Digiqole ad

Karongi: Hari umukecuru Ababiligi baje ari inkumi, arabarirwa mu myaka 117

 Karongi: Hari umukecuru Ababiligi baje ari inkumi, arabarirwa mu myaka 117

Abudia Nyirakabogo atuye mu cyaro cyo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko Ababiligi bageze mu Rwanda ari inkumi ibenga cyane ndetse ngo akihisha kugira ngo batamutwara kuko yari yarabenze abasore benshi. Ubu abarirwa mu myaka 117.

Nyirakabogo abana n'abuzukuru be mu kagari ka Rwungo
Nyirakabogo abana n’abuzukuru be mu kagari ka Rwungo

Nyirakabogo utuye mu kagari Gahengeri  Umudugudu wa Rwungo ntabwo azi neza igihe yavukiye, nta ndangamuntu afite, iyo afite iya cyera ishaje cyane bitaga ibuku itagaragara neza igihe yavukiye kuko ishaje.

Nyirakabogo avuga ko umwana we w’imfura (nawe utuye kure ye muri ibi bice byo mu Rugabano ) afite imyaka 100. Uyu mukecuru yabyaye abana 10 gusa batatu bitabye Imana.

Aracyashoboye gukora uturimo tumwe na tumwe tworoheje, twasanze atoranye ibishyimbo.

Ikibazo agira cyane ni ukwibagirwa kuko ngo hari ubwo yibagirwa ko yari atangiye kurya.

Mu mabyiruka ye avuga ko bambaraga uruyonga rukoze mu mitumba y’insina. Iyo imvura yagwaga ngo baruvanagamo kugira ngo imvura itarwangiza bakabura icyo bambara ihise.

Aracyabasha gukora uturimo tworoheje
Aracyabasha gukora uturimo tworoheje

Nyirakabogo avuga ko Ababiligi bageze mu Rwanda ari umukobwa ugeze igihe cyo kurongorwa, gusa ngo yari amaze igihe abenga abasore benshi, ndetse aba bazungu ngo baje yarihishaga cyane.

Yibuka ko mu gihe cye azi ubwenge inka yaguraga amafaranga 10.

Nyirakabogo ni nyina wabo w’umuhanzi Jean Baptiste Byumvuhore uzwi cyane muri muzika yakanyujijeho mu Rwanda.

Nyirakabogo ariko avuga ko nubwo ashaje bwose atinya cyane urupfu, buri gihe uko aryamye ngo aba yifuza kubona umunsi mushya.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

2 Comments

  • Ntakinshimisha nko kubona abantu bakuze kugeza kuri iyi myaka 100…! ubu ntibyoroshye kuyigezaho! ako gace atuyemo ni ubukungu bafite! ariko se barabizi??

  • harindimana koko! Imana mwongerere indi minsi.

Comments are closed.

en_USEnglish