Tags : Rwanda

Leta yeguriye abikorera ingomero zayo 22 z’amashanyarazi mu myaka 25

Kuri uyu wa gatatu nimugoroba Minisiteri y’ibikorwa remezo yasinye amasezerano y’ubukode bw’imyaka 25 na bamwe mu bikorera abegurira ingomero nto zibyara amashanyarazi zikora n’iziri mu mishinga zari iza Leta. Aba nabo bahise basinya amasezerano n’ikigo REG kizajya kibagurira amashanyarazi kikayageza ku baturage. James Musoni, Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko beguriye izi ngomero nto za Leta […]Irambuye

Nyuma y’ibyabaye St André, Umutekano mu mashuri ugiye gukazwa-REB

Nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yinjiranye umuhoro mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya St André giherereye i Nyamirambo agatema umwarimu we, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda ‘REB’ buratangaza ko hagiye gukazwa ingamba z’umutekano kugira ngo hatagira umunyeshuri cyangwa umurezi wakora amahano nk’ayabaye. Kuwa kabiri, Umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane […]Irambuye

Israel Mbonyi uririmba ‘Gospel’ ngo ntazabivamo nk’abamubanjirije

Umuhanzi Israel Mbonyi  uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba anitegura kumurika ku mugaragaro umuzingo (album) w’indirimo ze avuga ko adateze guhagarika guhanga no kuririmba izi ndirimbo ngo aririmbe indirimbo zivuga ibindi nk’uko byakunze gukorwa na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda. Uyu muhanzi uri kwitegura kumurika umuzingo w’indirimbo umunani avuga ko abazitabira iki gitaramo kizabera muri […]Irambuye

Isoko rya Kabeza ryahise rifungurwa amasaha macye rimaze gufungwa na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26, isoko rya Kabeza ryafunzwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro kubera imyenda kiberewemo na rwiyemezamirimo w’iri soko. Ahagana ku isaha ya saa tanu ni bwo iri soko rifunguwe impande zombi zimaze kumvikana uko iyi misoro yakwishyurwa. Kuva mu gitondo; Abacuruzi bakorera muri iri soko rya Kabeza bari baheze inyuma […]Irambuye

U Rwanda rwasinye amasezerano arwanya intwaro za ‘Cluster minutions’

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yo kurwanya ibitwaro  bizwi nka ‘Cluster minution’. Ni bitwaro birekurwa n’indege biba bibitsemo izindi ntwaro zirimo iz’ubumara, za mines zica abantu cyangwa izindi zirimo ubumara bw’ubutabire n’ibinyabuzima zica ubuzima mu gihe kirekire. Igihugu gisinye aya masezerano y’i Dublin, ‘Convention on Cluster Munitions […]Irambuye

Haruna na Migi bageze mu myitozo y’Amavubi yitegura Ghana

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima ukinira Young Africans muri Tanzania na Mugiraneza J.Baptiste ukinira AZAM FC nayo y’aho nabo bageze mu Rwanda aho bahise batangirana imyitozo n’abandi bari kwitegura umukino wa gicuti wa Ethiopia n’uwo guhatanira kujya muri CAN2017 wa Ghana. Aba basore b’ingenzi cyane mu bakina hagati mu ikipe y’u Rwanda batangiye imyotozo kuri […]Irambuye

RMC itegetse Igihe.com kwishyura Sandra Teta miliyoni 4

Cleophas Barore, umuyobozi w’agateganyo w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) niwe umaze gusoma imyanzuro ku kirego uru rwego rwagejejweho n’umunyamideri Sandra Teta. Barore yatangaje ko Igihe.com yakoresheje imvugo zigamije gusebya kandi nta bunyamwuga buri mu nkuru banditse kuri Sandra Teta bityo ko uru rwego rutegetse Igihe.com kwandika inkuru ivuguruza iyanditswe kuri Teta no kumwishyura miliyoni […]Irambuye

Mu minsi iri imbere umwanda uraba ari imari- Ndayisaba Fidel

Nyuma yo gusura abakora akazi ko gukusanya no gutunda imyanda ituruka mu go z’abaturage  mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yavuze ko umwanda mu minsi iri imbere utazongera kuba ikibazo kuko ahubwo uzajya ubyazwa amashanyarazi. Yari abajijwe ikibazo cy’abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba batarishyurwa amafaranga y’umutungo wabo ngo bimuke bage kure […]Irambuye

Alpha Oumar Konaré yaje kugisha inama Kagame ku bibazo byo

Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe muri Sudan y’Epfo, Alpha Oumar Konaré wanabaye Perezida wa Mali, mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku bibazo bya Politiki biri muri Sudan y’Epfo. Konaré yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Paul Kagame baganiriye ku bibazo bya Sudan y’Epfo […]Irambuye

Airtel na Itel bashyize ku isoko Telefone nshya yiswe “KEZA”

Kuri uyu wa mbere, tariki 24 Kanama 2015, Ikompanyi y’itumanaho ya Airtel-Rwanda ifatanyije na Itel bashyize ku mugaragaro Telefone nshya ifite udushya twinshi kandi ihendutse yiswe “KEZA”. Iyi Telefone ngo bizeye ko izakundwa na benshi ihagaze amafaranga y’u Rwanda 6 200 gusa. Mu kiganiro n’abanyamakuru, uhagarariye ishami ry’ubucuruzi rya Airtel-Rwanda Indrajeet Singh yavuze ko kugeza […]Irambuye

en_USEnglish