Inteko Ishinga Amategeko uyu munsi yasuye inzibutso zo mu gihugu
Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa kabiri biremyemo amatsinda maze uyu munsi bawugenera gusura inzibutso za Bisesero, Murambi, Nyarubuye, Ntarama na Gisozi. Mme Donatille Mukabarisa uyobora umutwe w’Abadepite wari uyoboye itsinda ryasuye urwibutso rwa Gisozi yatangaje ko bateguye iki gikorwa bagamije kwigira ku mateka no kutazayasubiramo.
Amatsinda y’Abadepite n’Abasenateri yahagurutse mu gitondo cya none yerekeza mu turere twa Karongi, Nyamagabe, Kirehe, Bugesera no ku Gisozi aho aha hatandukanye banahakoze ibikorwa byo kuremera abarokotse batishoboye no gushimira bamwe mu bagize uruhare mu kurokora abahigwaga.
Ku rwibutso rwa Gisozi Hon. Mukabarisa yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wabo nk’abanyepolitiki wo gusubiza amaso inyuma bakibuka ibyabaye baharanira ko bitazongera ukundi.
Ati “ Ni umwanya wo kongera kuzirikana abategetsi babi bagendeye ku murongo w’abakoroni wo gucamo abanyarwanda ibice.
Tugomba kumenyako nta muntu numwe wungukiye muri genocide ari uwayikoze cyangwa uwayirokotse. Niba abanyarwanda baramaze kunga ubumwe ni ukubera ko abantu bumva ko badashobora gusubira inyuma hariya twavuye.”
Photos/ C Nduwayo/UM– USEKE
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Muririya Gouvernement y,abatabazi mbanyemo umuntu usa na Rucagu
Comments are closed.