Kigali: Umugore wagiye ku irondo abana bagahira mu nzu yasuwe araremerwa
Nyarugenge – Uwimbabazi Claudine wagiye ku irondo mu ijoro tariki ya 02 Kamena 2015 mu murenge wa Gitega maze inzu ye igafatwa n’umurimo bataramenya aho waturutse abana be bagashya ndetse umwe w’amezi umunani akahasiga ubuzima kuri uyu wa 11 Kamena Akarere ka Nyarugenge n’Inama y’igihugu y’abagore bamusuye bamwemerera miliyoni y’amanyarwanda yo kumufasha gutangira agashinga gaciriritse.
Mu gikorwa cyo kumusura cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, abamusuye bamugejejeho inkunga y’ibikoresho bitandukanye birimo iby’isuku, ibiryamirwa n’ibindi.
Abamusuye bamushimiye cyane igikorwa cy’ubutwari yari yagiyeho ariko akagira ibyago.
Jacqueline Masabo Kamanzi wari uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore yavuze ko Inama ahagarariye igomba kuba hafi y’uyu mubyeyi, bakamuhumuriza kandi bakamukorera ubuvugizi kugira ngo agire igikomeza kumufasha kubaho nyuma y’ibyago yagize yagiye mu kazi kadashoborwa na benshi.
Abamusuye bamubwiye ko nubwo batagarura ubuzima bw’umwana we n’ibikoresho bye byahiriye mu nzu ariko bamushimira ubutwari bw’uburyo uyu mugore yakoraga uturimo tundi ku manywa nijoro akajya ku irondo ngo ashakishe ubuzima bwiza bw’abana be batatu.
Uwimbabazi Claudine yemerewe kandi umwanya mu isoko rishya rya Gitega rigiye kubakwa muri uyu murenge kugira ngo azahakorere ubucuruzi bwamufasha mu buzima.
Uwimbabazi yashimiye cyane igikorwa cyamukorewe uyu munsi avuga ko nubwo yagize ibyago abonye ko hari abamwitayeho bakamukomeza kandi bakamufasha kongera gutangira ubuzima n’abana babiri asigaranye.
Uwimbabazi ku manywa yakoraga akazi ko gucuruza ibigori bitetse nijoro akajya mu kazi k’irondo. Kuva inzu yabagamo yakibasirwa n’inkongi y’umuriro yari acumbikiwe ku biro by’Akagali ka Akabahizi mu murenge wa Gitega i Nyarugenge.
Photos/T Ntezirizaza/UM– USEKE
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
24 Comments
Nguyu umuco rero wa kinyarwanda wo gutabarana wahoze uranga abanyarwanda kuva kera kose utaravangirwa.
miliyoni 1 yonyine kweri
Ubundi ibyo nibyo Leta ishinzwe, gutabara abaturage ishinzwe
Bravo Jacqueline Kamanzi.Utangiye neza inshingano wahawe n’igihugu.
Imana izaguherekeze mu mirimo yawe yose.
Millioni 1 se mwokabyara mwe nizere ko bamuha n inzu
nizere ko iyo nzu mbona iteye irangi ari iye nibura bamusaniye. ntacyo byaba bimaze asubiye muri yayindi yahiye.ikindi kandi yego ntawe ugaya inkunga ariko kandi Milliyoni nimake rwose!
watanzemo angahe naba nabo
Inyito yi gikorwa mwakoze ni nziza cyane ariko ingano yu bufasha mwamuhaye ni 0,0000000….. Nibuze nku rwego rwaje ku muremere urebye ubushobozi bwarwo na kaga uyu mugore yagize ni nyungu ibyo yarimo bifitiye igihugu mwakwiye kojyera cash nibuze mukamufenera inzu aturamo na 5.000.000Frw akoramo umushinga namwe muzi standard zi mitimo ziba mwiki gihugu kandi ni leta izigena no mugutanga ubufashamujye mugena ibihwanye nizo standard rero.
Iki gikorwa cy’Akarere ka Nyarugenge n’Inama y’igihugu y’abagore cyo gusura uyu mubyeyi, ni icyo gushimirwa. Turizera ko bidahagararariye hano, ko bazakomeza gukurikirana uko ubufasha bamugeneye uyu munsi bwamubatse, byaba ngombwa bakaba bamugenera ikindi babona ko ari ngombwa.
Ariko HE P KAGAME ntaramenya iki kibazo nakimenya muzamubona tu ! Ndamwizera Mureke kuvuga ibyinshi. Gusa turasaba uyu munya makuru kujyana iki kinyamakuru cye ku Karere. Inkuru ntiyuzuye nta muyobozi numwe wagize icyo avuga n’uwa akagali umurenge cg umuyobozi w’umuji wa kigali Yewe nta ninzego twumvisemo. Keretse abagore bonyine ndumiwe noneho. Cg yayihishe.
Leta yagombye kwita kubakene aho gukomeza kuzamura amagorofa no kugurira abategetsi za V8
Niba ababyeyi batangiye kujya basiga abana bimpinja munzu bonyine bakajya kurara irondo, byerekana ko yamahyambere duhora turirimba ari ayo mu magambo gusa
Abantu bareke kuba negativist ngo bakabye! Aba badame basuye uwagize ibyago ugaya ayo bajyanye we yatanze angahe? Cg z’abayobozi zivuyeho nta mukene wabaho?
Mwagize neza cyane ariko sinemeranya n’abavuga ko yari guhabwa ibifaranga byinshi, ahubwo nibabanze barebe uko akoresha ariya aciriritse, nibabona akora neza yarafatishije bazongere bamutere inkunga yagure umushinga we, simucira urubanza ariko bashobora kumuha Frw menshi akamupfira ubusa kuko i Kigali si i Kigoma.
Inzego z’umutekano zikora iki mu Rwanda kugeza aho abaturagi barara irondo! Nta mutekano uhari mu gihugu?
Mbega igihugu! Ntamugore arara irondo, ayomategeko yokuraza abagore irondo ateye ubwoba. Nihaze hagenda abagabo, polisi nabasoda, nahabagore bagume mubana. Bikenewe mwitabaze abarundi babafashe gucungera umutekano, babigishe guharanira agateka kabagore nabandi bose barenganywa. Vyase bakaja mwibarabara.
urambabaje muvandi Imana ikumve
nishimiye cyane iki gikorwa ! ababigaya barakora nabi ariko ntibiduce intege ! ese ni abanyarwanda bangahe batunze miriyoni ?? rwose murakoze gufasha uyu mutegarugori !!
Ngo i Burundi? hhhhh nimubanze mukiranuke n’imbonerakure, muve no mu buhunzi mubone kuvuga, bravo kuri CNF.
inama y’igihugu y’abagore Million 1 koko??
ndabinenze ntitukavuge urukundo, hanyuma nitugera gukora ibyurukundo ngo twigire ntibindeba
Mbega akaga! Nonese abana bato nkabo basigwa munzu bonyine gute? ESE ubundi ababyeyi koko bar are irondo ?basige ibibondo byonyine munzu? ESE iri niryo iterambere nako.banyarwanda twizere imana nano ubundi karabaye! Child abuse! NGO barize DA.
Birababaje pe!umuntu w’umubyeyi asiga uruhinja ngo yagiye ku irondo!Agata abana bangana kuriya koko!Ubutwari si ubwo,ubutwari ni ukuba umubyeyi uboneye uzi kurerera u Rwanda,umenya guha urukundo abo yibarutse akanabarinda icyabahungabanya cyose!ubwo se yajyaga ku irondo ataye abana bonyine hari intambara turimo!?Habuze se abarirara!??Ahubwo birashoboka ko uyu mugore ari femme libre yari agiye kwishakira abagabo ata abana.Njye birambabaje kubona CNF n’Akarere bya Nyarugenge babons ko ari igikorwa cy’ubutwari guta abana kugeza ubwo bahuye n’akaga!Ubutaha n’uzajys ujyayo ujye ubansigira,njye nanga icyahungabanya umwana
Please ,ayo mafaranga ni menshi rwose ,nawe nuyagaya uzashyireho ayawe.
ahubwo ndashimira inama yigihugu y’abagore..mfite ubwoba ahubwo ko ibisambo
bizamutera bikamwiba,ngo yakize..ikindi kandi bagume bamucungire umutekano.
Ndashima inama yabagore nabo batanze uko bifite. njyewe ntuye mumahanga ariko nemeye
100000 RWF. TEL+32466281898. Namur BELGIQUE.
tata?? hahhhhhhh! 100000??? wemeye 100000 ryonyine mu yo bamuhaye cg wemeye kumufashisha 100000 nawe? cg yibeshye na yo uyamutuburire!! hhhhh
Comments are closed.