Digiqole ad

Nyabihu: Umugore yishe umugabo ‘we’ amuhamba mu nzu

 Nyabihu: Umugore yishe umugabo ‘we’ amuhamba mu nzu

Nyabihu – Kuwa kane tariki 11 Gicurasi mu kagari ka Gisizi mu Murenge wa Jomba umugore witwa Charlotte Mbarushimana w’imyaka 22 ‘yishe’ umugabo we witwa Theoneste Twahirwa w’imyaka 25 amukubise ifuni ahita acukura umwobo amuhamba aho munzu, bucyeye ahungira iwabo. Aha iwabo nibo batanze amakuru atabwa muri yombi nk’uko byemezwa n’ubuyobozi.

Yishe umugabo akoresheje agafuni
Yishe umugabo akoresheje agafuni

Umwe mu baturage muri aka kagari utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko umurambo w’uyu mugabo bawubonye ku cyumweru uhambye mu cyumba muri iyo nzu urengejeho amashara.

Amaguru y’uyu mugabo wishwe ngo yari hejuru kubera kudakwira mu mwobo yari yamushyizemo amucuritse.

Uyu mugabo wishwe yari afitanye umwana umwe n’uyu mugore, ariko ngo ntibari bakibana kuko yari yarasanze undi mugore. Uyu munsi amwica ngo yari yaje kumusura nk’umugore mukuru.

Uyu muturanyi wabo ati “nyakwigendera yari yajyanye n’umugore muto mu bukwe hafi y’aho umugore mukuru atuye, bavuyeyo umugabo yitahira ku mugore mukuru ngo amuramutse anaramutse umwana ahahoze ari iwe. Niho yamutsinze rero.”

Uyu muturanyi avuga ko bakeka ko uyu mugabo umugore yamusanze aryamye yubitse inda akamukubita ifuni mu mutwe inyuma akamuhindukiza akamukubita indi mu gahanga imbere, bakurikije uko basanze umurambo we umeze.

Uyu  mugore amaze kwica ngo yacukuye umwobo aho mu cyumba amushyiramo asa n’umucuritse yanze gukwirwaho arenzaho amashara maze bucyeye arahunga.

Yahungiye iwabo ngo abasaba ko bamufasha agahungira muri Congo ariko ntibyamuhira kuko ab’iwabo ari bo bahise batanga amakuru ku nzego z’umutekano afatwa kuri uyu wa mbere.

Albert Musirikare Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba yabwiye Umuseke ko amakuru bahawe n’abaturanyi ari uko umugore yishe umugabo we amuziza ko ngo yari yarashatse indi nshoreke.

Avuga ko muri uyu murenge hari bamwe mu bagabo bakuze bashaka inshoreke, bikaba ari bimwe mu bikurura amakimbirane avamo ubwicanyi nk’ubu.

Musirikare yavuze ko umurambo w’uyu mugabo wishwe washyinguwe ku Cyumweru , umugore ukekwa akaba afungiye kuri Station ya Police ya Jomba.

Musirikare ati: “Turasaba abaturage kwirinda amakimbirane ashingiye ku buharike kandi buri wese akaba ijisho rya mugenze we, hagira umenya amakuru y’amakimbirane runaka akabimenyesha ubuyobozi.”

Mu murenge wa Jomba ngo abagabo bakuze (ntibikunze kuba mu bato) usanga bafite abagore bari hagati ya babiri na batatu. Ibintu bitera amakimbirane ya hato na hato.

Mu karere ka Nyabihu
Mu karere ka Nyabihu
Mu murenge wa Jomba Akagari ka Gisizi
Mu murenge wa Jomba Akagari ka Gisizi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • ariko hari umunsi ukira tutumvishe inkuru ya bantu bicanye jyewe ndabona ubu bwicanyi buri kwiyongera abantu basigaye batinyuka bakica abandi ibi bintu bikwiye guhagarara kuko biteye ubwoba pe sinzi niba arijye ubibona gusa ko ubwicanyi burimo buriyongera kuko na munsi ukira tutumvishe ahantu hishwe umuntu cg hatoraguwe umurambo

    • Icyo nzi neza nuko inkuru z’ubwicanyi nta kamaro zigira

      • nta kamaro gute? bareke gutangaza abapfuye n abicanye? wamenya igihugu gihagaze gute se abaturage bifashe bate.?

