RDF yemereye Umukecuru w’imyaka 103, Frw 300 000 azishyura umushumba
Bugesera – Ku myaka ye 103, Melaniya Nyirambuga ni umukecuru bigaragara ko agikomeye, aracyabasha kwicumba akabando agatambuka, ni umwe mu baturage babonye inzu n’inka yo korora mu mudugudu wiswe Umurwa w’Amahoro wa Musovu watujwemo bamwe mu bimuwe ku musozi wa Karera i Rilima ahazubakwa ikibuga cy’Indege.
Uyu mukecuru, yatunguwe no kuvugwaho mu ijambo ry’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, wamuvuze imyato nk’umwe mu bantu b’intangarugero bakuze cyane mu bimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, akaba afite imyaka 103.
Lt Gen Fred Ibingira, Umugaba w’Ingabo z’Inkeragutabara niwe wamugejejeho ijerekani yuzuye amavuta yo gutekesha n’umufariso wo kuryamaho, abandi bayobozi bakuru baramuhobera nk’umubyeyi bamwifuriza kuguma ku isi agakomeza kuba intangarugero.
Inkuru idasanzwe kuri Nyirambuga Melaniya no kuri benshi bari aho, Fred Ibingira yagize ati “Uyu mukecuru Melaniya Minisiteri y’Ingabo imwemereye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu azamufasha kwishyura umushumba.”
Iri jambo ryakurikiwe n’amashyi n’impundu, ndetse mu kumushimira, Mukecuru Nyirambuga agira ati “Kagame umubyeyi ugira impuhwe ndamushimiye akomeze atuyobore.”
Odette Uwamariya Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yabwiye abaturage ko izi nzu babonye biri muri gahunda yashyizweho na Perezida Paul Kagame y’uko ibyiza bitagomba guca ku baturage babyegereye.
Yagize ati “Izi nzu zubatswe kuri gahunda y’uko, ikibuga (cy’indege), ibikorwa remezo byagezwa ku baturage ariko ntibibaceho. Ni gahunda y’Umukuru w’Igihugu.”
Uwamariya avuga ko mu mirenge 95 iri mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse n’abaturage miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanadatu bahatuye, ngo nta mudugudu w’icyitegererezo bari bafite uteye nk’uyu wubatswe i Musovu.
Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, avuga ko ibyiza mu Bugesera biri imbere.
Yagize ati “Bugesera izayingayinga Kigali cyangwa iyiruta ikibuga cy’indege nicyuzura.”
Nyirambuga w’imyaka 103, wahiriwe na tariki ya 16 Nzeri 2015, yahawe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, ifite igikoni, ubwiherero n’ubwogero, ndetse yahawe inka yo korora, ahabwa ibiribwa bizamumaza ukwezi na matelas ndetse n’amafaranga ibihumbi 300.
Izi nzu zashyikirjwe abaturage kuri uyu wa gatatu aho imiryango 62 yari ituye mu murenge wa Rilima ikemera guhara ingurane bitewe n’uko amafaranga bari guhabwa yari make cyane (hagati ya miliyoni 1,9 kugeza ku bihumbi 200) ntacyo yari kubamarira, Leta ihitamo kubimura.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
RDF ikomeje kwerekana ko ari ingabo y’abaturage mu buryo bwose. ni byiza kubona ibingira ari kumwe n’uyu mukecuru amuha ibituma azakomeza kubaho neza
ni byiza cyane, ariko nibatangire kubaka ikibuga na Ntare school
Urwanda rwiza abayobozi barwo beza n’abaturage beza.
Ni byiza, nkomeje gushimira ingabo zacu za RDF, n’ubuyobozi bwiza. Nkasaba ko muri contaro( contract) izajya ihabwa ba rwiyemezamirimo bubaka ayo mazu bazage bashiramo garanti (guaranty ) kuko uzanga ayo mazu asenyutse mugihe gito cyane kubera gusondekwa! Murakoze
Comments are closed.