Amafaranga asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo yemejwe n’inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Ngoma nk’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015/16 gusa hagaragajwe impungenge z’abaturage bo mu murenge wa Murama biyubakiye ivuriro, ariko muri iyi ngengo y’imari hakaba nta mafaranga yateganyijwe yo gufasha iri vuriro kugira ngo ritangire gukora. Iyi ngengo y’imari y’akarere ka […]Irambuye
Tags : Rwanda
Kuva tariki 30/06/2015 Mandat y’imyaka itanu y’Abunzi bo mu gihugu hose yararangiye. Bahise bahagarika imirimo yabo. Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko bari gutegura amatora y’izindi komite nshya z’Abunzi kugira ngo imirimo yabo ikomeze. Hagati aha ngo nta mpungenge z’uko akazi bakoraga kari bupfe. Mu gihugu hose hari Abunzi 30 768 bari muri Komite ziri ku rwego […]Irambuye
Urukiko rw’ahitwa Poitiers mu burengerazuba bw’Ubufaransa rwatanze umwanzuro ushyigikira ko Innocent Bagabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa kuburanira mu Rwanda. Uyu yamaze guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse Amnesty International imufasha mu kugira ngo atoherezwa. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, mu gihe kinini gishize Ubufaransa bwinangiye kohereza abakekwaho gukora Jenoside ngo baburanire mu Rwanda, […]Irambuye
Intare za nyuma mu Rwanda zabonywe muri 2006; Intare zacitse mu Rwanda kubera guturana n’abantu; Urugendo rwo kuzana izi mu Rwanda rwatwaye 300 000$; Kubera intege nke nyuma y’urugendo zakanguwe, ziroota, ziragaburirwa Mu myaka itanu izazanywe zirabaza zabyaye izindi; Ubu zashyizwe mu majyaruguru ya Pariki y’Akagera; Intare ndwi zagejejwe muri Pariki y’Akagera zivuye muri Africa […]Irambuye
Abudia Nyirakabogo atuye mu cyaro cyo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko Ababiligi bageze mu Rwanda ari inkumi ibenga cyane ndetse ngo akihisha kugira ngo batamutwara kuko yari yarabenze abasore benshi. Ubu abarirwa mu myaka 117. Nyirakabogo utuye mu kagari Gahengeri Umudugudu wa Rwungo ntabwo azi neza igihe yavukiye, […]Irambuye
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) batangaje ko kuwa mbere w’iki cyumweru bagejeje mu nkambi ya Nyagatare (Rusizi) abanyarwanda 40 bahoze bari mu mutwe wa FDLR. Uyu mutwe wo mu mpera z’icyumweru gishize wari wasohoye itangazo ushinja MONUSCO ko yashimuse aba bantu. Aba 40 bagizwe n’abari abarwanyi barindwi ba FDLR, abagore barindwi […]Irambuye
Rwanda National Union of Deaf (RNUD) ihuriwemo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batangarije abanyamakuru ko kubera imbogamizi bahura nazo mu buzima basaba Leta ko yakongera ururimi rwabo rw’amarenga mu zikoreshwa mu Rwanda kugira ngo nabo ntibasigare inyuma mu iterambere abandi bari kugeraho. Samuel Munana umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro yavuze ko abafite ubu bumuga mu […]Irambuye
Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa kabiri biremyemo amatsinda maze uyu munsi bawugenera gusura inzibutso za Bisesero, Murambi, Nyarubuye, Ntarama na Gisozi. Mme Donatille Mukabarisa uyobora umutwe w’Abadepite wari uyoboye itsinda ryasuye urwibutso rwa Gisozi yatangaje ko bateguye iki gikorwa bagamije kwigira ku mateka no kutazayasubiramo. Amatsinda y’Abadepite n’Abasenateri yahagurutse mu gitondo […]Irambuye
Mu mukino wo kwishyura waberaga kuri stade ya Kicukiro kuri uyu wa kabiri nimugoroba warangiye iyi kipe y’i Nyanza itsinze Isonga FC 4 – 0 ihita ijya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsinze ku giteranyo cy’ibitego bitandatu kuri kimwe mu mikino yombi. Itegereje kuri Final hagati ya APR FC na Police FC izatsinda ejo. […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’abavuga rikijyana mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho ari mu ruzinduko, yasabye abayobozi gufatanya guhindura imyumvire, irimo n’iyo kuba abatuye aha barahoze bafatwa nk’inshuti z’u Rwanda kuko ngo ari kure. Muri iki kiganiro Perezida Kagame yasabye ko igiciro cyo gutega indege ya […]Irambuye