Digiqole ad

AllAfricaGames: Hermans Muvunyi yegukanye umudari wa ZAHABU

 AllAfricaGames: Hermans Muvunyi yegukanye umudari wa ZAHABU

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice ku mugoroba wo kuri uyu wa kane umukinnyi usiganwa ku maguru mu bamugaye Hermans Muvunyi yegukanye umudari wa zahabu asize abandi mu kwiruka 400m mu marushanwa ya All Africa Games ari kubera i Brazzaville muri Congo.

Muvunyi hagati ya bagenzi be babaye uwa kabiri n'uwa gatatu
Muvunyi hagati ya bagenzi be babaye uwa kabiri n’uwa gatatu

Muvunyi w’imyaka 27, yasize bagenzi be akoresheje amasegonda 49 n’ibice 16 akurikirwa na Elias Ndimulunde wo muri Namibia yasizeho ibice 34 na Noumbo J.K.L wo muri Cote d’Ivoire yasizeho isegonda rimwe aba begukanye imidari ya Argent na Bronze.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane n’ubundi Muvunyi yari yabaye uwa mbere mu ijonjora ry’ibanze muri 400m , aha yari yasize abandi yiruka 400m mu masegonda 49’79”.

Kuri Final yageranyeho n’umunyarwanda mugenzi we Jean Claude Ndayisenga we wafashe umwanya wa gatandatu akoresheje amasegonda 52’88”.

Muvunyi ukomoka mu karere ka Kamonyi, asanzwe yihariye umuhigo mu Rwanda wo kuba ariwe munyarwanda kugeza ubu wegukanye shampiyona y’isi, hari mu kwa karindwi 2012 mu Bufaransa aho yavanye umudari wa zahabu.

Muvunyi mu marushanwa ya All Africa Games mu 2011 i Maputo yegukanye umudari wa zahabu mu kwiruka 400m n’uwa Argent mu kwiruka 800m.

Amaze gutwara undi uyu munsi yavuze ko ari ibyishimo cyane kuri we ariko kandi ko iyo ufashe umwanya wa mbere uba ufitemo guhangayika kuko uba wifuza kuwugumaho.

Ati “ibanga ni ukwihanga kuko iyo ufashe umwanya wa mbere bigusaba gukora cyane no kwihangana ngo uwugumeho.”

Muvunyi yavuze ko irushanwa arangije i Brazzaville ngo irakomeye cyane kurusha iyo yakinnye Maputo muri 2011 kuko ngo yahanganye n’abakinnyi bashya kandi bakomeye cyane.

Hermans Muvunyi yasize abandi yegukana umudari wa Zahabu
Hermans Muvunyi yasize abandi yegukana umudari wa Zahabu
Muvunyi yambikwa umudari wa zahabu yegukanye
Muvunyi yambikwa umudari wa zahabu yegukanye
We n'abamukurikiye bahawe Argent na Bronze mu byishimo
We n’abamukurikiye bahawe Argent na Bronze mu byishimo
Muvunyi yavuze ko kuba uwa mbere bitera umuntu ubushake n'ishyaka ryo kugumana uyu mwanya
Muvunyi yavuze ko kuba uwa mbere bitera umuntu ubushake n’ishyaka ryo kugumana uyu mwanya

Photos/Fidel Bugingo

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Congratulations Muvunyi! Uhesheje U Rwanda ishema! Komereza aho.

  • mbega ishema ryokwiruka? turashaka ishema muri futu

  • birashimishije cyane, uyu musore rwose nuwo guhemba no kwitabwaho na leta amaze igihe kinini aduhesheje ishema rwose , imana ikomeze imwongerere, sinzi niba mwiyumvisha icyo aricyo k,uba uwa mbere ku rwego rw’AFRICA, indirimbo y’igihugu ikariririmbwa n’abayizi abatayizi bakayitega amatwi…..sport individuel nka Atletisme, boxe na karate nizo zagiye zihesha ishema igihgugu cyacu , ariko kubera impamvu zitandukanye ntizitabwaho nkuko bikwiye, rimwe na rimwe zigahura n’amananiza y’abamawe mubayobozi ba siporo ku mpamvu zabo bwite….

  • hasigaye Temarigwe nawe azane zahabu amaze kurya dendo 12 numufuka wumuceri na caisse 4 za fanta namagi 80 adatonoye

  • wakoze neza kuduhesha ishema mwana wacu, iri ni ishema ry’abanyarwanda bose

Comments are closed.

en_USEnglish