Digiqole ad

Igitaramo cyo gufasha abana b’Abarundi Jah Bone D yateguye ntikitabiriwe

 Igitaramo cyo gufasha abana b’Abarundi Jah Bone D yateguye ntikitabiriwe

Jah Bone D, umurasta w’umunyarwanda uba mu Busuwisi

Umuhanzi Jah Bone D wari wateguye igitaramo yise “Love Campaign Concert” cyo gufasha abana b’Abarundi bavukira mu nkambi ya Mahama i Kirehe avuga ko kitirabiriwe, ariko bitamuciye intege kuko igitekerezo agikomeje kandi azagishyira mu ngiro.

Jah Bone D, umurasta w'umunyarwanda uba mu Busuwisi
Jah Bone D, umurasta w’umunyarwanda uba mu Busuwisi

Jah Bone D yasubiye mu Busuwisi aho atuye kuwa gatatu w’icyumweru gishize, yagiye adafashije bariya bana nk’uko yari yabyiyemeje.

Mbere yo kurira indege yabwiye Umuseke ko nubwo agiye ariko azagaruka vuba kandi aho agiye mu Busuwisi naho agiye gutegura concerts zo gukusanya inkunga ifatika yifuza ko igera kuri bariya bana.

Igitaramo yari yateguye muri week end yashize ntabwo kitabiriwe, kuri we avuga ko byose ari umutima.

Ati “Wenda umutima w’urukundo no gufasha urahari ariko yenda habayeho kutabona uburyo cyangwa se habuze ubushake. Ntawe nacira urubanza kuko ntazi icyabiteye.”

Iki gitaramo Jah Bone D avuga ko bari bagiteguye nta baterankunga gifite ariko kuko ngo cyari kigamije gufasha abavukanyi b’Abarundi yibwiraga ko kizitabirwa cyane.

Ariko ati “Natunguwe nuburyo Abanyarwanda batitabira ibikorwa byo gufasha. Niyo mpamvu nahise ntakereza uko nasubira mu Busuwisi kugira ngo nkusanye inkunga ifatika mu gihe kitarenze amezi atatu nkazagaruka nyizaniye abana bo mu nkambi bayikeneye.

Ati “ Abanyarwanda bamenyeko kuba nsubiye mu Busuwisi bitavuze ko ibyo niyemeje ntazabikora, nsubiyeyo ariko nzagaruka vuba gukora igikorwa niyemeje.”
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish