Intare zaje zatangiye kumenyera….Urugendo rwazo rwatwaye 300 000$
Intare za nyuma mu Rwanda zabonywe muri 2006;
Intare zacitse mu Rwanda kubera guturana n’abantu;
Urugendo rwo kuzana izi mu Rwanda rwatwaye 300 000$;
Kubera intege nke nyuma y’urugendo zakanguwe, ziroota, ziragaburirwa
Mu myaka itanu izazanywe zirabaza zabyaye izindi;
Ubu zashyizwe mu majyaruguru ya Pariki y’Akagera;
Intare ndwi zagejejwe muri Pariki y’Akagera zivuye muri Africa y’epfo zamaze kurekurirwa mu gace gato k’ishyamba zakorewe nk’igerageza rya mbere kugira ngo zibanze zimenyere. Urugendo rwo kugeza izi Ntare mu Rwanda rwatwaye amadorari ibihumbi 300 nk’uko bitangazwa n’abazizanye.
Nyuma yo kugera muri Pariki y’Akagera ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri zarakanguwe, zishyirwa ku muriro (boma) ngo zote ndetse zihabwa inyama zateguriwe ngo zice isali.
Aho zashyizwe kuva kuri uyu wa gatatu zizahamara iminsi 15 zimenyera neza ikirere mbere yo kurekurwa zikajya mu ishyamba mu zindi nyamaswa ziri muri Parike y’Akagera.
Michel Masozera wo mu ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cya RDB yatangaje kuri uyu wa 01 Nyakanga 2015 ko izi ntare zahawe u Rwanda na Pariki ebyiri zo muri Africa y’Epfo (Tembe Park na Phinda Game reserve) nyuma yo gusuzuma bagasanga mu Rwanda zizitabwaho neza kandi zizabona umutekano uhagije.
Masozera avuga ko izi ntare zerekana ikizere u Rwanda rufitiwe mu by’ubukerarugendo mpuzamahanga kandi zizazamura ubukerarugendo mu Rwanda.
Mu rwego rwo gukurikiranwa izi ntare zambaye utwuma dutanga amakuru y’aho ziherereye n’uko zimerewe kuri satellite.
Jes Gruner umuyobozi wa Park y’Akagera yatangarije Umuseke ko izi ntare zije muri iyi Pariki zikenewe kuko hari hamaze kuba inyamaswa zirisha nyinshi, bigatuma ubwatsi buba bucye, bityo hari hakenewe izindi nyamaswa zirya inyama kugira ngo habeho ‘equilibre’ ya ‘ecosystem’ y’ubuzima bw’inyamaswa n’ibimera muri pariki.
Gruner avuga ko Intare ari inyamaswa zitanduranya kandi zitangiza kuko ngo zihiga rimwe iyo zishonje zikarya umuhigo mu gihe cy’iminsi itatu. Bityo nta mpungenge z’uko zamaraho zimwe mu nyamaswa ndyabyatsiz zo muri Pariki y’Akagera.
Izi ntare ngo ntabwo zaguzwe kuko iyo zijya kugurwa ngo zari gutwara amafaranga menshi cyane, ngo zatanzwe kubera ubufatanye bw’inzego zishinzwe ubukerarugendo muri Africa y’Epfo no mu Rwanda. Urugendo rwo kuzizana nirwo rwatwaye agera ku 300 000$.
Izi ntare ni ingore eshanu n’ingabo ebyiri, mu gihe cy’umwaka umwe ingore zizaba zimye zitangiye kubyara. Jes Gruner avuga ko mu myaka itanu bazaba bafite umubare mwiza w’intare muri Pariki y’Akagera.
Intare z’u Rwanda zacitse mu myaka 9 ishize
Amakuru atangwa na bamwe mu bakozi muri iyi Pariki ni uko mu 2006 aribwo baheruka intare ya nyuma mu Rwanda. Mbere ngo zari nyinshi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari umubare munini w’abanyarwanda watahutse biba ngombwa ko bamwe batura mu gice cya Pariki y’Akagera no hafi cyane yayo. Aba banyarwanda bari aborozi bafite inka nyinshi.
Intare zo muri Pariki ngo zahoraga zikimbirana n’aba borozi kuko zakundaga kuza kwica inka. Ba nyiri inka nabo bize uburyo bwo kwica izi ntare kugera no ku kuziroga zigenda zikendera zirashira.
Ubu Abanyarwanda benshi ngo bamaze gusobanukirwa n’agaciro k’inyamaswa n’ubuzima bwazo kuri bo. Ubukerarugendo nabwo bwahawe agaciro kanini mu Rwanda, Pariki y’Akagera yarazitiwe izindi Pariki nazo zahawe agaciro cyane.
Pariki y’Akagera mu bayisura baje kureba inyamaswa 53% ni abanyarwanda, imibare ikomeza kuzamuka nk’uko bitangazwa n’ikigo RDB ishami ry’ubukerarugendo.
Iyi pariki ubu yinjiza buri mwaka agera kuri miliyoni imwe y’amadorari y’Amerika. 5% by’aya madorari ashyirwa mu bikorwa byo guteza imbere imishinga y’abaturanyi ba Pariki bagira uruhare mu kuyibungabunga.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
20 Comments
Mubure gucyura umwami uheze ishyanga muracyura intare.
Akamiya kazarokora mbandoga Rwogera.
Ariko ubwo bihuriyehe? Urashaka ko azanwa nk’uko intare zazanywe? jyewe ndabona uvanga amasaka n’amasakaramentu. Intare ni Inyamaswa, Umwami ni umuntu. Numva yatahuka nk’uko izindi mpunzi zitahuka kuko nawe yarahunze. Ubu abahungiye rimwe nawe bose iyo bategereza gucyurwa baba baheze i mahanga! Yabuze iki se? Niba ari itike yabuze yabivuga kandi yahihabwa pe! Jyewe ndatekereza ko yabuze ubushake bwo gutahuka. Bitaba ibyo ibisigaye ndumva ari ukwifuza!
ako kantu! uramumbwiriye rwose!
UMWAMI???? NONESE UWO SI “UMWAMI W’ISHYAMBA” BAZANYE !!!!!
ubukerarugendo bwacu bugiye kurushaho kutuzanira amadovize ubwo intare zagarutse. zitabweho ntizizongere gucika
@Mubaraka: Njya nkunda comments zawe ariko ndakeka iyi comment itari ngombwa kuri iyi nkuru: ntitukazane politique mu bintu byose n’ibitagira aho bihuriye nayo. Ariko noneho reka nkubaze: umwami ko bamwinginze ngo atahe asaze neza we akavuga ko ashaka gutaha nk’umwami, ubona abantu bakora iki? Ubu koko utekereza ko ari ” realistic” gusaba icyo kintu mu Rwanda?
ahuuuuu birarangiye abajyaga batabwa mumazi nababurirwa amarengero bagiye kujya baribwa nintare.Idiyamini yajyaga aha ingona abatavuga rumwe nawe.
.@Maroon, ko turi kwibuka ubwingenge ndetse tukaba turi repubulika urabyemera wemera nabarwanashyaka babiharaniye? niba utabyemera rero umwami afite uburenganzira bwo kugaruka nk’u mwami w’u Rwanda.
Mbere ko tukiganiraho banza uterere imboni hakurya hose wibuke ibihugu bifite ubwami byose kw’isi nibyo bikize biganjemo amahoro…, Canada, ubwojyereza ,Ububiligi, Botsuwanana, Uganda,….
Ese kuki atataha nku mwami kwariwe ???
Uganda bafite abami benshi bariyo nundi byakwiga ho agataha nku mwami maze na president akagumaho ibyo birashoboka maze tukaba twihesheje ka gaciro twavukijwe nu mukoloni.
Ikibabaje ulukoloni yatunyaze ubwami we abusigaranye !!!
Uti kuki ???
Kuko azi ibyiza byi ngoma cyami.
Usenya urwe umutiza umuhoro.
Nutiteza imbere ntawuzabigikorera.
Dukwiye gukemura iki nacyo bwangu.
