Digiqole ad

Senderi yahaye indirimbo y’ishimwe Perezida Kagame

 Senderi yahaye indirimbo y’ishimwe Perezida Kagame

Mu ndirimbo ye nshya ‘Komeza utuyobore’, Senderi ashimira Perezida Kagame

*Amaze umwaka ayikora, ngo yaranayisengeye
*Igaruka kuri Girinka, Mutuelle de santé, n’ibindi..
*Ati “ Nyimutuye nk’impano, nyimuhanye umutima mwiza, nizeye ko azayibona.”

Iterambere mu bukungu, mu burezi, mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturageni ibyo Senderi aririmba mu ndirimbo nshya yise ‘Komeza utuyobore’ indirimbo ngo amaze umwaka akora ngo azayiture Perezida Paul Kagame amushimira.

Mu ndirimbo ye nshya 'Komeza utuyobore', Senderi ashimira Perezida Kagame
Senderi aganira n’umunyamakuru w’Umuseke kuri iyi ndirimbo ye nshya

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi atangira agira ati “ Ntituzatatra igihango cy’intore izirusha intambwe yadukamiye.”

Agaruka ku bikorwa bya RPF Inkotanyi iyobowe na Perezida Paul Kagame wemereye Abanyarwanda ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama.

Senderi International Hit n’andi mazina akunze guhabwa avuga ko amaze umwaka akora iyi ndirimbo, ko byamugoye kubona amagambo akoresha kubera ibinezaneza yumvaga yifitemo byo kugaragaza ibyiza byakozwe na Perezida Kagame umaze imyaka 14 ayoboye Abanyarwanda.

Iyi ndirimbo yasokanye n’amashusho yayo agaragaza ibikorwa byahinduye imibereho y’Abaturarwanda muri iyi myaka. Birimo Girinka, ubwisungane mu kwivuza, iterambere ry’ibikorwa remezo, iterambere ry’ubuhinzi, uburinganire bw’abagore n’abagabo, umutekano, isuku n’ibindi.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Senderi avuga ko yayikoreye Perezida Kagame kuko yagize uruhare atirengagije n’abahanzi.

Senderi ati “ Hazamo uburyo yakamiye Abanyarwanda, uburyo tutatatira icyo gihango, narebeye ku bikorwa binini cyane yakoze nko guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikombe ahabwa ku rwego rw’Isi kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa…”

Senderi yongeraho ati “ Ni indirimbo nakoze ngendeye ku buryo Afurika yamutoranyije nka Perezida ugomba kuyobora akanama ko kuzahura uyu mugabane…

Ni umwizerwa muri Afurika no ku Isi yose , twe nk’Abanyarwanda noneho ni indongozi akaba intore izirusha intambwe.”

Avuga ko Abanyarwanda bazabasha kubona iyi ndirimbo batazatungurwa kuko bigaragaza ibyiza bagezeho kubera imiyoborere myiza, akavuga ko ahubwo ari nko kubibutsa ibi bikorwa bagiye bageraho mu buryo bwihuse.

Iyi ndirimbo y’iminota 4.21 ntiyari kugaragaza ibi bikorwa byose ariko nibura iby’indashyikirwa birimo. Ati “ Ijya kurangira utegereje ko hari ikindi kiri buze.”

Senderi wasohoye iyi ndirimbo yitwa ‘Komeza utuyobore’ avuga ko na we ubwe Perezida Kagame yamubereye intangarugero mu buhanzi bwe kubera ubutumwa bwe bwuzuye impanuro.

Ati “ Nkunda inama ze, akenshi iyo ngiye guhanga mugenderaho, n’uburyo yigisha abaturage ndabikurikira cyane, iyo avuze mba ndi mu ishuri.”

Avuga ko ahamya adashidikanya ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo (Komeza Utuyobore) agihuriyeho na benshi. Ati “ Ibikorwa nashingiraho birivugira, Abanyarwanda bose barabizi.”

Agaruka kuri bimwe muri ibi bikorwa bya Perezida Kagame, Senderi agira ati “ Yashyizeho ububanyi n’amahanga bukomeye, ubu usanga abantu bose bazi u Rwanda neza, ubundi wavugaga u Rwanda bakarubonamo Jenoside ariko ubu mu myaka 23 ishize isura y’u Rwanda ni intangarugero.”

Ati maze umwaka n'igice nyikora, naranayisengeye
Ati maze umwaka n’igice nyikora kandi naranayisengeye

Abazahatana nawe abona batazamutsinda

Uretse Perezida Kagame wemereye Abanyarwanda ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, hari n’abandi banyarwanda bane baherutse gutangaza ko bazatanga kandidatire muri aya matora.

Eric Senderi avuga ko muri Referendum ‘Yego’ yatowe kuri 98% bigaragaza n’amajwi Kagame azagira muri aya matora y’umukuru w’igihugu ari imbere.

Ati “ Umuturage w’u Rwanda ashyize imbere imiyoborere myiza, umuturage w’u Rwanda yarajijutse ntiwaza umubeshya ngo uzamukorere ibi,…

Perezida wa Repubulika imvugo ye ni yo ngiro ibyo yasezeranyije Abanyarwanda hafi ya 90% yaribibakoreye; Imihanda; amazi; amashuri; amavuriro; isuku; guca ruswa n’akarengane; ubutabera yabushyize imbere cyane…  rwose igipimo cyo kumutora ndabizi neza ko kiri hejuru.”

Ati “ Iyo ndirimbo za ndirimbo zanjye (twaribohoye, agaciro, intore ntiganya ishaka ibisubizo,…) usanga abaturage bishimiye ibyo yabagejejeho, ukareba ubususuruke bw’abaturage bamwakira aho yagiye hose mu ntara.”

 

Ni impano amutuye kandi yizeye ko imugeraho…

Senderi uvuga ko umukuru w’igihugu akunda abahanzi, avuga ko iyi ndirimbo ayihaye Perezida Kagame. Ati “ Nzi neza ko akunda abahanzi, agakunda itangazamakuru, nzi neza ko asoma, nzi neza ko iyi mpano maze umwaka n’igice nyandika {naranayisengeye} nzi neza ko azayibona…”

Akomeza agira ati “ Azakira cadeaux muhaye, nyimuhaye n’umutima mwiza, nyimuhaye na roho nziza, nyimuhanye yombi.”

Reba iyo ndirimbo hano:

Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Icyonkundira uyu mukambwe nukwazi gucinya inkoro.Ariko azarebe neza itazaturika.

  • urirubyogo kko yacinyinkoro yagirate akuzuyumutima kagomba gusesekara kumunywa kdi ntacyabeshye uriya musaza ninyamibwa.

Comments are closed.

en_USEnglish