Digiqole ad

Hadi Janvier yagarukanye umudari wa zahabu, ishema n’ibyishimo

 Hadi Janvier yagarukanye umudari wa zahabu, ishema n’ibyishimo

Hadi Janvier na Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare Aimable Bayingana ku kibuga cy’indege

Niwo mudari wa mbere wa zahabu u Rwanda rwegukanye muri aya marushanwa ya All Africa Games, ari kumwe na bagenzi be, Hadi Janvier yaje awambaye mu gituza  agera ku kibuga cy’indege cya Kanombe aho yakiriwe n’abantu batari bacye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri. Yavuze ko gutwara uyu mudari yabiteguriwe ariko bigeze mu irushanwa haba icyo yise nk’ibitangaza.

Hadi Janvier na Perezida w'ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare Aimable Bayingana ku kibuga cy'indege
Hadi Janvier na Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare Aimable Bayingana ku kibuga cy’indege

Hadi Janvier yegukanye uyu mudari ku cyumweru asize abandi 49 basiganwaga magare kuri 150Km.

Hadi yazanye na bagenzi be umunani bari kumwe muri Team Rwanda i Brazzaville.

Yagize ati “Umudari wa zahabu natsindiye nibo nywukesha. Team Rwanda ni intagereranywa. Bamfashije muri byose kugeza negukanye umudari mu irushanwa ryari ririmo abanya-Eritrea n’abanya-Algerie n’abanya-Africa y’epfo twari tuzi ko baturusha, ariko ku bw’ubufatanye nka Equipe turabikoze. Ni ishema ku miryango yacu, ni ishema kuri FERWACY, ni ishema ku Rwanda rwose….”

Ikipe y’abasiganwa ku magare kandi yatahanye umudari wa Bronze begukanye mu gusiganwa n’igihe nk’amakipe (Team Time Trial).

Aimable Bayingana umuyobozi w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare yatangaje ko ari ibyishimo kuri bo kandi uyu mudari ari umusaruro w’imyiteguro ikomeye aba basore bamazemo iminsi kandi bazakomeza ndetse bagategura abazabasimbura.

Yasoje agira ati “reka nongere mbashimire, by’umwihariko kapiteni wabo Hadi Janvier ari nawe wahesheje ishema abanyarwanda twese.”

Ikipe ya Team Rwanda yari i Brazzaville izanye imidari ya Bronze (team yose) n'umwe wa Zahabu wa Hadi Janvier
Ikipe ya Team Rwanda yari i Brazzaville izanye imidari ya Bronze (team yose) n’umwe wa Zahabu wa Hadi Janvier, bari kumwe na mushiki wabo Jeanne d’Arc Girubuntu wegukanye umwanya wa gatanu mu bagore nubwo yari wenyine
Hadi Janvier na bagenzi be bari mu byinshimo byinshi byo kwakiranwa ishema batashye
Hadi Janvier na bagenzi be bari mu byinshimo byinshi byo kwakiranwa ishema batashye
Yashimiye bagenzi be bamufashije kwitwara neza. Uyu bari kumwe ni Valens Ndayisenga intwari ya Tour du Rwanda iheruka
Yashimiye bagenzi be bamufashije kwitwara neza. Uyu bari kumwe ni Valens Ndayisenga intwari ya Tour du Rwanda iheruka
Bahise bajya kwakirwa no gushimirwa uko bitwaye
Bahise bajya kwakirwa no gushimirwa uko bitwaye
Aimable Bayingana uyobora FERWACY yashimiye Team Rwanda yose kuko Hadi Janvier yageze kuri ibi ku bufatanye bwa bose
Aimable Bayingana uyobora FERWACY yashimiye Team Rwanda yose kuko Hadi Janvier yageze kuri ibi ku bufatanye bwa bose, abasaba kurushaho gukora cyane bategura andi marushanwa ari imbere arimo Tour du Rwanda

UM– USEKE.RW  

5 Comments

  • BIG UP TO OUR SPORTS AMBASSADORS!! BABERE ABANDI URUGERO

  • ntako batagize ntabwo are nk’amavubi

  • bakomereze hamwe maze dukomeze kwesa imihigo no mu mahanga

  • ariko se amafaranga bashyira mu masazi nako amavubi bayashoye mumagare? ko ariho hari abana bazi icyo gukora?

  • Barakoze cyane, gusa ntibazaregwe ngo bayite “AMAVUBI” kuko amavubi ni amavubi nyine ntakindi ashoboye.

    Team Rwanda OOOyeeeeee!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish