Digiqole ad

Abana n’abagore bapfa baragabanutse, intego z’ikinyagihumbi zagezweho – Abayobozi

 Abana n’abagore bapfa baragabanutse, intego z’ikinyagihumbi zagezweho – Abayobozi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver ubwo yari amaze gusobanura Ingengo y’Imari 2015/16 (UM– USEKE)

Mu gusobanura ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare kuri uyu wa 12 Kamena 2015, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabwiye abanyamakuru, ko u Rwanda rutera imbere muri gahunda z’ubuzima kuko kugeza ubu abana bapfa batarageza imyaka itanu bari ku kigero cya 50/1000, naho abana bapfa batarageza umwaka ni 32/1000, ababyeyi bapfa babyara ba bageze kuri 210/100 000.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Amb. Gatete Claver ubwo yari amaze gusobanura Ingengo y'Imari 2015/16 (UM-- USEKE)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver ubwo yari amaze gusobanura Ingengo y’Imari 2015/16 (UM– USEKE)

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare Yussuf Murangwa agaragaraza ko ugeranyije n’ubushakashatsi bw’imyaka yashize ahamya ko intego z’ikinyagihumbi igihugu cyihaye zagezweho ku byerekeranye n’ubuzima nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Mu gusobanura ibyari bikubiye mu cyegeranyo cy’ubushakashatsi  bwakoze kubijyanye n’ubuzima, abayobozi bagaragaje ko hari byisnhi byakozwe mu kugabanya imfu z’ababyeyi, imirire mibi, kurwanya malaria, kuboneza urubyaro n’ibindi.

Murangwa yasobanuye ko abana mu Rwanda barya neza kandi bakonswa neza bikaba ari byo bituma abapfa batarageza umwaka cyangwa imyaka itanu baragabanutse.

Yagize ati: “Mu Rwanda abana bagenda barushaho kurya neza kandi bakonswa neza, ipfu z’ababyeyi na zo zaragabanutse ariko tugomba  kugerageza kugira ngo ntihazagire uwongera gupfa ari kubyara.”

Nkuko ubushakashatsi bubigaragaza abana bapfa batarageza imyaka itanu bari ku kigero cya 50 mu bana 1000, mu gihe mu mwaka wa 2000 abana bapfaga bari 196/1000.

Abana bapfa batarageza umwaka ni 32/1000 buri mwaka mu gihe mu mwaka wa 2000 bari 109/1000. Ku byerekeranya n’abagore bapfa babyara, ngo bavuye ku 1071 mu mwaka wa 2000 bapfaga buri mwaka,  bagera kuri 210/100 000 muri uyu mwaka wa 2014/2015.

Mu rwego rwo kurandura burundu ipfu abayeyi bahura na zo mu gihe bari kubyara, Minisiteri w’Ubuzima Dr.Agnes Binagwaho yasobanuye ko bafite gahunda yo gukomeza  kwigisha  ababyaza benshi bityo bakajya bunganira ku bitaro hirya no hino mu gihugu.

Muri ubu bushakashatsi bwakoze byagaragaye ko hari ikibazo cya Malariya kuko inzitiramibu ziracyari nke cyane aho kugeza ubu abazifite ari 43%.

Hasobanuwe ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo inzitiramibu zikoranye umuti zigera ku Bawanyanda bose bityo icyorezo cya Malariya kibashe kurandurwa.

Ureste kurwanya ubukene, kugabanya ipfu z’abayeyi n’abana  mu ntego z’ikinyagihumbi harimo  kwita ku iterambere mu ubuhinzi n’ubworozi, ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko, iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo, ubufatanye bw’u Rwanda n’akarere ndetse n’iterambere ry’icyaro.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • twarakataje mu kurengera ubuzima bwaba ubw’ababyeyi cg se abana muri rusange kandi ibi byose tubikesha

Comments are closed.

en_USEnglish