Digiqole ad

CAN 2017:McKinstry yijeje abanyarwanda ko agiye gutsinda Mozambique

 CAN 2017:McKinstry yijeje abanyarwanda ko agiye gutsinda Mozambique

Jonathan McKinstry yijeje ko nadatsinda Mozambique banganya

Mbere gato ko ikipe y’u Rwanda yerekeza mu gihugu cya Mozambique,Umutoza w’Amavubi Jonathan McKinstry yijeje abanyarwanda ko agiye muri Mozambiquegutsinda umukino ubanza  w’amajonjora y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.

Jonathan McKinstry yijeje ko nadatsinda Mozambique banganya
Jonathan McKinstry yijeje ko nadatsinda Mozambique banganya

McKinstry ati “Intego dufite kuri uyu mukino ni ugutsinda gusa byanze twagerageza nibura tugakura inota rimwe mu mikino yo hanze hanyuma tugatsinda iyo mu rugo. Ibi tubikoze ntakabuza intego yo kujya mu gikombe cya Afurika twaba tuyifite neza mu biganza byacu

McKinstry akomeza avuga ko babonye imyitozo myiza mu cyumweru gishize ko bakinnye imikino mpuzamahanga ibiri ya gicuti na Kenya na Tanzania ,bigafasha  abakinnyi kwinjira mu mwuka w’amarushanwa bagiyemo.

McKinstry yemeza ko imikinire ya Mozambique ayizi ati “ mukino uzaduhuza na Mozambique uzaba ukomeye kuko bakina umukino utandukanye n’uwacu gusa icyizere mfite nuko tuzabyaza umusaruro uburyo tuzajya tubona bwose, ntakizatubuza kwegukana amanota atatu muri uyu mukino. ”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahagurutse i Kigali igana Mozambique mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa 02:00am n’indege ya Ethiopian yerekeza mu mujyi wa Addis Ababa hanyuma baze gufata iyerekeza Maputo kuwa gatanu saa 08:50 za mugitondo.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu igera Maputo saa 13:55 PM mbere yo kwerekeza aho bazacumbikirwa mu mujyi wa Maputo.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Ghana, Mozambique n’Ibirwa bya Maurice, ruzakina umukino wa kabiri na Ghana, umukino uzabera i Kigali hagati ya tariki 4-6 Nzeli uyu mwaka.

 

Abakinnyi 18 bajyanye n’Amavubi muri Mozambique ni :

Abazamu: Olivier Kwizera,Eric Ndayishimiye.

 Abugarira: Michel Rusheshangoga, Emery Bayisenge, Herve Rugwiro, Faustin Usengimana, Eric Rutanga, Abouba Sibomana.

Abo hagati: Haruna Niyonzima, Andrew Buteera, Jean Baptiste Mugiraneza, Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Patrick Sibomana, Jean Claude Iranzi

Abasatira:  Michel Ndahinduka, Ernest Sugira na Jacques Tuyisenge.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Murabona ko iterambere ku bana ririmo kuzamuka cyanecyane abo muri APR kuko ni ikipe ifite gahunda yo kuzamura abana bato b’abanyarwanda. Niyo mpamvu ifite abakinnyi benshi mu mavubi kandi turabyizeye bazabikora. APR oyeeeee

  • Nayitsinda ndica inzoga y’abagabo.

    Ayitsindisha nde se afite ???

    Arasaza abantu na De Gaulle. mwishe ruhago y’u Rwanda…, umunsi byabagarutse tuzabyina itsinzi.

  • Do it for us

  • Dufite I Team nziza arko mbona ikibazo kiva kubatoza! Ducyeneye umutoza wubatse izana naho ababa toza bakiribato ntaho batujyeza!

Comments are closed.

en_USEnglish