Tags : Rwanda

APR, AS Kigali na Mukura zasezerewe mu gikombe cy’Agaciro

Imikinoya ¼ y’Irushanwa ry’Agaciro ntiyahiriye amwe mu makipe y’ibigugu muri ruhago y’u Rwanda arimo APR FC yasezerewe na Police FC yayisezere kuri Penalite, na Mukura V.S. yasezerewe na Rayon Sports iyitsinze 2-1. Umukino wo mu itsinda ry’amajyepfo n’uburengerazuba wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS warangiye ikipe y’i Nyanza itsinze ibitego 2-1 by’abakinnyi bashya […]Irambuye

Abadepite bemeje itegeko rishyiraho Komisiyo izavugurura Itegeko Nshinga

Kuri uyu wa gatantu, tariki 19 Kanama, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena imiterere, imikorere n’inshingano bya Komisiyo izavugura Itegeko Nshinga, iyi Komisiyo izemezwa na Perezida wa Repubulika, izakora mu gihe cy’amezi ane. Uyu mushinga w’itegeko watowe ku bwiganze bw’badepite 74 bose bari bitabiriye inteko rusange y’uyu […]Irambuye

Rwanda: Impanuka z’akazi ntizitabwaho ndetse n’imibare yazo ntizwi

Mu nama y’iminsi itatu iri kubera i Kigali ihuje ihuriro ry’abakozi bashinzwe gushyiraho amabwiriza agenga ubuziranenge bo mu bihugu byo mu karere k’Africa y’iburasirazuba bari kungurana ibitekerezo ku ibwirizwa mpuzamahanga rikumira impanuka mu kazi n’ikigomba gukorwa mu gihe izi mpanuka zibayeho. Nko mu Rwanda bene izi mpanuka ngo ntizitabwaho n’imibare yazo ntizwi. Umuryango mpuzamahanga w’abakozi […]Irambuye

BYEMEJWE, nta modoka mu muhanda wa ‘Centenary – BK –

Yerekana impamvu zo gukumira ingendo z’imodoka mu muhanda uva kuri ‘feux rouge’ z’imbere y’inyubako ya Centenary House kugera kuri ‘feux rouge’ zo kuri Ecole Belge; kuri uyu wa 19 Kanama; Dr Nkurunziza Alphonse ushinzwe imyubakire; imiturire no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera mu mugi wa Kigali yavuze ko iki gikorwa kigamije guha ubwinyagamburiro abanyamaguru kugira […]Irambuye

T. Ndagijimana mu bany’Africa 9 bazasifura World Cup U17 2015

Umusifuzi w’umunyarwanda Theogene Ndagijimana usanzwe asifura ku ruhande, yatoranyijwe mu basifuzi bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Chile mu Ukwakira uyu mwaka. Ndagijimaa w’imyaka 36, ni inshuro ya mbere azaba agiye gusifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi nyuma yo gutangira gusifura ikiciro cya mbere mu Rwanda mu 2000, akaza gusifura […]Irambuye

Rubavu: Imiryango 9 muri 24 y’abirukanywe Tanzania yahunze inzara

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagatuzwa mu karere ka Rubavu baratangaza ko ibibazo by’imibereho bimaze gutuma imiryango icyenda muri 24 yatujwe i Rubavu ubu yataye amazu yubakiwe igatorongera ahataramenyekana kubera guhunga imibereho mibi n’inzara. Ubuyobozi buvuga ko iki ari ikibazo cy’imyumvire n’ubunebwe kuko muri iyi miryango hari iyatangiye imishinga ibyara inyugu ubu yibeshejeho. Bamwe muri iyi […]Irambuye

Sebanani Emmanuel mu gahinda nyuma yo kuvunikira muri Police FC

Sebanani Emmanuel bita Crespo umukinnyi wa Police FC aratangaza ko amaze amezi atandatu atavuzwa, ikipe ye ikavuga ko ntakitarakozwe, ahubwo we ashobora kuba afite ikindi kibazo. Uyu mukinnyi akaba aherutse kwerekwa umuryango usohoka muri iyi kipe. Sebanani wigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi nka rutahizamu watangaga ikizere ejo hazaza ubu yaravunitse, ndetse yaje gusezererwa na […]Irambuye

Umuhanda w’i Kigali mu mujyi ugiye kugirwa uw’abanyamaguru gusa

Hari amakuru yemeza ko umuhanda uva kuri ‘feux rouge’ z’imbere y’inyubako ya Centenary House ugaca hagati ya Banki ya Kigali n’inyubako nshya ikoreramo Umujyi wa Kigali kugera kuri ‘feux rouge’ zo kuri Ecole Belge utazongera kunyuramo n’imodoka ahubwo ugiye kuba uw’abanyamaguru gusa. Umujyi wa Kigali uvuga ko aya makuru ariyo ariko utarayatangaho ibirenze ibyo. Ibi […]Irambuye

Peace Corps yarahije abakorerabushaje bashya baje mu Rwanda

Kakiru – Kuri uyu wa kabiri mu rugo rwa Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda niho abandi bakorerabushake mu by’ubuzima n’uburezi b’abanyamerika barahiriye gukora neza imirimo yabazanye mu Rwanda. Ni abagera kuri 27 bazajya mu byaro ahatandukanye mu Rwanda boherejwe n’umushinga wa ‘Peace Corps’. Aba bakorerabushake bamaze iminsi bakorera mu Rwanda basabwe na Ambasaderi wa USA […]Irambuye

i Nyanza ya Kicukiro bababajwe no kuba imodoka zitakihagera

Kigali – Abaturage batuye mu duce twa Nyanza, Murambi, Karembure n’ahandi hagana ku musozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro bavuga ko urebye nta modoka zikigera ahubatswe gare ya Kicukiro kuko kompanyi (Royal Express) ibatwara isigaye igarukira Kicukiro Centre  nubwo bwose yatsindiye isoko ryo kugera n’i Nyanza ruguru. Iyi Kompanyi yo ivuga urugendo rugana i […]Irambuye

en_USEnglish