Digiqole ad

Yasabye ko Abanyarwanda batega indege ya Kamembe bagabanyirizwa igiciro

 Yasabye ko Abanyarwanda batega indege ya Kamembe bagabanyirizwa igiciro

Perezida asuhuza abaturage ba Nyamasheke

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’abavuga rikijyana mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho ari mu ruzinduko, yasabye abayobozi gufatanya guhindura imyumvire, irimo n’iyo kuba abatuye aha barahoze bafatwa nk’inshuti z’u Rwanda kuko ngo ari kure. Muri iki kiganiro Perezida Kagame yasabye ko igiciro cyo gutega indege ya Kamembe ku munyarwanda gikwiye kugabanywa.

Perezida asuhuza abaturage ba Nyamasheke
Perezida asuhuza abaturage ba Nyamasheke

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bafite inshingano zo guteza imbere buri munyarwanda hategendewe ku ivangura iryo ari ryo ryose.

Yavuze ko abayobozi mu nzego za Leta, iz’imiryango itari iya Leta n’amadini ndetse n’abikorera bagomba gukorera hamwe mu guhindura imyumvire.

Ati “Abayobozi turacyafite ikibazo, kuvuga ibitari byo twitwaje ibinyoma n’inyungu zacu. Abahunga igihugu bahunga, kubazwa, ngo kuki? Unyuranya na politiki yubaka ni ngombwa ko ajya kugeragereza ahandi ariko nta bishyire ku Banyarwanda?”

Perezida Kagame yavuze ko guhindura amatwara atari ugukina, ndetse ngo ubikinisha yakagombye kumva ingaruka zitaramugeraho.

Yavuze ko inyungu z’igihugu ahandi bajya kuzirwanira, bashaka gutegeka cyangwa imitungo ariko mu Rwanda ngo si ko bimeze.

Ati “Twe izacu ziroroshye, ni ubuzima bwacu bwa buri munsi. Si ukujya gufata iby’abandi, aho ntiturahagera n’ibyacu nta we ukwiye kubikinisha. Buri wese akwiye kugira uruhare rwe mu kubaka igihugu bigatandukanywa n’amategeko.”

 

Yabajije ibya Hoteli ebyiri zaari kubakwa i Rusizi zaheze he?

Muri iki kiganiro cyo kwinenga, Kagame yanenze cyane imishinga yo kubaka hoteli ebyiri imaze igihe ivugwa i Rusizi, ariko ikaba itarangira.

Izo Hoteli ni Kivu Marina, iyi ikaba imaze imyaka ivugwa nyuma y’uko yatangiye ari iya Kiliziya Gatolika hakabura amafaranga yo kuyikomereza aho yari igeze itangiye kubakwa, gusa ngo Akarere na BRD bari gushaka uko yakubakwa ikuzura vuba nk’uko byasabwe na Perezida.

Indi Hotel ni iy’umushoramari, we yadindijwe n’uko Akarere kamuhaye ahantu nyuma bagasanga hatagomba kubakwa, imirimo ye irahagaraga kandi yari yatangiye kubaka ndetse yari afite ibyangombwa.

Perezida Kagame yasabye ko uyu mucuruzi ahabwa ingurane, kandi Akarere kakazamuha indishyi z’ibyo yatanze yubaka nyuma agahagarikwa.

Muri ibi biganiro Perezida Kagame yashimiwe byinshi yagejeje ku batuye Rusizi na Nyamasheke, birimo icyombo yahaye Nkombo, amashanyarazi yageze ku Nkombo, ikibuga cy’indege cyasanwe cya Kamembe, inganda z’ikawa n’icyayi, iterambere n’ibitaro bya Bushenge byatashywe.

Perezida Kagame yizeje ko azakora ibishoboka ingufu z’amashanyarazi zikiyongera.

Ibyakiriwe neza na benshi ndetse ibyakiriwe eza na benshi ni uko yasabye ko Abanyarwanda batega indege igana Kamembe bakwiye gushyirirwaho igiciro cyihariye gito ugereranyije n’abandi banyamahanga.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • kosora aho wagiye wandika ”Paul Kagame” cyangwa ”Kagame”ubanze ”Nyakubahwa” Urakoze

  • Nibyo rwose ntibikwiye ko indege y’Abanyarwanda kuko yavuye mu misoro yabo yajya ihora ibaca hejuru nka za nsinga z’amashanyarazi zo mu bihe byashize! Igiciro kigabanutse hari benshi bajya bayifata bakagera i Kigali batanegekajwe n’amasaha nka 5 y’urugendo bashobora no kuba bagira icyo bikorera batagombye gufata undi munsi wo kuruhuka. Thanks Your Excellency kuri vision uhorana mu nzego zitandukanye!

  • Iki ni igikorwa ni cyiza nyakubahwa yakoreye abanyarwanda. Ahubwo nadufashe n ingendo za rwandair zo hanze nazo zigabanuke ibiciro kugirango abanyarwanda barusheho guhahirana n amahanga biryo twiteze imbere duteze n imbere igihugu cyacu.

  • byiza cyane rwose abanyarwanda bahabwe igiciro gitandukanye n’icy’abanyamahanga mu ngendo za Rwandair

  • Tres bien buriya byatuma nanjye ngendera mu ndege da. Uriya Musaza zacu ni umuhanga cyane ni umufirosofe uruta abandi ushobora gusanga abakiriya bakwiyongera bigatanga umusaruro

  • Fantastic! Uyumugabo mperutse kurota yabaye umwami wurwanda. Uzahava arukushaje. Be blessed.

  • Uzakwanga azahere ishyanga uzamuye u Rwanda tukwiture ku kuzamura natwe.

    Komera ntugasaze muzehe kijana wacu Kagame P.

Comments are closed.

en_USEnglish