Tags : Rwanda

Igitaramo cyo gufasha abana b’Abarundi Jah Bone D yateguye ntikitabiriwe

Umuhanzi Jah Bone D wari wateguye igitaramo yise “Love Campaign Concert” cyo gufasha abana b’Abarundi bavukira mu nkambi ya Mahama i Kirehe avuga ko kitirabiriwe, ariko bitamuciye intege kuko igitekerezo agikomeje kandi azagishyira mu ngiro. Jah Bone D yasubiye mu Busuwisi aho atuye kuwa gatatu w’icyumweru gishize, yagiye adafashije bariya bana nk’uko yari yabyiyemeje. Mbere […]Irambuye

Leta yashyize ku isoko Impapuro Mpeshwamwenda za Miliyari 15

Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangiye kwakira ubusabe bw’Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga bifuza kuguriza Leta y’u Rwanda babinyujije mu kugura impapuro z’Agaciro mpeshwafaranga (Treasury Bond) nshya zifite agaciro ka Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda. Izi mpapuro zizamara igihe cy’imyaka itanu, zizakwaho umusoro ku nyungu muto nk’uko bisanzwe wa 5%, ku […]Irambuye

Ibishanga by’Umujyi wa Kigali byugarijwe n’imyubakire inyuranyije n’amategeko

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyatangiye kugenzura imirimo y’ubwubatsi n’ubworozi ikorerwa mu bishanga, abayobozi ba REMA bavuga ko iyi mirimo ifite ingaruka z’igihe kirekire ku gihugu, kuko ngo uko basatira ibishanga bigabanya ubushobozi bwabyo bwo gufata amazi bikongera ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure. REMA yatangiriye ku guhagarika imirimo yo kwagura ikibuga cya Kigali Golf Club ikorerwa mu […]Irambuye

Rwarutabura: Abaturage bategereza amazi amasaha arenze icyenda

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu z’amashinyarazi, amazi isuku n’isukura WASAC bwizeza abaturage ko umwaka uzajya kurangira amazi mu mjyi wa Kigali amaze kwiyongera ku buryo bugaragara, mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama ahazwi nka Rwarutabura, uwagiye kuvoma ashobora kumara igicamunsi cyose yazindutse bugacya atarabona amazi. Hari mu ma saa munani z’amanywa, […]Irambuye

Ababyeyi ngo nibo batuma abana bajyanwa Iwawa

Rutsiro – Kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga amasomo ngororamuco n’ay’imyuga y’urubyiruko ruba rwarasaritswe n’ibiyobyabwenge, abayobozi batandukanye bafashe ijambo batunze urutoki uburere butangwa n’ababyeyi ko ari butuma abana bishora mu biyobyabwenge kugera ubwo babangamira umuryango nyarwanda bakazanwa kugororerwa ku kirwa cya Iwawa kiri mu kiyaga cya Kivu. Ibiyobyabwenge mu rubyiruko biragenda bifata indi ntera nubwo […]Irambuye

Master Fire ari muri 814 barangije amasomo Iwawa

Master Fire umuhanzi wamenyekanye cyane muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu myaka ya 2007 – 2012 ari mu rubyiruko 814 kuri uyu wa gatanu rwarangije amasomo y’igororamuco n’imyuga itandukanye ku kirwa cy’Iwawa giherereye mu karere ka Rutsiro. Master Fire wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Mtoto wa Kijiji’ na ‘ca c’est quoi?’ yakurikiranaga amasomo ye muri Kaminuza […]Irambuye

Inkingi 5 za muzika nyarwanda ya kera n’iya none

Ibintu byose ni uruhererekane,  nta kivumburwa gishya muri iyi myaka cyane cyane mu muziki. Usibye ibyateye bimwe utamenya n’iyo byaturutse, umuziki NYARWANDA wo mu myaka ishize ndetse n’uw’ubu ushingiye ku w’igihe gitambutse. Umuseke ubona inkingi eshanu z’abahanga mu buhanzi umuziki wabo watanze umurongo ukigenderwaho na none. Indirimbo nyarwanda uzisanga mu bice nka bitanu; Hari iz’ibyishimo n’urukundo, […]Irambuye

Nyuma ya PGGSS V Oda Paccy ati “Ibintu byose biza

Oda Paccy umuraperi w’igitsina gore mu Rwanda aherutse kwegukana umwanya wa munani mu irushanwa rya PGGSS V yari yitabiriye ku nshuro ya mbere. Kuri we ngo si umwanya mubi, ndetse ibyo avanye mu irushanwa bigiye kumufasha kugera kuri zimwe mu nzozi yahoranye. Paccy yabwiye Umuseke ko iri rushanwa ari ikintu gikomeye ku buhanzi bwe, usibye […]Irambuye

Mahama: Police mu nkambi ihanganye no gutandukana kw’abashakanye

Kirehe – Mu nkambi ya Mahama, icumbikiye ubu impunzi z’abarundi zigera ku 37 000, hamaze igihe havugwa ibibazo by’abashakanye bari gutandukana cyane aho mu nkambi. Iki kibazo ariko ubu ngo kiri koroha nyuma y’aho Police y’u Rwanda ihawe uburenganzira bwo gukorera muri iyi nkambi. Havugwa ikibazo cy’abagabo bata abagore babo bakisangira abandi bagore cyangwa bakarongora […]Irambuye

Musanze: Abakora mu ruganda SOTIRU ngo ubukene bubageze ahaga

Abari abakozi n’abaturiye uruganda rushya ingano, rukanatonora ikawa ‘SOTIRU’ ruherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru barasaba ko rwakongera rugasubukura imirimo yarwo kuko ngo aho rufungiye, abarukoragamo bugarijwe n’ubukene kuko babuze imirimo. Ubuyobozi bw’Intara bukabizeza ko mu minsi mike ibibazo byarwo bizaba byasobanutse. Abo baturage bavuga ko mu gihe uruganda […]Irambuye

en_USEnglish