Bugesera: Imiryango 62 yimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege yahawe inzu n’inka
Bugesera – Inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 6 437 218 kuri buri muryango n’inka imwe (ifite amaraso avanze) yo korora, byaherekejwe n’ibiryo byo kubafasha mu gihe cy’ukwezi. Igikorwa cyo kubashyikiriza izi nzu cyayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Alvera Mukabaramba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2015, abaturage benshi baturutse mu murenge wa Mwogo bari bazindukiye mu mudugudu wa Kingaju, mu kagari ka Musovu mu murenge wa Juru, baje gutaha inzu 31 zubakiwe abatishoboye bimuwe ku musozi wa Karera ahazubakwa ikibuga cy’indege.
Inzu bahawe zubatswe ku buryo imwe igabanyijemo inzu ebyiri zitandukanyijwe n’urukuta. Buri nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero, ubwogero n’ikigega cyo gufata amazi. Ni inzu zubatswe n’urwego rw’Inkeragutabara rwa Minisiteri y’ingabo.
Abatujwe muri izo nzu ni bamwe mu baturage Leta yasanze amafaranga bahabwa ku bikorwa bari bafite ahazubakwa ikibuga cy’indege ntacyo yabamarira, bahitamo kuyareka Leta ikazabafasha kubatuza bushya.
Umukecuru Stelia Mukangango (ushidikanya ku myaka afite ariko akemaza ko ari 75), yatangarije Umuseke ko bimuwe ariko bakabashakira amajyambere, none ngo arashima ko yabonye inzu atigeze agira mu buzima bwe.
Yagize ati “Paul Kagame aduhaye inzu ni umubyeyi turamushimira cyane. Aho twabaga nta bikoresho bihagije twari dufite, twari tubayeho bya Kinyarwanda na we urabizi, kari agasuka ko guhinga n’icyo kwambara, yatugiriye neza rwose.”
Uyu mukecuru ngo yabaga mu kazu gasakaje amabati atandatu yabonye ari uko agurishije ihene ye. Ubi yiteguye kubana neza n’abaturanyi be by’umwihariko uwo bazaba basa nk’aho babana mu nzu imwe.
Eric Karikumutima na we wahawe inka n’inzu avuga ko yabyakiriye neza ndetse ngo yabishimira Umukuru w’igihugu.
Avuga ko muri iyi minsi y’ibyumweru bibiri bari bamaze muri uyu mudugudu wiswe ‘Umurwa w’Amahoro wa Musovu’ ibyo kurya bimukanye, byari bimaze gushira.
Ati “Ibiryo batuzaniye byari bikenewe cyane, wasangaga umuntu yarimukanye 5Kg z’ibishyimbo, byari bimaze gushira, akazi muri iki gihe biragoye kubona aho wapagasa, kuba ibiryo bije ni ibintu byiza cyane.”
Kimwe na Mukangango ngo kubana neza mu mahoro ntibizabagora ngo kuko hari n’abo usanga baturanye n’abo bigeze guturana. Yavuze ko biteguye gukora bagatera imbere mu gihe kizaza bakazaba bari ku rwego rumwe n’abo basanze.
Umuryango wabonye inzu, uretse no guhabwa inka, bazahabwa 1/4 cya Hegitari yo guhingaho ubwatsi ndetse bahabwe n’imirima mu gishanga cya Rurambi bazahingamo umuceri ariko mu makoperative, ndetse babahaye ibizabatunga na matelas yo kuryamaho.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yavuze ko abaturage babonye inzu ari abari bafite umutungo ubwarirwa kuri miliyoni 1,9 mu mafaranga y’u Rwanda kugera ku bihumbi 200. Yavuze ko abakennye cyane mu abo bazashyirwa mu cyiciro cy’abahabwa inkunga ya ‘VUP’ y’ingoboka.
Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yasabye aba baturage gukora, bakagira isuku ku nzu bahawe, kandi bagatanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivua.
Ati “Ibyo gutura heza ntibikiri inzozi, ubu mwarazikabije, mugomba kwicara mugakora mukiteza imbere. Ibi mureba ni imiyoborere myiza, ahatari imiyoborere myiza, amafaranga ajya mu mifuka y’abayobozi.”
Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
22 Comments
Mu byukuri utemera umurongo wa politique ya HE KAGAME PAUL aziyahure peee
Ibi ni bizima.
Ushobora kuziyahura mbere yabo.
amareshyamugeni. Bazaheruka amazu ubundi ubukene bubatsindemo
izina niryo muntu koko, uriseta pe, ubukene, ishyari kutanyurwa byakugeze mumutwe rwose, ukwiyamasengesho
ariko muvandi wabaye ute
Dore ahubwo rero igikorwa rwose cya kigabo, kigaragarira buri umwe wese. Ibi nibyo bita gukorera hamwe. ndakeka no mutundi duce leta igiye ifasha abaturage kwegerana bagatura mu midugudu ifite inyubako zimwe, kandi ibibraro biri hamwe, byakorohera n’ubundi leta kubagezaho ibindi bikorwa, nk’umuriro, amazi, yewe no kuba waboherereza umuvuzi
Niyo mpamvu tuzamwongera manda ya 3! Kagame oyee oyeeee!!!
Hejuru barakora ariko hasi(mu nzego z’ibanze) baratubeshya bokamwe no gutekinika, uko gahunda ziba zatekerejwe siko zishyirwa mu bikorwa hasi amavugurura arakenewe cyane mu mikorere y’inzego z’ibanze
Iki gikorwa cyo kubaha amazu ni cyiza rwose. Ariko Leta igomba no kureba neza uburyo ababa muri ayo mazu bazabaho kuko imirima yabo batakiyifite kandi bari batunzwe n’ubuhinzi. Ubwo Leta igiye kureba ko yabatiza imirima mu gishanga bakajya bayihinga igashobora kubatunga ni byiza.
Hari hakwiye kubaho Policy isobanutse neza, mu gihe Leta yimuye abaturage mu mirima yabo yari isanzwe ibatunze, yakagombye kureba ko aho ibimuriye naho haboneka indi mirima igahabwa abo baturage bakajya bayihinga bakabona icyo kurya, bitabaye ibyo abo baturage bashobora gusonzera muri izo nzu nziza ugasanga ntacyo zibamariye, kuko inzu nziza ntawe uyirya.
bimenye igitekerezo cyawe ni kiza kirumvikana njye nakongeraho ko abanyarwanda twakumva na gahunda ya leta yo kutumva ko abantu bose bashobora gutungwa no guhinga gusa bashobora no gukora iyi ndi mirimo kandi ikabatunga , umurimo w’ ubuhinzi siwo murimo wonyine watunga abantu .
1. UMUKURU AZIRA GUTUKWA NTAZIRA GUTUMWA.
2. UTUMMYE ABAKURU NTABA ASUZUGUYE.
FOLLOW UP.
igikorwa cyiza..Imana ihe umugisha abanyarwanda n’URWANDA
birashimshije kwita kubaturage bawe, harubwo bijya bintangaza iyo mu baturanyi bacu ba DRC, baganira ku maradio yacu , bavuga ukuntu batitaweho na leta yabo, wabyumva ukababara cyane urugero hari ahantu umusozi uherutse gutwara abaturage imvura nyinshi yaguye hanyuma umuterankunga akusanya amabati yo kuzubakira abarokotse, bayahaye ubuyibozi bwa leta burayanyuruza, baravuga ngo yaburiwe irengero…
UMVA UYU NAWE WIYISE ISETA NGO NI AMARESHYA MUGENI NONE IYO BATAZIBAHA BARI KUZIHABWA NASO CYANGWA NYOKO?ABANTU NKAMWE MUBABAZWA NIBYO LETA Y,UBUMWE IKORORA TURABAMENYEREYE NAMWE MUZAZANE IBYANYU MUZAREBE IBYO ABATURAGE BAZABAKORERA BURYA SIBUNO.
Ariko nkawe wiyise iseta , nkamwe ubwo koko muzemera ryari ?? sha mwakwemera mutakwemera ibikorwa bya H.E KAGAME biragaragara buri wese igishimishije nuko bigaragarira abagenerwabikorwa kurusha imbura mukoro nkiyi yitwa Iseta uyu musaza turamukunda wallah.
God bless our government for the good work it does.
ariko mwagiye mwemera inkeragutabara zirakora kweri bugdet yose yo guteza imbere uturere nigihugu muri rusange bajye bayiha inkera
ureke izibanze baha kubaka ibikorwa byamajyambere agaherera muri bamwe bibinda binini erega nubundi abarurwaniriye nibo bazi nicyo kurukorera ureke abaje kurya byahiye batazi iyo byavuye
Kagame oyee uri uwambere ibyo byose nibitekerezo byo gukunda abanyarwanda nahagire se umuhiga dore ko mumenyereye gupinga.nyagasani akudukomereze ukunda abaciye bugufi kandi uwo mugenzo uturuka ku mana.Imana iguhe umugisha
TUZAGUTORA UDASHAKA CYANGWA NGO YISHIME AZIYAHURE
gufasha abanyarwanda cyane ab’intege nke cg se abandi bafite ibibazo runaka niyo ntego ya Leta y’u Rwanda
Harya twebwe twitwazaga inkoni y’ubushumba kubera iki? Aba bayobozi se bashakaga kwishushanya gusa cyangwa hari ikindi bisobanuye?
nibyizacyane mubugesera ndahemera?
Comments are closed.