Tags : Rwanda

Bimwe mu bya nyuma MWITENAWE aheruka kubwira UM– USEKE

*Mwitenawe Augustin yiberaga mu Ruhengeri ahitwa Kinkware *Yari amaze imyaka 40 mu muziki nyarwanda *Umuhanzi w’umuhanga yavuze ko yemera cyane ni Cecile Kayirebwa  *Yasabaga ko abasaza bakoze umuziki mu Rwanda hajyaho uburyo bwo kubashyigikira Tariki 2 Kamena 2015 yaganiriy n’umunyamakuru w’Umuseke aho yarimo aririmba muri Hotel. Mwitenawe Augustin yavuze byinshi ku buzima bwe mu muziki no mu […]Irambuye

Bishop Rucyahana asanga ifatwa rya Gen Karake ari agasuzuguro ku

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge cyari kigamije gukomeza guhumuriza Abanyarwanda ngo ntibaterwe ubwoba n’ibyo amahanga akomeje kugenda akorera u Rwanda, Bishop Rucyahana John, Perezida w’iyi komisiyo yavuze ko gufata Gen Karenzi Karare ari ugasuzuguro no gushesha agaciro Abanyarwanda. Rucyahana yavuze ko komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ifite mu nshingano kwamagana akarengane n’ibitesha agciro Abanyarwanda, […]Irambuye

Umukobwa wigaga muwa 6 yahitanywe n’impanuka ku Kicukiro

Hafi saa kumi z’amanywa kuri uyu wa gatatu mu murenge wa Kagarama ku muhanda wa Kicukiro uva mu Bugesera, imbere y’ibiro by’Akarere ka Kicukiro, habereye impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’umukobwa wagendaga iruhande rw’umuhanda, hakomeretse kandi abandi batatu barimo umwe umerewe nabi. Iyi mpanuka yabereye aha nyuma y’iminsi 11 gusa muri metero nka 500 uvuye aha […]Irambuye

Ubushinjacyaha burashinja Munyagishari kwanga Abavoka yagenewe

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Bernard Munyagishari ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 08 Nyakanga; Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko kuba uregwa yaranze abunganizi bashya yagenewe bigaragaza ko adakeneye kunganirwa bityo ko Urukiko rukwiye gutegeka ko aburana atunganiwe, cyakora ngo Abavoka yahawe bakagaragara mu iburanisha ku nyungu z’Ubutabera. Nyuma y’aho Me Niyibizi […]Irambuye

Ba Hon Mudidi na Ruku bamaganye bikomeye UBUTINGANYI n’inkunga zaza

*Ubutinganyi ni ibintu bidakwiye gushyirwa mu mategeko, ni uburwayi, ababikora bakwiye gushakirwa umuti * Ni amahano, ni ubucakara, ntawe ukwiye kubyemera *Imana yaremye umugore n’umugabo kugira ngo bororoke nta kosa yari ifite yari izi ibyo ikora *Turi Abanyarwanda dufite indangagaciro zacu ni zo tugenderaho, nta Butinganyi bubamo Ibyo ni ibitangazwa n’Abadepite babiri, Hon Mudidi Emmanuel […]Irambuye

Rwanda: Ibigo by’imari iciriritse byambuwe agera kuri miliyari 10

Kuri uyu wa kabiri mu bushakashatsi bwamuritswe n’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) bwagaragaje ko ibigo by’imari iciriritse bimaze kwamburwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 10 akaba angana na 7%. Aya mafaranga ngo ni abayagurijwe banga kwishyura. Ubu bushakashatsi bwari bushingiye cyane ku mpamvu inguzanyo zihabwa abakorana n’ibi bigo by’imari ntibishyure, aha umukozi […]Irambuye

Abadepite batanze ibitekerezo byabo kuri SDGs zizasimbura MDGs

*Gukora ubuvugizi mu kuzamura uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore * Guhanga akazi ku rubyiruko no gukemura ikibazo cya mayibobo (abana bo ku muhanda) *Gusaba ibihugu bikize gutanga amafaranga angana na 0,7% y’ubukungu bwabyo nk’uko byabyiyemeje Ibyo ni bimwe mu bitekerezo abadepite bagejeje kuri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete ubwo yabagezagaho ibiganiro bigamije kubasobanurira aho u Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish