Digiqole ad

Brig Gen Rusagara azakomeza kuburanishwa n’abacamanza yari yanze

 Brig Gen Rusagara azakomeza kuburanishwa n’abacamanza yari yanze

Brig Gen Frank Rusagara (Retired) aganira n’umwunganira mu mategeko.

Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa ibyaha birimo “gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho”, kuri uyu wa gatanu Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwanzuye ko Brig Gen Frank Rusagara (Rtd) akomeza kuburanishwa mu mizi n’abacamanza babiri yari yanze kuko nta mpamvu ihari ibaheza muri uru rubanza.

Brig Gen Frank Rusagara (Retired) aganira n'umwunganira mu mategeko
Brig Gen Frank Rusagara (Retired) aganira n’umwunganira mu mategeko

Inteko idasanzwe yagenwe n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare yari yahawe akazi ko gusuzuma ubusabe bwari bwatanzwe na Brg Gen Frank Rusagara, ni yo yasomye iki cyemezo ahagana ku isaha ya saa 12h40 mu gihe abaregwa bari bageze mu cyumba cy’iburanisha ku isaha ya saa 11h13.

Mu iburanisha riheruka Frank Rusagara afatanyije na Me Buhura Pierre Celestin umwunganira mu mategeko bagaragarije inteko y’Urukiko ko Maj Asimwe Madudu Charles na Cpt Nsengiyumva Cyubahiro Narcise badakwiye kumuburanisha kuko bashobora gutuma urubanza rwo mu mizi rutanyura mu mucyo.

Ku itariki ya 21 Gicurasi; Rusagara n’umwunganira mu mategeko bandikiye Urukiko rukuru rwa Gisirikare basobanura ubu busabe aho bavugaga ko abacamanza, Maj Asimwe Madudu Charles na Capt. Nsengiyumva Cyubahiro ari bamwe mu baburanishije bakanafata ibyemezo ku ifunga n’ifungura no ku nzitizi z’iburanishabubasha bityo bakaba badakwiye kugaruka mu rubanza rwo mu mizi.

Rusagara yavugaga ko kuba aba bacamanza baremeje ifunga ry’agateganyo baragaragaje umurongo (position) barimo, badakwiye kwizerwa ku buryo bashobora gutuma urubanza rwo mu mizi rudaca mu mucyo.

Yavugaga ko ibyo aba bacamanza bakoze birenze kuba bavanwa mu rubanza ndetse no kwihanwa.

Asobanura impamvu zishobora gutuma Umucamanza yihanwa; Umucamaza yavuze ko ingingo y’176 yo mu gitabo cy’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha igena ko Umucamanza ashobora kuvanwa mu rubanza mu gihe bigaragaye ko yigeze kugira icyo avuga cyangwa agatanga inama mbere y’uko kuburanisha mu mizi biba.

Umucamanza yavuze ko kuba aba bacamanza babiri (Maj. Madudu na Capt. Cyubahiro) baraburanishije ku ifunga n’ifungurwa ndetse bakaburanisha ku nzitizi z’iburanabubasha bitakwitwa ko bagize icyo batangaza cyangwa ngo babe baratanze inama.

Yavuze kandi ko urubanza rwo mu mizi (ruri kuba muri iki gihe) rutandukanye n’izarubanjirije (urw’ifunga n’ifungura n’urw’inzitizi z’iburanabubasha), ngo ntaho zihuriye kuko zidahuje ibiburanywaho.

Umucamanza yasobanuye ko urubanza rwo mu mizi ruba rugamije gucukumbura ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha biba bifite ishingiro cyangwa nta ryo, mu gihe urubanza rw’ifunga n’ifungura ngo Ubushinjacyaha buba butaremeza niba buzarega cyangwa buzashyingura dosiye.

Yagize ati “Urukiko rusanga ibi bitaba impamvu yo gutuma Abacamanza bikura cyangwa ngo bihanwe kuko izi manza zitandukanye.”

Umucamanza yahise yemeza ko iburanisha rikwiye guhita rikomeza ndetse Abacamanza bari bihanwe bagakomeza imirimo yabo muri uru rubanza.

Col Tom Byabagamba n’abo baregwa hamwe batashye bataburanye

Inteko isanzwe iburanisha Col. Tom Byabagamba na bagenzi be yasanze mu cyumba cy’Iburanisha nta Avoka n’umwe urimo.

Iyi nteko yahise isomera ababuranyi ibaruwa yoherejwe n’Urugaga rw’Abavoka imenyesha Urukiko ko kuri uyu wa Gatanu Abavoka batari buboneke kuko bagiye mu nama Rusange yo gutora umukuru wabo mushya.

Urukiko rwimuriye iburanisha ku wa kabiri, tariki 16 Kamena 2015 nyuma yo kubisabwa n’abaregwa bavuze ko bifuza ko ku wa mbere bahura n’ababunganira.