HE Kagame P muziho ubushishozi iki nacyo kuri mubyo nizeye azakemura namara kutwemerera kutiyobora nyuma ya 2017 kuko ubu atubereye muri byinshi nabyo bituzamura ntitwamurenganya.
Maroon aho uvuze ukuri rwose kuki abantu bavanga ibintu
Nkunda umugabo ntacyo ampaye! Maroon, uvuze neza cyane. Tureke kuvanga politiki, n’ubukerarugendo. Iki ni igikorwa cyiza hagati ya South Africa n’U Rwanda, kuko kije gisubiza ikibazo cya ecosystem ya Pariki y’Akagera, kandi bikazagira inyungu kuri ba Mukerarugendo basura Pariki. Izo ntare ni zitabweho, hanyuma n’abaturage bareke kuzirwanya kuko bifitiye Igihugu cyose akamaro.
Hari abantu wagirango babereyeho kunenga ibintu byose kabone nubwo byaba byera de! Iyo n’ingeso mbi ataho izatugeza.
oya ariko Mubaraka ibyo avuze si bibi; intare zirakenewe ariko n’umwami w’u Rwanda akenewe mu gihugu cye ! nta ntambara yateza, kandi koko no mubindi bihugu duturanye hari ibifite abami !! Mubaraka ndagushyigikiye rero !
reka nanjye ngire icyo nkwibariza ubwo bivuze ko nagera mu Rwanda agatanga hazima undi, tugateganya ingengo y’imari yo kwimika undi mwami! nyuma tukanateganya indi y’amatora ya president wa repuburika uravuga NGO ibihugu bifite ubwami nibyo bikize ngaho tujye kuri g8 Turebe! gerageza uvangure ibintu u Rwanda Ni repuburika. nta bwoko
w’ubutegetsi bubiri rero bushoboka, kandi urumvako n’amafaranga yajya agenda kuri abo bagabo ari menshi ! dukura he? kubwanjye sununva ko icyo ari n’ icyintu cyo gutekerezaho.
Hmm njye Ntamakuru mfite kuriyo debate yazamuwe n’intare abayafite muyampe,
1.umwami muvuga yaratashye bamusubizayi?
2.murashaka ko bajya kumwikorera muri container nkaziriya Ntare?
3.abatahuka bose barabacyura?
Nimumureke icyamugize impunzi nigishira azatahuka but I don’t think so ko tuzasubira mumpindura matwara akuraho Republic atujyana muri loyalist.
@mubaraka kuba intare zaje mu Rwanda bigutwaye iki? ESE umwami niba umugiriye impuhwe wamugiriye inama agataha? uvanze ibitagomba kuvangwa rwose!!! politique muri tourisme kko?ahaaaa nzaba ndora n’umwana w’umunyarwanda!
President twamugira tukagira n’umwami byombi byashoboka kuko hari ni bindi bihugu bimeze bityo !!
Ex: Uganda
Byose inteko nshingamategeko ibishakiea itegeko ribigenga ku nyungu za banyarwanda !!!
Ariko nibuze amateka yacu meza agasigasirwa nta mwami uheze ishyanga.
Ibyo utaka ngo budget yabyo ni nyinshi ni nyishi ku mufuka wawe urimo ubusabusa ariko si byinshi ku gihugu nku Rwanda cyane ko tuzi kwihesha agaciro bibaye ngombwa twakora ikigega hikusanya iyo budget. Please akamiya ntikazaguteze igisuzuguriro ahubwo jyushaka umuti.
Impungenge mfite njye niz’uko inyamaswa ntoya zizjyenda zicika buhoro buhoro uko uzontare zizajyenda zororoka
Ariko izo nyamaswa ko nunva zitangiye kubavugisha menshi zitaramara nigihe hano urababarira utwo tunyamaswa uzi ari tungahe? izo za Rwabwiga zizaduporeze nidushira tuzajya duteka invungure tuzigemurire ariko natwe Mukerarugendo tumwugamemo
ahahha!!! hoya turiya tunyamaswa ntituzashira muhumure
Comments are closed.