Master Fire ari muri 814 barangije amasomo Iwawa
Master Fire umuhanzi wamenyekanye cyane muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu myaka ya 2007 – 2012 ari mu rubyiruko 814 kuri uyu wa gatanu rwarangije amasomo y’igororamuco n’imyuga itandukanye ku kirwa cy’Iwawa giherereye mu karere ka Rutsiro.
Master Fire wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Mtoto wa Kijiji’ na ‘ca c’est quoi?’ yakurikiranaga amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda ariko aza kwirukanirwa imyitwarire mu gihe cy’imyaka ibiri.
Uyu muhanzi yaje kugaruka ariko nabwo gukomeza kwiga biramunanira kubera ahanini ibiyobyabwenge, mu gihe gishize aza gufatwa ajyanwa Iwawa muri iki kigo ngororamuco kinatanga ubumenyi.
Aha Iwawa hajyanwa kenshi urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’urufite ibibazo by’imibanire n’abantu mu muryango nyarwanda, rugatozwa imico myiza, kuva ku biyobyabwenge ndetse rukigishwa imyuga.
Master Fire urangije amasomo y’igihe cy’amezi 12 kuri iki kirwa yatangaje ko aje ari umuntu mushya. Avug ako yahigiye byinshi kandi yiteguye kwereka umuryango nyarwanda ko yahindutse.
Uyu muhanzi ntahamya neza niba azakomeza gusubira mu nganzo icyo yemeza ni uko ngo yahindutse kandi atazasubira inyuma.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
4 Comments
Iyo bob marley aba mu rwanda muri iki gihe nawe yari kujyanwa iwawa…empêcher un artiste de fumer de la ganja mais c’est du sacrilège mes amis. Et qu’en pensent les autres artistes rwandais ? Je parie qu’aucun n’a réagi!!!!
Master fire yari umuntu mwiza muri kaminuza iButare rwose kuko ntamuntu yajyaga abangamira. Turamwifuriza gukomeza umuco mwiza avanye iwawa.
Arongera asubukure se amasomo? None se simperuka yararokotse, burya wawa igorora kurusha umwuka wera noneho.
@Sibo: Hahahaha! Urandangije! Je parie que tu te retrouveras sur la même île d’ici peu si tu ne fais pas gaffe! On est pas en Jamaique ici mon vieux. Wake up and find something useful to do with your life other than smoking weed! I know you can!
Comments are closed.