Col Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza mu rubanza kuri uyu wa kane
Col Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza mu rubanza kuri uyu wa kane

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Twebwe twitwaga ibipinga n’interahamwe, twacecetse burundu ntacyo twakora cyangwa twavuga usibye kwirebera uko gusubiranamo ubundi tugatanga amanota muruwo mukino.

  • ICYAMPA NGAHABWA UMWE MU MYANYA ABA BAGABO BARI BAFITE MAZE NGO UREBE: NATUZA, NKIRERERA ABANA BANJYE MU MAHORO…

  • Abanyororo (prisoniers) babarundi bomwibohero rikuru ryampimba biyambarira impuza za vert. abobagabo barankanze nagira nibo.

  • Politiki muzayiveho Kabisa ndibuka aba bagabo ukuntu bari bakomeye ngatangara mbonye Dosiye bahetse Genda Politiki we

  • umwambaro wa couleur vert barakunda kuwambika aba prisoniers

  • aba na bobarababaje kweri!!!!mujye murabasengera,uzi kugira umuntu ufunzwe muri iki gihugu ni umusaraba!!!!!

  • Abaguha akato kwikubibitiro ninshuti zawe kugirango bitazigiraho ingaruka kandi abarahiye bazi icyo barahirirye niba bari gutatira igihango rero kereka niba icyo gihango barahiriyeho batari bakizi.muzasome muzasobanukirwa.

  • Mbega icago we!! Gufungirwa murwanda. gufungirwa murwanda nicago gikomeye. Nimbaharikintu kwisi cambere kibabaza nugufungirwa murwanda. Uwobishikiye abakwiye guca yiha imana.

  • umugabo mbwa asekimbohe.ariko buriya basebeje igihungu kurusha maitre Evode?nawe muzamujyane mubutabera.

  • Nimwihangane mwa bagabo mwe ! Imana ihe imiryango yanyu namwe ubwanyu kugira imitima ikomeye ! umuntu aratekereza akaba aracumuye, yavuga byo bikaba umwaku ngo yaciye inka amabere, …. gusa baca umugani ngo ntawe utura nk’umusozi ! kandi ngo iminsi ikona ingwe !

  • hari bamwe mu banyamakuru b’umuseke bakora nk’abo ku Igihe.com banyonga comments bagakabya ! nimureke dutange ibitekerezo ntimubinyonge murakoze

  • @ KK: And your point is ?

  • Aline, gufungwa ku isi hose ni umusaraba! Ntukoresha internet? Uzajye kuri gooogle ushakishe ” life in a maximum security prison in US!” Numara gusoma uko abo bafunzwe babaho uzumirwa! Ikindi, comments z’abarundi kuri uru rubuga jye ndazisoma ngatangara! Nkanibaza imitekerereze yabo ngashoberwa! Si kuri iyi nkuru mvuga gusa kandi. Ni ku nkuru zose bakozeho comments.

  • Ariko KK, ubu uretse kwihandagaza ibyo aba bagabo bazira urabizi ? Ubuse uranabazi ahubwo ntiriwe mvuga kubakunda no kurira ay’ingona ? Naho ibyo gutega iminsi abo mbona utega iminsi hano, banza nawe ahubwo ibyo uvuze ubivuge kuri wowe: niba utari ubizi nawe ntuzatura nk’umusozi! Nawe kandi nawe iminsi izagukona! How about that KK ?

  • Ariko KK, ubu uretse kwihandagaza ibyo aba bagabo bazira urabizi ? Ubuse uranabazi ahubwo ntiriwe mvuga kurira ay’ingona ngo urabakunda? Ubwo urusha gukunda Tom uwamugize uwo ariwe ? Amugira uwo ariwe wari uhari ? Reka nkwibwirire: kora akazi kagutunze niba ugafite ubundi ureke kwirushya utega iminsi uwo mbona utega iminsi hano kuko arazwi. Aho kumutega iminsi, nawe ahubwo ibyo uvuze banza ubivuge kuri wowe: niba utari ubizi nawe ntuzatura nk’umusozi! Nawe kandi iminsi izagukona! Icyanyuma, uzabaze abagutanze kumutega iminsi uko bangana n’ibibi bamwifurije ukuntu bingana, hanyuma umbwire icyo bagezeho. How about that KK ?

  • Larry abarundi ni abantu nkawe kdi ntago baba bavuze ngo comments zikorwe naba nyarwanda gusa! Vana aho ngaho ivangura

  • Ibi bigoryi by’abarundi ra!

  • Coco, ongera usome comment yanjye urasanga nta hantu na hamwe navuze ko abarundi badakwiye gukora comments, yewe nta n’uwo navanguye. Navuze ko comments zabo ziteye kwibaza kandi sijye jyenyine ubibona gutyo. Naho ubundi uyu mujinya wandikanye jya kuwutura uwawuguteye jyewe undeke kuko ibibazo ufite mu buzima ntaho mpuriye nabyo!

Comments are closed.

en_USEnglish