Perezida Kagame azatanga ikiganiro muri “World Leaders Forum”
Kuwa kane w’icyumweru gitaha Perezida Paul Kagame azatanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga y’Abayobozi bakuru “World Leaders Forum” itegurwa na Kaminuza Columbia muri Leta Zunze ubumwe za Amerika i New York City.
Perezida Paul Kagame azaganiriza abazaba bitabiriye ibyo biganiro ku nsanganyamatsiko ivuga ku gushimangira iterambere rirambye, igira iti “Beyond Policy and Financing: How to Sustain Development.”
Iki kiganiro azagitanga tariki 24 Nzeri, 2015 mu cyumba cy’inama cyitwa ‘Lerner Auditorium’ kuva saa kumi kugera saa kumi n’imwe, ku masaha yo muri Amerika.
Nyuma yo gutanga iki kiganiro azabazwa ibibazo, n’abazaba bamukurikiye.
Ingingo azaganiraho kuwa kane w’icyumweru gitaha muri iriya kaminuza, ayigarukaho kenshi mu mbwirwaruhame ze iyo avuga ku nkunga Africa cyangwa u Rwanda rugenerwa n’amahanga, ikoreshwa ryayo ndetse no gusigasira amajyambere yagezweho.
World Leaders Forum yashyizweho mu 2003 na University of Columbia y’i New York, iba buri mwaka aho itumiza abayobozi ku rwego rw’isi mu bintu bitandukanye nk’ubukungu, politiki, n’ibindi bireba isi muri rusange.
Hibandwa cyane ku bakuru b’ibihugu na za giverinoma, benshi mu bayobozi bakomeye bamaze gutumirwa muri iyi ‘forum’ barimo; Bill Clinton, Nicolas Sarkozy, Vladimir Putin, Michelle Bachelet wa Chili, ndetse na Dalai Lama.
Ibiganiro bitangwa n’aba bayobozi, ibibazo babazwa n’ibisubizo batanga bikurikirwa n’imbaga nini y’abatuye isi biciye ku bitangazamakuru mpuzahanga.
Perezida Kagame atumirwa mu nama nk’izi kubera ahanini imiyoborere yahinduye ubuzima mu gihugu cye, mu 2003 yahawe igihembo kitwa Global Leadership Award agihawe na Young Presidents Organization (YPO).
Kuva kuri uyu wa 18 Nzeri kugeza kuya mbere Ukwakira 2015 abayobozi batandukanye bazatanga ibiganiro muri iyi World Leaders Forum. Muri bo harimo Mme Marie-Louise Coleiro Preca Perezida w’ibirwa bya Malta, Mme Sheikh Hasina Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Perezida wa Chili Mme Michelle Bachelet, Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique na Mme Atifete Jahjaga Perezida wa Kosovo.
UM– USEKE.RW
4 Comments
aha naho tuhashingira dushaka kumwongeza indi manda, arashoboye pe
Uwaguduhaye HE President Paul Kagame izamujye imbere ahataringaniye aharinganye. Komerezaho guha igihugu cyacu cyiza ishema mu bushishozi bwawe n’ubwenge Imana yaguhaye isi ikuziho. Igihe cyose iyo abatura Rwanda bose bishimira ukuntu uyoboresha igihugu cyacu ubishishozi n’ubuhanga butasanzwe. Imana ikweteho kandi ihore ikuyobora muri byose. We love so much.
muzehe gerayo ubahe ku masomo , bave mumagambo barebe ibikorwa byindashyikirwa ukorera abanyarwanda, iyi ikaba ariyo mpamvu nyamukuru tugikeneye Muzehe ngo akomeze agende imbere abanyarwanda mu iterambere batangiranye
Abakobwa ni beza nuko bagenda kuri toilet!