Digiqole ad

Peace Cup: Rayon Sports yageze kuri Final

 Peace Cup:  Rayon Sports yageze kuri Final

Rayon Sport yabanje mu kibuga ku mukino n’Isonga FC kuri uyu wa kabiri

Mu mukino wo kwishyura waberaga kuri stade ya Kicukiro kuri uyu wa kabiri nimugoroba warangiye iyi kipe y’i Nyanza itsinze Isonga FC 4 – 0 ihita ijya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro itsinze ku giteranyo cy’ibitego bitandatu kuri kimwe mu mikino yombi. Itegereje kuri Final hagati ya APR FC na Police FC izatsinda ejo.

Rayon Sport yabanje mu kibuga ku mukino n'Isonga FC kuri uyu wa kabiri
Rayon Sport yabanje mu kibuga ku mukino n’Isonga FC kuri uyu wa kabiri

Uyu mukino wihariwe na Rayon Sports nubwo bwose yari yaje i Kigali kwishyura.

Ku munota wa 24 umusore mushya witwa Bernard Uwayezu yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon kuva yayizamo avuye muri Esperance. Igice cya mbere cyarangiye gutyo.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje kwiharira umukino nubwo bwose Isonga FC yanyuzagamo igasatira biciye muri rutahizamu wayo Danny Usengimana ariko amashoti ye ntahungabanye umuzamu Ndayishimiye (Bakame) wa Rayon.

Isonga yagerageje gukina umukino wayo wo guhererekanya neza udupira tugufi vuba vuba ariko ntibitange umusaruro.

Ibitego bitatu bindi bya Rayon byinjijwe na Kwizera Pierrot, Djihad Bizimana kuri ‘coup franc’ na Frank Romami ku ishoti rikomeye yatereye ku ruhande rw’ibumoso. Byose byagiyemo mu gice cya kabiri.

Abakinnyi b’Isonga FC bagaragaje umunaniro basa n’abatewe n’imbaraga nyinshi bakoreheje mu mukino ubanza aho bitanze cyane nubwo batsinzwe 2 – 1 i Muhanga.

Umukino wa none urangiye bamwe bahise barambarara hasi bagaragaza ko bananiwe.

 

Ingabo na Police barishakamo ukina na Rayon

Mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri aha ku Kicukiro APR FC yari yakiriye Police FC binganya (1 -1) ku munota wa nyuma ubwo APR yari yatsinzwe ikishyura ku munota wa 85 ku gitego cya Mugiraneza JB bita Migi.

Aya makipe yombi arahura ku mukino wo kwishyura kuri uyu wa gatatu aho yishakamo izakina na Rayon sports ku mukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya kane Nyakanga 2015.

Rayon Sports yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu 2010. Naho APR FC niyo yegukanye iki gikombe umwaka ushize.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • byiza cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • gikundiro yacu tuyiri inyuma kbs!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • gikundiro oyeeeeeee

  • BRAVOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOO OH RAYON TUGUKUNDA TWESE?

  • Mperuka ku mupira wa rayo na APR muri 2000, ndahakubitirwa. Kuva ubwo nari ntarongera gusubira kuri sitade izi kipe zakinnye kuko nawumviraga kuri Radio.

    Ndumva nshaka gusubirayo ariko niba hazabayo ikiboko, mwatubwira tukabireka. Iyo ari rayo yabaga yakiriye, nagendaga nkagura ticket ubundi nkiyicarira mu migina mpaka urangiye.

    Bravo team yacu, turakimanukana I nyanza.

Comments are closed.

en_USEnglish