  • Ahaaaa. Ese ko numva uyu Muyobozi ikibazo yakigize icyo kuba uyu Mugabo yari afite inshoreke aho kuba ubwicanyi bwakozwe nuyu Mugore? None se ko itegeko ry’u Rwanda ryavuguruye, ryakuyeho ko ubusambanyi hagati y’abashakanye atari icyaha Pénal ko ahubwo ubabaye agomba kuba yasaba gatanya, ndumva uyu Mugabo nta cyaha yakoze mu gushaka inshoreke. So, ushobora gusanga uyu mugabo yari yarihungiye kubera ko atari amerewe neza mu rugo rwe. None se ubugome bw’umugore we ntibugaragaye. Cyane cyane ko iyo ukomye ngo bagomba ku gukubitira mu ruhame nkibyo nabonye ejo bundi kuri TV1.

    • Ntimukavange ibitavangika ni nde wakubwiye ko ubushoreke budahanwa?

  • Yooo nimunyumvire kweli!! Iki nicyo bita gupfira mu byaha pe. bantu koko mwakwirinze? N’ubundi irari ntirihaga riradushuka gusa rizatugusha ruhabu. N’ubundi ntibushobora kwira utabonye uwo wakwifuza. Na Salomo yagize 1000 kandi ntiyanyuzwe ubu koko mwaretse gucumuzwa n’ibitsina byanyu?? Uyu mugore nawe aragakizwa gusa nta kindi. Ubundi ntabwo ushobora guforsa umuntu kugukunda n’ubwo wowe waba umukunda. kumwica se ubu biratuma amugarukira?Par contre agiye kurangiriza ubuzima bwe muri prison. Murabona ingaruka z’iki cyaha cy’ubusambanyi uburyo ari nyinshi?? Uyu nawe wari waratwaye umugabo w’abandi bimumariye iki? Ubwo se wowe murabanye? Ahubwo wateje ibibazo societe nyarwanda gusa. Kandi uzanapfana umuvumo

    • Umva Jojo, ibyaha ntaho bizajya tukiri ku isi, kandi isi ntiteze kuba Paradizo. Gusa wenda ntitwakwiheba, tugomba gushishikariza abantu kumenya uburenganzira bwabo no kumenya aho gushakira ubutabera. Uyu mugore iyo arega ubushoreke umugabo we, baba baramufunze, bakamukatira, agaheraho yaka gatanya, akareka gukomeza kwitwa umugore we! Ariko isoni zo kwaka gatanya, sinzi niba ziteye isoni kurusha izo ugira iyo wishe uwo mwashakanye!

  • Musenyeri ati hari ibibazo mu ngo Evode nawe aravodavoda ngo ntabyo!!! Ubuse Imanza zo mu miryango arazikizwa n’iki?reka dufashe umukozi w’Imana dusenge naho ibindi birakaze!

  • Kwica umuntu mu Rwanda bisigaye ari nk’umukino.

  • Uwo mugabo c,yishutse ko nyinawundi agira imbabazi!Pein de mort yakuweho murwanda abicanyibashira ubwoba!

    Jye muruhande rumwe uwo mugabo yarizize,
    Kuko yarazinezako uyumugore muto gutyo wa 22ans akenera umugabo yigenga ho!

    Abantubashize ubwoba batinyuka ibizi ra byose:umugabo yica umugore,umugore nawe akica umugabo,umwana akica umubyeyi!
    Imperuka izaba barayirangirije!ahaaaaaa

  • Mu Rwanda ubwicanyi buhari busigaye buruta ubwo mu Burundi imana idutabare.

  • @Kabaya, ntugakabye se nyine.

  • Abantu bakwiye kumva ko kwihanira atari wo muti w’ikibazo uyu mugore nubwo umugabo yari yaramutaye ariko ntiyagomabaga gukora igikorwa kigayitse cyo kwica umugabo we. Yagombaga gutinya ingaruka kuko ubu agiye gufungwa umwana we asigare ari imfubyi muri make yongereye ibibazo aho kubikemura. Gusa abasigaye bihangane kandi ibi bijye bitubera isomo twese. Ntamuntu wagakinishije kwica mugenzi we kuko byanga bikunda bigira ingaruka mbi kuri nyiri ukubikora ndetse nabandi basigaye cyane ko ubikorewe we aba atanakiriho

  • Ariko ntawandusha kumenya impamvu abantu bo muri biriya bice by’igihugu bakunda kugira abagore benshi? Umuntu w’imyaka 25 ugasanga afite babiri, batatu!!

Comments are closed.

en_USEnglish