Kigali International Airport akambikwa amapingu na bamwe mubo yashakaga kumarisha! Naho uku kujijisha mwihisha inyuma yo guharanira ubutabera ntawe bishuka kuko abanyarwanda turaziranye!

  • Peace, ko wowe wavuze ko Mugesera “afite raison” ntihagire uvuga ngo byagenda bite abantu batekereza nkawe ? Ariko ubwo uba uziko ujijisha bande ? Ijambo rya Mugesera ntaryo wumvise ? Ijambo ” gutsemba izo ngegera… Kuzinyuza iy’ubusamo…” ntaryo yavuze ? Abatutsi batabarika bacishijwe mu nzuzi n’imigezi muri 1994 nk’uko yabivuze ni umugani abantu baca ? Reka mbisubiremo: abashyigikiye uriya mwicanyi muri mu gahinda kuva Mugesera yagezwa kuri Kigali International Airport akambikwa amapingu na bamwe mubo yashakaga kumarisha! Naho uku kujijisha mwihisha inyuma yo guharanira ubutabera ntawe bishuka kuko abanyarwanda turaziranye!
    U Rwanda rufite ikibazo ahubwo kuba rugifite abantu bashyigikiye uyu muntu nkawe, ndetse mbonye hari n’umusabira kuba Ministre!

    Gusa ku rundi ruhande nta gitangaje: benshi muracyakomeza kwigisha no kwigishwa urwango, benshi n’ubu ntimwumva ukuntu umuntu ashobora guhanirwa kwica abatutsi! Mwumva ari akarengane gakomeye cyane! U Rwanda rwagushije ishyano!

  • So nk’umunyamategeko wayize nkaba nyakora Peace ibyo uvuga nibyo pe nemera ko mu butabera nta marangamutima abamo pe nemera abatangabuhamya ba baringa babaho pe ikindi nemera ni uko niba prosecutor adafite evidences zihagije ajyana dossie ate imbere y’urukiko plz bajye babanza bashake ibimenyetso bihagishe nemerako aya ma milliard urubanza rugiye gutwara yakabaye afasha imfubyi n’abapfakazi ba jenocide

  • Iyo nsomye comments za benshi nibaza aho tuva n’aho tujya bikanshobera pe!
    Ariko ayo moko mwimitse mu mitima yamariye iki abanyarwanda usibye kubadhora mu nzangano zidashibga,muri genocide n’ibyayikurikiye?!
    Ahubwo se yaturutse he? Mwagiye kwiga amateka tugaha agaciro igifite umumaro “ubunyarwanda” aho guhora mu mwobo abera baducukuriye utagira na kimwe kiza utuzanira? Uwo wibwira ko uri we wese… hutu/tutsi/twa….. usubiye inyuma ibisekuru 6-7 uzasanga wibeshya…. Nibaza ibyo murimo mutukanira aha bikanshanga pe! Nawe se umuntu arafata umuntu atazi ukamwitirira ibyo atazi….mureke tureke kureba ibidutanya dushake/dusigasire ibiduhuza bitwubaka nk’abanyarwanda.
    May God have mercy on all of us and bring us back to Himself!

  • Ijambo rya Mugesera ryo mushatse mwareka kuripfa kuko Imana ibera hose ivyarimwe, nyiraryo, abaryumvise live n’abafashe video nibo bazi ukuri kwaryo. Nemera ko Mugesera yaryihakana ariko rero na montages zirakorwa kdi abantu bakajishwa.
    So, mureke guca imanza mutazi muharire abacamanza nabo nibaca urwa kibera hari Umucamanza ubaruta bose azabibabaza ku munsi w’amateka. IBINDI MURAPFA UBUSA RWOSE BA NYIR’UBWITE BIGARAMIYE!

  • Bigaragara ko Dino ashobora kuba afite ibikomere atarakira, wenda gahunda ya ndumunyarwanda haricyo izamumarira niba aba mu rwanda, gusa ndakeka ataba mu Rwanda kuko nta muntu uba mu Rwanda ugitekereza nkawe. Uzaze mu Rwanda urebe iyo mitekerereze ufite ntayo abanyarwanda tukigira, imvugo nkizi zawe nizo kubiba urwango ntaho zatuganisha. Ndatekereza uwakugira nkumuntu ushinjwe ubutabera mu rwanda kuri wowe nta mucamanza waha akazi kuko kuri wowe urubanza si ngombwa.

  • @ Valens Habimana: Imitekerereze uvuga mutakigira ni iyihe kandi mwebwe bande ? Ese uri nde ku buryo uvugira abanyarwanda bose ? Kuba mba hanze y’u Rwanda se byo ubikuye he ahubwo?

    Reka ngusubiriremo: urubanza rwa Mugesera nirukomeze kandi ndabishyigikiye. Ariko reka kukijisha kimwe n’abandi bihisha inyuma yo guharanira ubutabera. Wumva nta soni biguteye kubona arijye wahinduye ikibazo kuko mvuze ibyo udashaka kumva kurusha umuntu uvuga ko Mugesera akwiye kuba Ministre kuko ngo yumva azi ubwenge ? Nta bantu bafite mauvaise foi/ bad faith ubona bavuga ko ngo ririya jambo ari “montage” hano muri comments zabo ?
    Ninde se uyobewe ko hari benshi n’uyu munsi babishoboye bahita batyaza imipanga ? Nibyo gahunda ya Ndumunyarwanda hari benshi yafasha: mutangire muvuge amahano mwakoze. Nguteze amatwi.

  • Imana ifashe abanyarda kuko ndabona ntaguhinduka mumitima dufite. Ikibazo kiracyari kibisi pe. Amoko,amzuru,uturere. Nibindi.iyaba twamenyaga ko twese tuva amaraso.cg tukamenya umunsi tuzasubirira mugitaka ahari twahinduka.imana ibafashe kbisa

  • Jasmine, niba watekerezaga ko ibintu abantu bigishijwe imyaka mirongo, bikabacengeramo kugeza aho bica impinja, bafomoza ababyeyi batwite, babajomba ibisongo, abantu bacika abana ba bashiki babo n’andi mahano ataraba ahandi; niba watekerezaga rero ko ubwo bugome bwava mu bantu ako kanya waba uri naive cyane.

  • Murapfa ubusd pe!Nkubwo Mugesera akureze kumwita inyamanswa ugahanwa waba uzize iki?Wagiye ureka kuvanga ibintu.

  • ahaah ndumva abanyarda tukirwaye Mana tabara

Comments are closed.

en_USEnglish