Digiqole ad

Ngoma: Akarere ntikashyize mu igenamigambi ikigo cy’ubuzima cyubatswe n’abaturage

 Ngoma: Akarere ntikashyize mu igenamigambi ikigo cy’ubuzima cyubatswe n’abaturage

Abayobozi b’akarere ka Ngoma birengagije ivuriro ryatangiye kubakwa n’abaturage ariko ritarabagirira akamaro kugeza ubu

Amafaranga asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo yemejwe n’inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Ngoma nk’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015/16 gusa hagaragajwe impungenge z’abaturage bo mu murenge wa Murama biyubakiye ivuriro, ariko muri iyi ngengo y’imari hakaba nta mafaranga yateganyijwe yo gufasha iri vuriro kugira ngo ritangire gukora.

Abayobozi b'akarere ka Ngoma birengagije ivuriro ryatangiye kubakwa n'abaturage ariko ritarabagirira akamaro kugeza ubu
Abayobozi b’akarere ka Ngoma birengagije ivuriro ryatangiye kubakwa n’abaturage ariko ritarabagirira akamaro kugeza ubu

Iyi ngengo y’imari y’akarere ka Ngoma y’umwaka wa 2015/16 igizwe n’amafaranga angana na miliyari 11 na milioni 800 azakoreshwa mu kuzamura ibikorwa remezo birimo imihanda y’icyaro, amateme, imibereho myiza y’abaturage hatangwa amazi n’amashanyarazi, muri aya 40% yateganyirijwe ibikorwa by’iterambere.

Ikigaragara muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2015/16 ni uko habayeho ubwiyongere bwa 2,5 % bigaragara ko hari ibikorerwa abaturage byiyongereye.

Gusa nubwo byiyongereye umwe mu bajyanama wari uhagarariye umurenge wa Murama yagaragaje impungenge kuri iyi ngengo y’imari, avuga ko yirengagije imbaraga z’abaturage biyubakiye ivuriro kugeza ubu rikaba ritaratangira gukora kubera ibikorwa bikibura.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma Banamwana Bernard, avuga ko ingengo yo kurangiza burundu imirimo isigaye ngo iryo vuriro ry’abaturage ritangire gukora, nta ngengo y’imari yabyo yateganyijwe muri uyu mwaka.

Ati “Ni ‘Post de santé’, mu by’ukuri yubatswe ku mbaraga z’abaturage twebwe nka Leta tuba tugomba gushyigikira igitekerezo cy’abaturage bagize, ariko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ntibimo, twabagiriye inama y’uko kiriya gikorwa bakirangiriza binyuze mu budehe.”

Karinda Charles umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi avuga ko gahunda yiswe ‘Joint Imihigo’ izafasha mu gukoresha neza ingengo y’imari hashyirwa mu bikorwa ibyo akarere kahize.

Iyi ngengo y’imari yemejwe n’abagize inama njyanama y’akarere ka Ngoma izibanda ku mihigo 70 yamuritswe n’ubuyobozi bw’akarere.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n'abayobozi batandukanye mumirenge
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye mumirenge

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish