Mu mahame remezo 6 y’u Rwanda iry’uburinganire niryo rikiri hasi
Mu rugendo itsinda ry’abasenateri ryakoreye mu ishuri rikuru rigamije kwigisha no guteza imbere amategeko(Institute of Legal Practice and Development) kuri uyu wa mbere Senateri Tito Rutaremara yatangaje ko mu mahame atandatu igihugu kigenderaho, iry’uburinganire ariryo rikiri inyuma.
Uru rugendo rugamije kwibutsa inzego zitandukanye amahame remezo agenga Politiki y’igihugu, kuko ngo amategeko yose u Rwanda rugenderaho ruyakomora ku mahame remezo.
Senateri Tito Rutaremara uyoboye iri tsinda ry’abasenateri, avuga ko amahame remezo uko ari atandatu, usanga hari bamwe mu bayobozi ndetse n’abaturage batarayamenya neza ahubwo ngo bakayitiranya n’andi mategeko igihugu kigenderaho.
Muri ayo atandatu ihame remezo ry’uburinganire ngo ni ryo rikiri inyuma kuko usanga imirimo myinshi yo mu rugo iharirwa abagore, mu gihe abagabo bo baba bicanye mu ruganiriro (Salon) bareba Televiziyo, bakuyemo inkweto amaguru ari hejuru y’ameza bagatota abagore ko batindanye ibiryo.
Ati “Leta yashyizeho umurongo ngenderwaho w’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ku buryo 30% byubahirizwa, ariko mu ngo haracyari ikibazo cyo kutumva neza uburinganire.”
Uretse bamwe mu bashakanye batari bumva uburinganire icyo aricyo ngo hari n’inzego zimwe za Leta usanga abagore bataratinyuka kujyamo.
Senateri Rutaremara ati “Nubwo nta mibare ifatika dufite ariko twakoze igenzura dusanga mu bakuru b’imidugudu, abayobozi bashinzwe iterambere ry’ubukungu mu turere, abarimu muri za Kaminuza umubare w’abagore uri hasi.”
Consolatrice Uwimpuhwe Umukozi w’agateganyo mu biro by’umuyobozi wungirije muri ILPD, avuga ko mu mijyi ariho hari umubare munini w’abatarasobanukirwa n’ihame ry’uburinganire kuko ngo abagore bakubitwa bagatinya kubivuga banga ko abantu babaseka kubera ko ngo aribo bakunze kuryigisha abaturage.
Gusa akavuga ko hari n’imyanya abagore ubwabo batinya kujyamo bavuga ko igomba gukorwa n’abagabo cyane cyane irebana n’ubukungu.
Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’ishuri rikuru rya ILPD avuga ko kuri iri shuri abarimu baho 40% ari abagore kandi ko bari no mu myanya itandukanye y’inzego z’ubutabera; abunganizi mu nkiko, ubushinjacyaha n’ubucamanza.
Havugiyaremye avuga kandi ko kuri iri shuri hari amasomo abiri bigisha afitanye isano n’amahame remezo kuko ngo irirebana n’imyandikire y’amategeko icyambere cyitabwaho ari amahame remezo igihugu kigenderaho.
Amahame remezo atandatu Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena wifuza gusobanurira inzego za Leta n’iz’igenga ni;
Ihame ryo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize
Ihame rya Leta igendera ku mategeko,
Ihame rya demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye,
Ihame ry’uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo,
Ihame ryo kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage,
N’ihame ryo gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’ibiganiro.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Nyanza
3 Comments
Mu mahame remezo 6 y’u Rwanda uko ari atandatu njye mbona rwose iry’uburinganire nta kibazo riteye ndetse ahubwo mbona ariryo riri hejuru y’ayandi. Ubusesenguzi Tito Rutaremara yakoze agasanga ariryo riri hasi sinzi uko yabigenje, ashobora kuba yaribeshye.
Njye ku bwanjye mbona ihame rikiri hasi cyane hano mu Rwanda ari “Ihame rya demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye”. Iyo urebye neza rwose usanga iryo hame risa naho riri mu byo Leta yari ikwiye guhagurukira, kuko hano mu Rwanda ntabwo ushobora gutinyuka kuvuga igitekerezo cyawe kinyuranye n’icya Leta iriho ngo ugire amahoro. Demokarasi ishingiye ku bitekereo bya Politiki binyuranye iri hasi cya
nibyo kabisa
Nonese ko hai inzego abagore batagaragaramo, n´amakosa yabo? ahubwo nimwibaze
impamvu nyakuri ko arimwe mufite imyanya y´akazi, n´abayobozi bandi batandukanye,
ubwo mubishyatse nuyu munsi mwabasenateri,umubare hose waringanira,nimubahe umurimo
aho mubona har icyuho.
Ibi mbivuga kubera ko ahari umugore ntabwo byoroha no kuhatanga Rushwa,byongeye umusaruro wakwigaragaza kandi ibya Rubanda bikanacungwa neza.
Ibi turabibona hanze aho nko mubudagi aho abagore ari benshi muri za Services za
Leta,yewe nomubikorera usanga benshi barangura imirimo yabo muri za Bureaux.
Comments are closed.