Mu rubanza Ubushinacyaha bwa Gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba na bagenzi be ibyaha birimo “Gusuzugura ibendera ry’Igihugu no kwangisha Abaturage ubutegetsi buriho; kuri uyu wa 29 Kamena, umwe mu baregwa yabwiye Urukiko ko atashobora kuburana kubera uburwayi, naho Abavoka bitabiriye iburanisha bavuga ko batamenyeshejwe mu nzira nyayo ibyemezo bafatiwe bityo urubanza rurasubikwa kuko batari bishyura […]Irambuye
Tags : Rwanda
Kuri iki cyumweru Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangaje ko bagira inama abigaragambyaga, bamagana icyemezo cy’ubutabera bw’Ubwongereza cyo gufunga Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, kuba babihagaritse ahubwo bakabikora mu bundi buryo. Imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’Ubwongereza ku Kacyiru yatangiye kuwa kabiri ushize ubu yahise ihagarara. Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali niwe ubwe […]Irambuye
Inshuro nyinshi cyane bumvikanye baterana hejuru ndetse bigeze kumara umwaka ntawurebana n’undi nubwo babaga mu mujyi umwe. Gusa kuva mu mwaka ushize aba bagabo batangiye kujya bavuga rumwe. Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa gatanu bombi basangiye ifunguro muri Hotel i Kigali, baseka basabana. Mu mpera z’umwaka ushize bagaragaye mu gitaramo kimwe cyari cyateguwe […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu ubwo Perezida Kagame yatangaga ipeti rya Sous lieutenant ku basirikare 517 barangije amasomo ya gisirikare i Gako yavuze ko abatatira u Rwanda amategeko azabageraho aho bari hose. Ngo ni ikibazo cy’umunsi. Perezida Kagame yabwiye aba basirikare ko baje mu ngabo kugira ngo barinde amahoro y’igihugu cyabo, bagiheshe agaciro kandi nabo ngo […]Irambuye
26/6/2015: Imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi (NAEB), bavuze ko umushinga wo guhinga indabo i Gishari watangiye ukageraho ugahagarara kubera ibibazo by’ubumenyi buke bwa bamwe mu bawize, gusa ngo uzaba watanze umusaruro mu gihembwe cya mbere cya 2016. Uyu mushinga […]Irambuye
Kuri uyu wa 25 Kamena 2015 mu buryo bwo gukomeza korohereza abafatabuguzi bayo mu bijyanye no kwishyura bitabagoye kandi byihuse ndetse badakoresheje gutora imirongo batanga amafaranga, Airtel Rwanda yazanye uburyo bushya bwitwa ‘Tap and Pay Card’ bise kandi KOZAHO. Ni ikarita y’ikoranabuhanga ifasha kwihutisha kwishyura hagati y’umukiliya n’umucuruzi. Ikarita ya KOZAHO ihujwe n’uburyo bwa Airtel […]Irambuye
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa kane rwasabiye igifungo cya burundu uwitwa Sibomana Moise ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abigambiriye umugore we amuciye ijosi. Urubanza rwaburanishirijwe ahakorewe icyaha mu kagari ka Ihanika mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma. Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ruyobowe n’umucamanza Kankindi Olive n’umwanditsi warwo Uwera Muhire Alice rwaburanishije […]Irambuye
Mu musaha ya nyuma ya saa 14h30 i Kigali nibwo Gen Karake yinjiye mu rukiko rw’i West Minster mu mujyi wa Londres aho yaburanaga kurekurwa cyangwa koherezwa muri Espagne. Urukiko rwaje gufata umwanzuro ko uyu muyobozi w’urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze. Mu mpaka ndende zabaye mu rukiko, umucamanza uhagarariye igihugu cya […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane rwagize umwere Sheikh Hassan Bahame wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku byaha bya ruswa yari akurikiranyweho we na Judith Kayitesi wari noteri wa Leta. Urukiko rwahise rutegeka ko Bahame arekurwa. Judith Kayitesi waburanye yemera icyaha yavugaga ko yatumwe ruswa na Sheikh Bahame, Urukiko […]Irambuye