Digiqole ad

Ibishanga by’Umujyi wa Kigali byugarijwe n’imyubakire inyuranyije n’amategeko

 Ibishanga by’Umujyi wa Kigali byugarijwe n’imyubakire inyuranyije n’amategeko

Imirimo yo kwagura ikibuga cya Kigali Golf Club bene kuyikora bari babujijwe kuzana itaka ritari iry’igishanga babirengaho

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) cyatangiye kugenzura imirimo y’ubwubatsi n’ubworozi ikorerwa mu bishanga, abayobozi ba REMA bavuga ko iyi mirimo ifite ingaruka z’igihe kirekire ku gihugu, kuko ngo uko basatira ibishanga bigabanya ubushobozi bwabyo bwo gufata amazi bikongera ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure.

Imirimo yo kwagura ikibuga cya Kigali Golf Club bene kuyikora bari babujijwe kuzana itaka ritari iry'igishanga babirengaho
Imirimo yo kwagura ikibuga cya Kigali Golf Club bene kuyikora bari babujijwe kuzana itaka ritari iry’igishanga babirengaho

REMA yatangiriye ku guhagarika imirimo yo kwagura ikibuga cya Kigali Golf Club ikorerwa mu gishanga kiri mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Remera.

Remie Norbert Duhuze umukozi muri REMA ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko no kubungabunga ibidukikije, avuga ko bahereye kera basobanura uburyo ikibuga cya Golf kizubakwa hatabayeho kwangiza ibidukikije ariko ngo ibyo ntibyubahirijwe.

Mu kubaka icyo kibuga, ababishinzwe bari babujijwe kuvana itaka ahandi hantu ngo baze kurivanga n’iry’igishanga, kandi hari habujijwe gutsindagira iryo taka mu rwego rwo kutazabuza ubutaka bw’igishanga gufata amazi.

Duhuze umukozi muri REMA yagize ati “Igishanga akamaro kacyo ni ugufata amazi kikayabika, uko imvura ikamuka kikayarekura gakegake. Twababujije kuzana itaka riturutse ahandi, tubasaba kwita ku tugezi dutoya badusigira m 5, ubu barazana itaka bagatsindagira.”

Avuga ko ibi bintu bizagira ingaruka nini ku Mujyi wa Kigali harimo kuba imyuzure iziyongera bitewe n’uko ubutaka butagifite ingufu zo gufata amazi.

Yagize ati “Mu minsi iri imbere, amazi azajya agerahano ahite akomeza kuko nta mbaraga igishanga kizaba gifite zo kuyafata. Twari twabemereye kuhakora ikibuga ariko na bo bakagira ibyo basabwa ntibyubahirizwa, tugiye kubaca amande, tubahagarike, nyuma tuganire turebe uko ibyangijwe byakosorwa.”

Ibyo guhagarika imirimo yo kubaka ikibuga no gucibwa amande ariko, Darron Jahnston ushinzwe imirimo yo kucyubaka, avuga ko nta tegeko barenzeho ngo kuko itaka bakoresha ni iryavuye mu cyanya cyabo.

Yagize ati “Iri taka ryaturutse hano mu cyanya cyacu (mu kibanza), biradufasha kuringaniza ikibuga. Ntabwo dutsindagira cyane, nta n’ibintu nazanye kandi ndumva ntanyuranyije n’amategeko, badusabye ko tutagira ikindi kintu dukoresha giturutse hanze, ntacyo twakoresheje byose byaturutse hano.”

Avuga ko ibyo REMA yita gutsindagira ubutaka bw’igishanga atari byo ngo kuko nta mashini zabugenewe zitsindagira bigeze bazana mu gishanga.

Ati “Hano nta mashini itsindagira twazanye, nta bundi buryo twakora, kuko mu kubaka ikibuga ni yo mategeko, udatsindagiye hazabonekamo ibinogo mu minsi iri imbere imvura iguye, turimo turakora uburyo bwo kuzajya dutosa ikibuga, udatsindagiye ntibyashoboka.”

REMA ariko ivuga ko uyu mushinga wo kwagura Ikibuga cya Kigali Golf Club, uri kumwe n’ibindi bikorwa byo kubaka na Hoteli, ngo wasobanuriwe Minisiteri ishinzwe ibidukikije na REMA, batanga ibaruwa ikubiyemo amabwiriza azubahirizwa, bityo ngo kutayubahiriza ni ukubeshya.

Duhuze umukozi wa REMA yagize ati “Ibi ni ukubeshya kuko iyo batubwira ko kubaka badatsindagiye bidashoboka twari kumvikana tukareba uburyo ikibuga cyakubakwa mu ntera itegereye igishanga.”

Ahanini bitewe n’uburangare bw’abayobozi n’abaturage badatekereza ku ngaruka zo kwangiza ibishanga, REMA ubu ngubu ngo ihangayikishijwe n’uburyo abubaka basigaye bajya gushakira ibibanza mu bishanga, bikabasaba kumena ibitaka muri byo, bityo ngo hatabaye kubikumira nta gishanga cyazasigara mu mujyi wa Kigali.

Remie Norbert Duhuze umukozi muri REMA ushinzwe iyubahirizwa ry'amategeko avuga ko kwangiza ibishanga bizagira ingaruka mbi
Remie Norbert Duhuze umukozi muri REMA ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko avuga ko kwangiza ibishanga bizagira ingaruka mbi
Darron Johnston ushinzwe kubaka ikibuga ntiyemera ko hari amabwiriza barenzeho yo kubaha ibidukikije
Darron Johnston ushinzwe kubaka ikibuga ntiyemera ko hari amabwiriza barenzeho yo kubaha ibidukikije
Iyo mashini iravanga itaka ry'igishanga n'iryo ritukura ryaturutse igasozi
Iyo mashini iravanga itaka ry’igishanga n’iryo ritukura ryaturutse igasozi
Abubaka ikibuga bavuga ko badatsindagira itaka ndetse ngo ntabwo bavanze itaka rindi n'iry'igishanga
Abubaka ikibuga bavuga ko badatsindagira itaka ndetse ngo ntabwo bavanze itaka rindi n’iry’igishanga
Imirimo yo kubaka ikibuga cya Golf irabera mu gishanga kigabanya Kacyiru na Nyarutarama
Imirimo yo kubaka ikibuga cya Golf irabera mu gishanga kigabanya Kacyiru na Nyarutarama
Iyo mashini ntoya yazanaga itaka ry'umukara ry'igishanga ikarirenza kuritukura ryaturutse ahandi hantu
Iyo mashini ntoya yazanaga itaka ry’umukara ry’igishanga ikarirenza kuritukura ryaturutse ahandi hantu

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mukozi wa REMA,Imana imuhe umugisha. Ni bacye mu bakozi babona umwanya wo kugenzura akantu ku kandi nkawe.Biragaragara cyane ko abubaka ikibuga batsindagira kandi bakavanga itaka ry’igishanga nirindi rituruka ahandi.
    Ingaruka ni Ku banyarwanda mu gihe kizaza.Komereza aho urwane ku Rwanda n’abanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish