Digiqole ad

Inkingi 5 za muzika nyarwanda ya kera n’iya none

 Inkingi 5 za muzika nyarwanda ya kera n’iya none

Ibintu byose ni uruhererekane,  nta kivumburwa gishya muri iyi myaka cyane cyane mu muziki. Usibye ibyateye bimwe utamenya n’iyo byaturutse, umuziki NYARWANDA wo mu myaka ishize ndetse n’uw’ubu ushingiye ku w’igihe gitambutse. Umuseke ubona inkingi eshanu z’abahanga mu buhanzi umuziki wabo watanze umurongo ukigenderwaho na none.

Indirimbo nyarwanda uzisanga mu bice nka bitanu;
Hari iz’ibyishimo n’urukundo,
Izitaka ubwiza bw’ikintu, abantu, ahantu, igihugu, umugore/umugabo…,
Hari izivuga ibintu by’ubwenge n’ubuhanga, ubusharire n’uburyohe bw’ubuzima…,
Hakaba iza cyera cyane zirata, zibutsa, zigaragaza kandi zishimangira umuco wacu
Hakaba n’iz’umwihariko w’amajwi meza zikomatanyije ibi byiciro bine.

Muri buri kimwe muri ibi byiciro hagaragaramo nibura umuhanzi umwe wagiye uha abandi umurongo cyangwa se wagaragaje ubuhanga mu kuririmba muri iki gice. Nubwo bwose yaba atari we wenyine.

*Orchestre Impala de Kigali:

Nizo kiraro cy'umuziki ushyushye w'igihe gishize n'umuziki nyarwanda ugezweho ubu
Nizo kiraro cy’umuziki ushyushye w’igihe gishize n’umuziki nyarwanda ugezweho ubu

Orchestre zariho ari nyinshi ariko byagezeho bagira bati “Nta cyabuza Impala gucuranga” zararirimbaga abantu bakishima, zikavuga urukundo muri “Anita Mukundwa” imitima igashegeshwa, zikaririmba umunezero n’ibyishimo by’umwaka muri “Bonane” n’izindi abantu bakishima bidasanzwe.

Nubwo Impala nazo zagenderaga ku magambo y’indirimbo za bamwe mu bahanzi bazibanjirije mu Rwanda ariko batamenyekanye cyane, Impala zabaye nk’ikiraro cy’umuziki ushyushye wa cyera n’umuziki wa none mu Rwanda. Mu muziki nyarwanda wa none uzasanga abahanzi benshi biyumva cyane mu ndirimbo z’Impala kuko binaboneka ko hari izigikunzwe cyane kurusha iz’abahanzi b’iki gihe.

 
*Cecile Kayirebwa

Cecile Kayirebwa umwe mu baririmbyi b'ibihe byose mu Rwanda
Cecile Kayirebwa umwe mu baririmbyi b’ibihe byose mu Rwanda

Nta gushidikanya ko yihariye mu ndirimbo zihogoza zivuga ubwiza, zitaka igihugu, zishimagiza ubwiza bw’umugore, z’interambabazi, ibihozo n’ibijyana nabyo.

Kayirebwa ni ikitegererezo cya benshi ku buryo bacye cyane nibo bazi nawe uwo abonamo urugero. Inganzo ye ntisaza, indirimbo ze ni umwimerere, uko ziryohera amatwi niko zineza umutima.

Abahanzi b’abakobwa n’abagore baje inyuma ye hafi ya bose niwe bareberagaho, ababayeho mbere ye byashoboka ko hari abamurushaga ariko ibihe ntibyatumye tubamenya ngo bamamare nkawe.

Ibigwi bye muri muzika ni birebire, yaririmbye cassettes zitaraza n’ubu yitegura kuzuza imyaka 70 aracyaririmba aho ikoranabuhanga rikataje. Buri imwe mu ndirimbo ze ni umwihariko kandi ikagira abayikunda bihebuje.

Irage rye ni inkingi ikomeye muri muzika nyarwanda ubu n’igihe kirekire kizaza.

 
*Jean Baptiste Byumvuhore

Mu ndirimbo z'ubuzima, ubwenge n'ubuhanga ni urugero
Mu ndirimbo z’ubuzima, ubwenge n’ubuhanga ni urugero

Umuziki ariko ni ubuzima kandi umugani ugana akariho, Byumvuhore nubwo atari mukuru cyane ariko injyana ye ikora ku bwonko bwa benshi ikigisha kubaho no kubana.

Mu ndirimbo ze, avuga ubuzima neza kurusha Dream Boys, agatabaza Imana ku bibazo biriho, akabaza abantu icyo bakwishyura Imana ibishyuje, akabaza abantu icyo bibananiza kugira neza, akabibutsa inkuru bakwiye gusiga i musozi ndetse ntabure no gutebya no gusetsa cyane mu ‘Urwiririza

Mu ndirimbo zivuga ubuzima, ubwenge n’ubuhanga n’imibanire Byumvuhore ni ikitegererezo cy’ab’ubu benshi. Ba Philemon Niyomugabo na Francois Nkurunziza ‘wamburiwe Mbarara’ kandi ‘akanga igitebwe’ nabo bakaba iruhande rwa Byumvuhore muri iki kiciro cya muzika.

Abakora umuziki nyarwanda uyu munsi uganisha kuri iki kiciro batiira amagambo y’aba bakuru, bagakoresha zimwe mu nteruro zabo cyangwa bakagendera ku ntekerezo za zimwe mu ndirimbo zabo. Si bibi kuko kwiga ni ukwigana kandi umulatini yavuze ko “Nihil novi sub sole” (nta gishya munsi y’izuba). Niyo mpamvu Tom Close ‘ahora atsinda’ nk’uko ajya abiririmba.

 

*Amasimbi n’amakombe
Ni umwihariko muri makoraniro y’abaririmbyi bari hamwe, Abanyarwanda kuva na cyera mu matorero (Atari aya avuga Yesu) baririmbiraga hamwe mu rusobe rw’amajwi kugira ngo binogere amatwi. Ariko aho Amasimbi n’Amakombe yaziye akamenyekana yabaye umwihariko.

Amajwi meza y’urusobe bijyanye n’ubutumwa bwiza bw’imibereho, umuco, amateka, kirazira ndetse n’iyobokamana ni urugero rwiza Amasimbi n’Amakombe yo hambere yasigiye umuziki w’u Rwanda, ni inkingi ikomeye y’abakora muzika ya za chorale ndetse n’abandi bahanzi bifuza amagambo meza y’ubuhanzi cyangwa intekerezo zo guheraho bahanga.

Ubuhanga bwo kuririmba bw’Amasimbi n’Amakombe buracyari ntagereranywa, buracyari umwihariko n’inzira ikwiye ku muziki nyarwanda wa none.

 

*Yozefu Sebatuunzi

Yozefu Sebatunzi akirigita inanga mu muziki wa gakondo. (Photo/laLibreBelgique)
Yozefu Sebatunzi akirigita inanga mu muziki wa gakondo. (Photo/laLibreBelgique)

Muzika gakondo y’uyu munsi yubakiye ku buhanzi bwe, ni umuhanzi w’umuhanga mu mirya y’inanga nyinshi yacuranze; nka “Nyirabisabo” ashobora kuba ariwe wa mbere wayishyize mu mirya ikamenyekana kurushaho nubwo yaba koko ari iya cyera cyane mbere ye nka za ‘Benimana’ cyangwa ‘Bagore beza’. Inanga ya Nyirabisabo’ yasubiwemo n’abahanzi benshi bamukurikiye abazwi n’abataramenyekanye kugeza kuri Daniel Ngarukiye w’ejo bundi uyicuranga agasubiza benshi ku isooko nziza y’umuziki wacu.

Biragoye cyane kuvuga Sebatunzi ngo usage Bernard Rujindiri mu “nkotanyi cyane”, “hamiriza Sendashonga” cyangwa “Imitoma” n’ubu ab’ubu bajya bavanamo amagambo bakoresha mu ndirimbo zabo. Cyo kimwe na ba Kabarira Viateur, aba ni abahanga. Sebatunzi, kimwe nabo, akaba inkingi ya muzika gakondo ya none irata, yibutsa, igaragaza kandi ishimangira umuco wacu.

 

Abo hambere b’ingenzi ku muziki nyarwanda wa none no mu bihe bizaza ni benshi buje ubuhanga kandi b’intangarugero. Bamwe baratabarukanye ishema, abandi baracyashinjagirana isheja barembeera.

Nubwo isi yabaye umudugudu, ntagikwiye kuva ishyanga ngo kimire bunguri ibi byiza byacu.

Biroroshye cyane kubona indirimbo “Stuck on you” yo mu 1960  ya Elvis Presley kurusha kubona inanga “Nyirabisabo” ya Sebatunzi kandi nayo iri ‘recorded’ irahari ariko umwe wese ukwiye gusigasira uwo murage…………arahuze.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Mwibagiwe Masabo Nyangezi mu ndilimbo ye yitwa Kavukire, Saligoma na Mukamusoni

  • Ese koko Nkurunziza aheze Uganda? Nguko uko nagiye i buganda.

    • Kuki Nkurunziza we adatumirwa ngo aze adususurutse? Nanze igitebwe n’ubugwariii, Rutimbo sinzaba mu bwigunge…

      • Intwari itikanga imyato, ndi rwigemba aho batinya… Souvenir souvenir…

  • Mutamuriza Anonciata bakundaga kwita Kamariza niwe cyitegererezo mu bari n’abategarugori,n’akomeze aruhukire mu mahoro,ntituzibagirwa indirimbo ze nziza yadusigiye nka kamariza,intare,naraye ndose,sinakwanze,imara agahinda,humura Rwanda n’izindi nyinshi,yari legende wuzuye.

  • Iyi nkuru irahushuye kandi ihiniye bugufi ubushakashatsi. Mu bahanzi bihariye harimo na Loti Bizimana wadukanye injyana yise “Ikibatsi”, akaba intyoza mu nganzo yo gutebya mu ndirimbo ze nka Patoro, Ndamamaza ndaranga, Cyamitama n’izindi zisekeje cyane kandi zihuje injyana y’Ikibatsi.

    Mbabazwa cyane n’ukuntu abahanzi ba none baririmba gusa urukundo bakibagirwa izindi ngingo nyinshi z’ubuzima bwa buri munsi. Mperuka gufata urugendo rurerure rwansabaga gutwara imodoka amasaha arenga icumi, maze nti noneho reka numve abahanzi b’ubu n’ibihangano byabo. Mpera kuri Kitoko nkomereza kuri King James, nterura Knowless na Miss Jojo ntaretse Teta Diana n’abandi, nsanga bose bose baririmba ingingo imwe. Urukundo n’ibirushamikiyeho.
    Nabuze uwaririmba ibindi bigize ubuzima bwa buri mugi nk’uko Masabo yaririmbye Mu bitaro, Jacques Buhigiro agaterura ati Agahinda karakanyagwa cyangwa John Bebwa ati “Shahu ngwino tuwuteke hamwe n’Akagwa naragowe”
    Inama nagira abaririmbyi b’ubu ni ukugerageza kuvoma inganzo mu basizi b’ubu n’aba cyera. Bakuramo textes nziza cyane bashyira mu majwi mu no mudiho. Burya nka Kayirebwa afite indirimbo nyinshi akura mu mivugo ya Rugamba. Urugero ni “Marebe atembaho amaribori” indi aterura agira ati ”

    Rahira ko uzi ko rudasumbwa
    Yagushushanije nk’akanyange
    Ngo ejo utazatega nk’akanyenzi
    Kandi uri akanyana k’inyambo.

    Ikindi ni uko bashobora gushaka ababandikira indirimbo. Ni nde uyobewe ko ibyamamare nka Celine Dion atari yiyandikira indirimbo n’imwe? Abahanzi benshi biyambaza les paroliers. Umuririmbyi nyarwanda uzashaka ko umwandikira indirimbo ku ngingo zinyuranye azandye akara nzamutungira agatoki maze akore agashya!

  • Ushaka ko mwandikira indirimbo akazamamara kurusha chameleon azambwire! Ndi Indashyikirwa, ndi Indatirwabahizi, nitoreza mu mataba ya Nyaruguru!

  • @Philibert Muzima , biragaragara ko musobanukiwe n’inganzo nyarwanda.Murakoze kwibutsa abacuranzi bacu kwagura ubuhanzi bwabo.

  • Kamaliza turamukumbuye nabuze undi nkawe muru ru Rwanda…nkamukundira yuko nyinshi mundirimbo ze yazishingiraga kumaranga mutima ye …nkabimwe bya Beni Rutabana aba bana bu Rwanda nabahanga pe..Ipfura nizi baruka abandi nkabo..Mana Tanga agatego Ndakwinjyinze..!!!

  • kuvuga amasimbi n’amakombe utavuze Rugamba Cyprien ntacyo uba uvuze.

    • @Jolie, rwose uyu munyamakuru yari yagerageje ariko nanjye sinibaza ukuntu ashobora kuvuga anasimbi n’amakombe ntuvuge izina Rugamba Cyprien!!!
      Ubundi munjyana gakondo akibagirwa Kirusu Thomas, Mzee Sentore n’aba Muyango..Turabakunda cyane!!
      Mu badamu baririmbye indirimbo zikabakaba imvamutima ntawurageza kuri Kamaliza Anonciate!! Imana I muhe iruhuko ridashira.

  • Abalirimbyi bo muli iki gihe, cyane cyane baliya bakoreshwa na Primus Gisenyi, nta kindi bakora uretse kwigana abazungu, no gukoresha ibinyamajwi byabo ho gutezaumuco wa Kinyarwanda imbere, bakoresha na biliya bikoresho gakondo byo mu Rwanda n’inanga ya gihanga (SEBATUNZI), umuduri (SENGUGE0, UMWIRONGE, LIKEMBE n’ibindi buili cyanga bakura mu muco wa Kinyarwanda; ibintu abanyarwanda bashobora kubona iwabo mu Rwanda rwabo; cyanga niba batabiboneye bakabihimba bakulikije uko u Rwanda ruteye, ali byo bivuga kwishakamo ubuikire dufite, kandi natwe dushobora kuratira abo ahandi. Abalirimbyi n’abahanzi nibakulikire kandi bakulikize ruliya rugero rw’uliya washyize mu bikorwa bye iliya ndilimbo n’imbyino yitwa: “GANYOBWE”. kandi bilinde kwiyita amazina y’abazungu, kuko abo bazungu batabitayeho kandi batatwitayeho.Niba amazina ba Se babahaye bakivuka atabamereye neza nibashake amazina mu mateka y’u Rwanda; ingero ni nyisnhi: NDANGAMIRA; RWANYONGA, RUJINDILI; SEBATUNZI n’abandi.

    • @ Emmanuel Rugina, uvuze neza rwose nanjye uru rubyiryuko rw’abaririmbyi ba none dore ko bose atari abahanzi, amazina biyita bayasimbuza ayo ababyeyi babise ndayagaya cyane, ni ukudaha agaciro umuco wabo no gusuzugura ababyeyi, ukomeje amazina ukaririmba neza abantu babikubahira kandi byahesha ishema umuryango wawe n’igihugu ,muri rusange. Ndashima abasore n’inkumi bakibyiruka bari mu muziki nyarwanda bakomeye k’umuco wacu kandi batahindaguye amazina yabo,urugero nka Jules Sentore, Teta Diane,n’abandi bake naba nibagiwe.

  • Ndemeranya na Philbert Muzima cyane ndetse na Tuza Sem. Abahanzi ba none bazira gushaka kwigira 100 % ntibasabe ko abafite ubumenyi babafasha kwandika indirimbo zabo noneho bo bakaririmba nkuko Philbert abivuga.

    Ahubwo Muduhe no za tel zanyu tuzazigeze kuri aba ba jeunes bacu twe dukunze kuba turikumwe maze inganzo irusheho gutera imbere

    Thanks

Comments are closed.

en_USEnglish