Digiqole ad

Ingengo y’imari 2015/16 igice kinini kizakoreshwa mu iterambere ry’abaturage

 Ingengo y’imari 2015/16 igice kinini kizakoreshwa mu iterambere ry’abaturage

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete ubwo yajyanaga mu Nteko ingengo y’Imari 2015/16 (UM– USEKE)

Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Amb. Claver Gatete yagezaga ku Nteko rusange y’abadepite n’abasenateri yavuze ko 50% by’ingengo y’Imari mu mwaka 2015-2016 bizakoreshwa mu iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza, mu guhanga imirimo no mu guteza imbere imibereho myiza.

Minisitiri Gatete Claver akige ku Nteko Nshingamategeko mu rwego rwo gusobanura imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari
Minisitiri Gatete Claver akige ku Nteko Nshingamategeko mu rwego rwo gusobanura imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena, mu bihugu byose byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC), ba Minisitiri b’Imari n’Igenamigambi batangaje umushinga w’ingengo y’Imari.

Mu ngengo y’Imari 2015/16, u Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 1 768,2 mu mafaranga y’u Rwanda, bivuze ko ugereranyije no mu mwaka wa 2014/15, ingengo y’imari yazamutseho miliyari 5,8.

Muri iyi ngengo y’imari, asaga miliyari 1 174,2 z’Amanyarwanda azava imbere mu gihugu, na yo akaba yarazamutseho miliyari 41,6. U Rwanda ruzishakamo 66% andi agera kuri miliyari 594, ni ukuvuga 34% by’ingengo y’imari akaba azava mu nguzanyo n’inkunga z’amahanga.

Ubwo yasobanuraga iby’ingengo y’imari nshya, Amb. Gatete yavuze ko inguzanyo muri rusange zagabanutseho miliyari 35,8 z’amafaranga y’u Rwanda. Inkunga z’amahanga zo ngo ni miliyari 358,8 z’amafaranga y’u Rwanda, zo zagabanutseho miliyari 58,8.

Igice kinini cy’inguzanyo, ni amafaranga azava hanze y’u Rwanda angana na miliyari 235,7 z’Amanyarwanda, zazamutseho miliyari 25, mu gihe undi mwenda uzava imbere mu gihugu.

Minisitiri Gatete yasobanuye ko igice kinini cy’ingengo y’imari, 50% amafaranga azakoreshwa mu iterambere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, aho impinduka mu bukungu zizatwara 23% ni ukuvuga miliyari 409,4. Mu cyaro hazashorwamo 13% y’ingengo y’imari, ni ukuvuga miliyari 230,2.  Guhanga imirimo mu rubyiruko ho hazashorwamo 8% ni asaga miliyari 144,8 n’aho imiyoborere myiza izashyirwamo 5%.

Andi mafaranga azakoreshwa mu kurangiza imishinga yatangiwe ariko ikaba itaruzura, muri yo harimo kurangiza ingomero z’amashanyarazi zatangiye kubakwa, imihanda irimo iyo mu mujyi wa Kigali no kurangiza umuhanda uzengurutse i Kivu, kongera amazi mu mujyi wa Kigali, kuzamura ubuhinzi ndetse n’inganda.

Minisitiri Gatete yavuze ko hari icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 6,5%, umusaruro w’inganda ukazamukaho 8,5%, ubuhinzi 5,2%, serivise zo zizazamukaho 7,3% mu gihe umusaruro w’ibyoherezwa hanze na wo uzazamuka.

Umusaruro w’amabuye y’agaciro uzazamukaho 16%, uwa kawa ndetse n’icyayi na byo bizazamuka.

U Rwanda ngo rwiteze ko izamuka ry’ibiciro rizagera kuri 3,5% mu mwaka w’iyi ngengo y’imari.

Zimwe mu mpungenge Minisitiri yagaragaje, ni uko ubukungu bw’ibihugu by’ibihangange butazamuka ku bipimo byo hejuru, kandi hakaba hari impungenge ko ubukungu bw’Uburusiya n’Ubushinwa buzagira ikibazo.

Hari n’imbogamizi z’ibihe by’ubuhinzi bishobora kutagenda neza, ariko ngo hari komite ishinzwe gukurikirana ibyo, igihe hagize ikibazo kivuka ingamba zigafatwa mbere.

Abadepite benshi bashuigikiye iyi mbanzirizamushinga y’itegeko ry’ingengo y’imari, gusa hari bimwe batabonyemo, nk’aho Hon Gatabazi yagaragaje ko imihanda mu mujyi wa Ruhengeri na Gicumbi iatagaragaye, abandi basabye ko hashyirwaho uburyo bufatika bwo gucunga amafaranga ashyirwa mu mishinga ya Leta.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/15 yakoreshejwe ku gipimo cya 92,4% u Rwanda rukaba rwarahuye n’ikibazo cy’amwe mu mafaranga y’inkunga ataraje bitewe n’ubukungu bw’Uburayi na Amerika butari bwifashe neza.

Iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari yatowe n’abadepite 52, umudepite umwe yanga kuyitora, andi majwi 10 aba imfabusa. Ubwo izasubira muri Komisiyo ibishinzwe mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite ndetse no muri Komisiyo ya Sena ibishinzwe mu rwego rwo kuyinononsora no kuyikorera ubugororangingo.

Minisitiri agisohoka mu modoka n'ingengo y'imari ya 2015/16
Minisitiri agisohoka mu modoka n’ingengo y’imari ya 2015/16
Ingengo y'Imari yasobanuriwe Abadepite n'Abasenateri
Ingengo y’Imari yasobanuriwe Abadepite n’Abasenateri
Nyuma Minisitiri Gatete yagiranye ikiganiro kigufi n'abanyamakuru
Nyuma Minisitiri Gatete yagiranye ikiganiro kigufi n’abanyamakuru

Amafoto/HATANGIMANA

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Very good.

  • iyi ngengo y’imari irerekana ko u Rwanda rukataje mukwihaza mu mafranga ava imbere mu gihugu , dukomeze dutya tuzagera kure

  • Izo 41% zizava mu baturage azava he?Ahubwo icyangombwa nukureka gusesagura, igihugu kikennye ntabwo kigomba gutunga imodoka nkizi za V8.Uzabyanga azihangire undi murimo cyangwa abenshi kuko bafite ubundi bwenegihugu bizaborohera ariko bareke kubeshya abanyarwanda.Dukeneye kugabanya amafaranga leta ikoresha ugereranyije nubukungu bw’igihugu.Sankara abare urugero kuri bose.

    • Kuki batarebera ku rugero Thomas Sankara yadusigiye? Abategetsi bose bagakoresha ifaranga ry’igihugu cyabo nta gusesagura? Ubu koko ibi bimodoka bya rutura bagenderamo mubona aringombwa?

  • Vision 2020 turayikozaho imitwe y’intoki! Komeza imihigo Rwanda nziza, uhamye ibirindiro mu mahanga!

  • Hano ndakorera mo 4 billions uko byamera kose.
    Munyarutse twibonere za tenders dukwakwanye.

Comments are closed.

en_USEnglish