Tags : Rwanda

Kirehe: Police yatanze amazi meza n’amashanyarazi mu ngo 155

Ku rwego rw’igihugu ahatangirijwe igikorwa cya Police Week mu karere ka Kirehe hatanzwe amashanyarazi ku miryango 155 n’amazi meza yagejejwe ku batuye mu murenge wa Kigarama. Minisitiri Francis Kaboneka na IGP Emmanuel Gasana basabye abaturage bahawe ibi bikorwa kubibungabunga no kubibyaza umusaruro. Aha mu murenge wa Kigarama aho iki gikorwa cyatangirijwe, Police ifatanyije n’abaturage bahanze […]Irambuye

Museveni yasabye inzego ze z’umutekano guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye abashinzwe umutekano mu gihugu cye guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo ku bantu bakekwaho gukora ibyaha, igihe abo bashinzwe umutekano baba babikora. Mu ibariwa Perezida Museveni yandikiye abayobozi mu nzego zo hejuru, barimo na Minisiteri y’ibikorwa by’imbere mu gihugu, yabamenyesheje ko ibikorwa by’iyicarubozo bishobora gutera umuntu kwemera ibyo atakoze  kandi ngo gukora […]Irambuye

Abasenateri basabwe gukora ubuvugizi ku kibazo cya Kaminuza zafungiwe amasomo

Ubwo abagize Inteko nshingamategeko, Sena y’u Rwanda basuye Kaminuza ya Gitwe, abarimu n’abakozi basabye kubabera abavugizi ku kibazo cyo kuba amwe mu mashami yabo yarahagaritswe, Abasenateri babijeje ko bagiye gusaba ko ibyakozwe n’isuzuma ry’intumwa z’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) byihutishwa. Kaminuza ya Gitwe kimwe n’izindi zigera ku icyenda mu Rwanda zifunzwe by’agateganyo cyangwa zigahagarikirwa amwe mu […]Irambuye

Senderi yahaye indirimbo y’ishimwe Perezida Kagame

*Amaze umwaka ayikora, ngo yaranayisengeye *Igaruka kuri Girinka, Mutuelle de santé, n’ibindi.. *Ati “ Nyimutuye nk’impano, nyimuhanye umutima mwiza, nizeye ko azayibona.” Iterambere mu bukungu, mu burezi, mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturageni ibyo Senderi aririmba mu ndirimbo nshya yise ‘Komeza utuyobore’ indirimbo ngo amaze umwaka akora ngo azayiture Perezida Paul Kagame amushimira. Muri iyi […]Irambuye

Nyabihu: Umugore yishe umugabo ‘we’ amuhamba mu nzu

Nyabihu – Kuwa kane tariki 11 Gicurasi mu kagari ka Gisizi mu Murenge wa Jomba umugore witwa Charlotte Mbarushimana w’imyaka 22 ‘yishe’ umugabo we witwa Theoneste Twahirwa w’imyaka 25 amukubise ifuni ahita acukura umwobo amuhamba aho munzu, bucyeye ahungira iwabo. Aha iwabo nibo batanze amakuru atabwa muri yombi nk’uko byemezwa n’ubuyobozi. Umwe mu baturage muri aka […]Irambuye

Imyenda y’u Rwanda igeze kuri 45% bya GDP, Min. Gatete

*IMF yagaragaje ko imyenda u Rwanda rufite iri kwiyongera cyane, *IMF iti “turakomeza gucungira hafi” *U Rwanda ruti “Nta mpungenge” Nyuma y’icyumweru itsinda ry’Ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu “International Monetary Fund/IMF” riri mu Rwanda kugenzura uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, raporo yaryo yagaragaje ko buhagaze neza, ndetse inatanga inama z’ibikwiye kwitonderwa. Iyi Raporo yagaragaje ko imyenda y’u […]Irambuye

Rubavu: Miss Rwanda yabagishije URUSHAZA abasaga 40

Nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko 53% y’abarwaye indwara z’amaso mu Rwanda bashobora kuvurwa bagakira, Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 yatangije icyumweru cyo kuvuza abafite uburwayi bw’Urushaza mu Karere ka Rubavu.Uyu munsi yavuje abagera kuri 40. Dr Major Kanyankore William uyobora ibitaro bya Gisenyi, avuga ko ubusanzwe ibi bitaro byigeze kugira umuganga wavuraga indwara y’ishyaza nyuma […]Irambuye

Abadepite bashimye ubushishozi bwa Perezida Kagame wabasabye gusubiramo itegeko

*Abadepite batanu batanze ibitekerezo bagaragaje ko bemeje itegeko “bafite ingingimira” *Umwe mu Badepite ati “Si ngombwa ko twakumva ko amategeko ya Guverinoma tuyemeza uko babisabye” Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere Inteko Rusange y’Abadepite yakiriye ubusabe bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wasabye ko iby’ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti byashyirwa mu Kigo kihariye bigatandukana […]Irambuye

Mu mahame remezo 6 y’u Rwanda iry’uburinganire niryo rikiri hasi

Mu rugendo itsinda ry’abasenateri ryakoreye mu ishuri rikuru rigamije kwigisha no guteza imbere amategeko(Institute of Legal Practice and Development) kuri uyu wa mbere Senateri Tito Rutaremara yatangaje ko mu mahame atandatu igihugu kigenderaho, iry’uburinganire ariryo rikiri inyuma. Uru rugendo rugamije kwibutsa inzego zitandukanye amahame remezo agenga Politiki y’igihugu, kuko ngo amategeko yose  u Rwanda rugenderaho […]Irambuye

Abagororwa bagira uruhare mu kwinjiriza umutungo Amagereza – Murekezi

Mu nama yo ku rwego rwa Africa ibera i Kigali, Minisitiri w’Intebe wayifunguye mu izina rya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yabwiye abayirimo bahagarariye inzego z’Amagereza ko bakoresha abagororwa mu gushakira imitungo amagereza. Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ni we wafunguye iyi nama ihuriwemo n’inzego zishinzwe imfungwa muri Africa, ikaba iba rimwe mu myaka ibiri, iy’uyu […]Irambuye

en_USEnglish