Digiqole ad

Umunyamakuru Besabesa wo mu Rwanda azaburana mu minsi 15 i Burundi

 Umunyamakuru Besabesa wo mu Rwanda azaburana mu minsi 15 i Burundi

Etienne Besabesa umunyamakuru ufungiye i Burundi

Etienne Mivumbi Besabesa umunyamakuru wa Radio Izuba y’Iburasirazuba wafashwe kuwa mbere w’iki cyumweru hafi y’umupaka yinjiye mu Burundi atara amakuru, ubu yamanuwe muri Gereza y’Intara ya Muyinga yambikwa umwambaro w’abafunzwe mu gihe ategereje kuburanishwa mu gihe kitarenze iminsi 15.

Etienne Besabesa umunyamakuru ufungiye i Burundi
Etienne Besabesa umunyamakuru ufungiye i Burundi

Ernest Nduwimana Umucamanza mukuru wa Republika y’u Burundi i Muyinga yatangaje kuri uyu wa kane ko bari gukora iperereza ku mpamvu zatumye uyu munyamakuru yambuka umupaka agakora akazi ke mu kindi gihugu nta ruhusa abifitiye.

Nduwimana ati “Yinjiye i Burundi gutohoza amakuru atasabye uruhushya ku rwego rubijejwe. Turi kugira amatohoza ngo tumenye imvo.

Amategeko avuga ko ari umunyamahanga cyangwa u Burundi icyaha akoreye ku butaka bw’u Burundi kirebwa n’amategeko mpanabyaha y’u Burundi. Ubu ari mu minwe ya Parike mu minsi itarenze 15 azagezwa imbere ya sentare.”

Nduwimana avuga ko hari n’abanyamakuru b’i Burundi bamusuye kuri uyu wa kane. Ndetse amakuru agera k’Umuseke aravuga ko na Ambasade y’u Rwanda i Burundi yohereje intumwa yo kureba uko amerewe kuri uyu wa kane kuko iri gukurikirana ikibazo cye.

Etienne Besabesa nyuma yo gufatwa yafungiwe kuri kasho yo hafi y’aho yafatiwe, nyuma ajyanwa kuri station ya Police ya Komini Giteranyi nyuma yimurirwa muri gereza y’Intara ya Muyinga ihana imbibi n’u Rwanda mu burasirazuba.

Nduwimana yavuze ko umutekano w’uyu munyamakuru urinzwe, avuga ko agomba kuburana hisunzwe amategeko ya Republika y’u Burundi ku cyaha cy’ubutasi akurikiranyweho.

Umugore wa Besabesa bamaranye igihe gito bashakanye yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko hari inshuti z’i Burundi zasuye umugabo we kuri uyu wa kane zikamubwira ko yababwiye ko yakubiswe cyane aho yafungiwe mbere.

Besabesa yafatiwe hafi y’umupaka w’u Rwanda yinjiye mu Burundi akorana ibiganiro n’abaturage, arashinjwa n’inzego z’ubutabera i Burundi icyaha cy’ubutasi.

Icyaha cy’ubutasi kiramutse kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cya burundu giteganywa n’amategeko y’u Burundi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • ibyo tubyita gushotorana mucyemure ?mufite not

    guhohotera idorerenzi zireba ibyo murimo.

  • Nta kubtu atafatwa murabona se adasa ni karitasi

    • Ariko nawe wabayo

    • Wowe usa n’iki?

  • Besa baramurangije. icyo nzicyo u Burundi bwa mufatiye ukuri. mwa banyamakuru mwe mwagiye muri NSS mwumva byoroshye. nanjye mbishatse nabaha list. RC Huye, Salus, nandi . mujye mushishoza mwabana mwe

  • Free Besabesaa

  • @chris

    Tureke amarangamutima. Uriya munyamakuru w’u Rwanda winjiye mu burundi nta mpapuro zibigenewe afite agatangira gutara amakuru mu baturage, ari mu makosa rwose, Ntawamushyigikira muri ayo makosa yakoze. NIBA ATARI ANABIZI YAKAGOMBYE KWEMERA AMAKOSA AGASABA IMBABAZI.

    Gusa inzego zibishinzwe z’u Burundi zikwiye kwiga ku kibazo cye hakurikijwe amategeko abigenga. Ambasade y’u Rwanda mu Burundi nayo ikwiye gukurikiranira hafi uko icyo kibazo kizakemurwa. Niba uwo munyarawanda agomba gucishwa mu butabera akaburana, Ambasade igomba gukurikiranira bugufi urwo rubanza.

    Ndibaza ko no Mu Rwanda hagize umunyamakuru wo hanze winjira mu gihugu nta mpapuro za ngombwa afite, inzego zibishinzwe mu Rwanda zamuta muri yombi akabibazwa.

    Nta gikuba rero cyacitse, niba inzego z’u Burundi zakoze akazi kazo nta bushotoranyi burimo. Tureke gukuririza ikibazo nyacyo ngo tugihinduremo ibindi.

  • Chris nakunganira rwose uriya munyamakuru yak oz e amakosa yokwinjira mu gihugu cyabandi Gutara amakuru ntabirenganzira afire ahubwo yemere asabe imbabazi kandi ma ambassade nayo Irebe uko yamufasha
    ivuganye Na ambassade muburundi akomeze kwihangana

  • nahanwe kuko yarenze amategeko kandi amenye ko u Burundi burimwo abagabo u Burundi si agahugu ni i gihugu nimba yararungistwe gusoma urusaku nahanwe 20 ans muri Gereza

  • Ukuntu ameze niyo mpamvu NSS yamuhisemo ngo ajye kuneka i Burundi, uyu ntabwo wakekako arintasi na gato.Muzarebe nahandi ubundi birasanzwe gukoresha abanyamakuru mukuneka.

  • Etienne Mivumbi Besabesa niba ari umunyamakuru ko ufite uburambe mu kazi cye yakagombye kuba yarasobanukiwe neza igihugu cy’u Burundi kiri mu bihe bikomeye aho gishobora kwikanga umuntu uwo ari we wese. Ikindi kandi Ernest Nduwimana Umucamanza mukuru wa Republika y’u Burundi agomba kumenya ko uwo munyamakuru niba bamukekaho ubutasi bitashoboka kuko sinibaza ko igihugu cy’u Rwanda kitabikora muri ubwo buryo! Ariko ibyo byombi ntibihanagura itegeko ry’itangazamakuru mu Rwanda cyangwa mu Burundi rigena rikanagenga imikorere n’imikoranire y’itangazamakuru mu biyaga bigari cyangwa no hanze y’izindi mbibi.

    Ndashimira U Rwanda kuba rubikurikiranira hafi cyane cyane nkanashimira ubufatanye bw’abanyamakuru bo mu gihugu cy’i Burundi kudatererana uwo munyamakuru kabone niyo yaba ari mu mafuti. Inshuti n’umuvandimwe barasurwa kabone niyo baba barengereye.Sinasoza ntisabiye Urwego rwigenga rw’abanyamakuru mu Rwanda kuzajya rubanza kureba amategeko mbere yo gusohora itangazo.

    Ntarugera François

  • DOBBIE iba uri na DOG sinzi ibyawe…, gabanya ubugambo uyu munyarwanda nubwo yarengereye mu minsi mikeya cyane turamugarura iwabo iba ari uhanywa tumukosore ariko mwe ntimumutindana nta mugeri nta mudiho waka dog we.

Comments are closed.

en_USEnglish