Digiqole ad

Riderman ‘agiye’ kurushinga na Miss Mount Kenya

 Riderman ‘agiye’ kurushinga na Miss Mount Kenya

Umuseke wamenye ko Riderman na Nadia ‘bagiye’ kubana nubwo batarabitangaza

Amakuru Umuseke wakurikiranye aremeza ko Emery Gatsinzi umuhanzi uzwi cyane nka Riderman, mu gihe cya vuba agiye gushakana na Agasaro Farid Nadia uherutse gutorerwa kuba Miss wa Kaminuza ya Mount Kenya ishami ry’i Kigali. Kugeza ubu ba nyiri ubwite baracyabigize ibanga. Ndetse Riderman yabihakaniye Umuseke.

Umuseke wamenye ko Riderman na Nadia 'bagiye' kubana nubwo batarabitangaza
Umuseke wamenye ko Riderman na Nadia ‘bagiye’ kubana

Riderman yatandukanye n’umukobwa bari bamaranye igihe kinini bakundana witwa Asnah, impamvu y’itandukana ryabo ntabwo bayitangaje, gusa bivugwa ko imapmvu yabyo yashakirwa mu magambo ya Riderman mu ndirimbo aherutse gukorana na Christopher yitwa ‘Ndakabya’ aho avuga ko ‘yahinduye umuvuno’.

Agasaro Farid Nadia watorewe kuba Miss Mount Kenya muri Gashyantare uyu mwaka amakuru atugeraho aremeza ko atwite inda y’amezi macye y’uyu muhanzi ukora injyana ya Hip Hop.

Riderman ubu wujuje inzu ku Irebero ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Iyi nzu Riderman yujuje ngo ikazaba aribwo buturo bw’uyu muryango mushya.

Umuseke ufite amakuru ko Riderman agiye kurushinga akanabana n’uriya mukobwa. Byatangiye kuvugwa ko aba bombi bakundana mu mpera z’umwaka ushize gusa bombi bakabihakana.

Riderman ariko Umuseke umubajije iby’aya makuru yavuze ko ibi byose aribwo yabyumva. Ko aramutse afite ubukwe yaba yarasohoye invitations. Ko rwose ibyo ngo ari kumva ari nka filimi y’amaserie.

Ku byo gutandukana n’uwari umukunzi we Asnah, Riderman yagize ati “Rwose ibyo ntacyo mfite nabivugaho.”

Ibyo gutandukana na Asnah ngo arumva ntacyo afite yabivugaho
Ibyo gutandukana na Asnah ngo arumva ntacyo afite yabivugaho

Nadia arangije umwaka wa mbere mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya. Naho Riderman ni umunyamuzika ukunzwe cyane mu Rwanda wanegukanya irushanwa rya PGGSS ya gatatu.

Nadia mu cyumweru gishize ubwo yari yaje kwakira Kansiime i Kigali
Nadia mu cyumweru gishize ubwo yari yaje kwakira Kansiime i Kigali. Photo/JP Nsanzabera

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Uko nuguta umwanya, kubaka (mariage) numusore yapfuye nkakurya! Reka azobibona bukeye kabiri. Uzicuza!

  • Uwambere biragaragara ko atabashije kumwigagarurira, buriya niba yanamuhaga yamuhaga abanje kugitaho amarira, none yiboneye umwana ukimuha neza ahitako anitezamo akabuto! Fatiraho sha urere imfura yawe umugore numenya icyo akenye!!!!

  • yebabawe ubwo se uriya mukobwa wambere ko nunva ababaje koko harya ngo bari bakundanye imyaka ingahe ? ubu kariya kangavu karamumutwaye ! icyakora nuko ntawe ugusha mukeba inama ariko kano kana keza kari gakwiye kubaza uriya mukuru uwo mugabo wabo uwo ariwe kuko niwe umuzi neza

  • mbega ibintu bimbabaje!!!umukobwa koko bakundanye imyaka ingana kuriya bakajya mu itangazamakuru none aramuhaze arajugunye!!!mbega abasore baba start we!!!ihangane Asi uzabona uwawe ariko njyewe birambabaje niba uwo rero yamuteye inda najyane ibye rwose nawe areke kumwandagaza!!!!inkundo zabastar ko mbona ziba expired vuba!!!ahhhh

  • Mbega couple iberanye. Bazasubireyo ntamahwa Imana ibahezagire nubundi uwo mukobwa azi ubwenge ntiyigeze yishyira hanze ngo abivuge bataragira icyo bageraho

  • Ubwo se uwo mu miss ugiye gusanga uriya arabona ruzakomera koko nibamarana imyaka 2 bazaba ari intwari.3

  • mbega umuhungu wumuhemu? urahemutseeeeeeeeeeeeeeeeee? nubwo ntazi icyomupfuye gusa asinah yari yarakwihebeye? yoooo, burya koko inzira ntibwira umugenzi? gusa……..? Asinah ihangane imana izagushumbusha, kandi nukuri ntakiba imana itazi impamvu, tuzakuba hafi kandi ibyiza biri imbere. gusa byaba byiza ufashe umwanya ukegera imana byarushaho kukuba bikakurinda na depression.

  • abababa phwahahahhahaa,,,ariko koko ngo utinda munyama ugacyura ibihaha!!mujye mureba nyine gutinda kwitinzwatiinzwa !!!(reality),, anw, Asnah am so sorry ariko nkuibwririre ko wasanga Imana haricyo igukinze dear,
    rwose uri umukobwa mwiza kndi wiyubaha,tuza,wakire,wiyakire hama utege amaso ur real and swt plate is being cooked!

    @ Rider//uri umuhanga flows zawe zinjyanaYO kbsa,ibya private&lv life byawe byo ndifashe hahahahhhaha,,,,ngutuye iyitwa “NAKOZIKI” Ahugiruti “mubana utazi niba aribande ,a acteurs cg ba debande”” looooool

  • Mbega agahinda!!!!!!!!!!!!! ese Gako ntujya usoma na Bible koko? ntabwo uziko bavuga ngo inshuti nshya imeza nka Divayi yumushyuhira ,reke ihore maze ubone kuyinywa.
    Ese gahungu we( gasore) Uwo wambere uramuziza iki niba harinicyo mwapfuye mwakagombye kwicara mukagikemura ukanabaza abakuru ntuzi ko bavuga ngo ” wirukana umugore uguguna igufa ukazana urima bunguri” aha aha uraje usubiremo uvuge uti” Iyongira ntiyari ijambo nuko yaje k’umunsi wa mbere”cyangwa urumva ibyo nabyo birushaho kukugira umustar.

Comments are closed.

en_USEnglish