Digiqole ad

Nyuma ya PGGSS V Oda Paccy ati “Ibintu byose biza buhoro buhoro”

 Nyuma ya PGGSS V Oda Paccy ati “Ibintu byose biza buhoro buhoro”

Paccy gufata umwanya wa 8 bwa mbere mu irushanwa ngo si bibi

Oda Paccy umuraperi w’igitsina gore mu Rwanda aherutse kwegukana umwanya wa munani mu irushanwa rya PGGSS V yari yitabiriye ku nshuro ya mbere. Kuri we ngo si umwanya mubi, ndetse ibyo avanye mu irushanwa bigiye kumufasha kugera kuri zimwe mu nzozi yahoranye.

Paccy gufata umwanya wa 8 bwa mbere mu irushanwa ngo si bibi
Paccy gufata umwanya wa 8 bwa mbere mu irushanwa ngo si bibi

Paccy yabwiye Umuseke ko iri rushanwa ari ikintu gikomeye ku buhanzi bwe, usibye inyungu z’amafaranga ikintu gikomeye yabonyemo ngo ni ukumuhuza n’abafana be ndetse n’abandi bantu b’ingenzi ku muziki we.

Ati “ndashimira cyane abantu bose bamfashije muri ruriya rugendo. Nigiyemo byinshi cyane nk’umuntu wari urigiyemo bwa mbere, nahuye n’abantu batandukanye kandi b’ingenzi mu muziki wanjye.”

Umuhanzi wageze mu 10 ba nyuma ahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kigera ku mezi atanu y’irushanwa.

Paccy ati “Ibintu byose biza buhoro buhoro, n’ibindi bizaza. Ubu amafaranga nakuyemo ni kimwe mu bizamfasha kugera kuri zimwe mu nzozi zanjye.”

Paccy ashimira cyane mubyara we witwa Nadia Umutoni ngo wamufashije kugaruka muri muzika mu gihe ngo yari agiye kuwureka.

Paccy avuga ko ibintu biza buhoro buhoro
Paccy avuga ko ibintu biza buhoro buhoro

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Ilas Jaras
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ajye anyuzamo anatange ruswa yigitsina bizarushaho kwihuta.

    • birutwa nuko wicecekera rwose ubu iyi ni inama wagira umuntu?uri mubi no ku cyumweru

  • Rata iyihuse yabyaye ibihumye…

  • Iyimvugo ya rose ninyandagazi. Gusa kuli pacy nakomerezaho

  • Rose waritswemo na Sekibi. Iyo niyo nama ugiriye Umunyarwandakazi urigutera imbere muri muzika koko? Urababaje.

  • Reba ariko ukuntu yicyaye.ntabwo bikwiye kumunyarwanda kazi.Gusa courage

Comments are closed.

en_USEnglish