Rubavu: Miss Rwanda yabagishije URUSHAZA abasaga 40
Nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko 53% y’abarwaye indwara z’amaso mu Rwanda bashobora kuvurwa bagakira, Iradukunda Elsa nyampinga w’u Rwanda 2017 yatangije icyumweru cyo kuvuza abafite uburwayi bw’Urushaza mu Karere ka Rubavu.Uyu munsi yavuje abagera kuri 40.
Dr Major Kanyankore William uyobora ibitaro bya Gisenyi, avuga ko ubusanzwe ibi bitaro byigeze kugira umuganga wavuraga indwara y’ishyaza nyuma aza kujyanwa ku ibitaro bya Kibuye byagizwe ibyo ku rwego rw’Intara.
Ibi bikaba byaratumye mu kwezi ibi ibitaro bya Gisenyi byohereza nibura abarwayi b’amaso basaga 100 kujya kwivuza mu bitaro bya Kabgayi.
Dr Major Kanyankore avuga ko kuba nyampinga yahisemo kuza kuvuza abagazaga ku bitaro bya Gisenyi aruhuye benshi boherejwe ku bitaro byisumbuye bagiye babura ubushobozi bwo kujya i Kabgayi.
Ubu bari kuvurirwa hafi kandi bakavurwa bitabahenze kuko n’umurwayi adasabwa amafaranga yo gusuzumwa. Uri bubagwe abagwa nta kiguzi akanahabwa imiti yose yandikiwe na muganga.
Ngerageze Théoneste waturutse mu murenge wa mudende wo mu karere ka Rubavu, yavuze ko imisi yari ibaye myinshi arwaye amaso ku buryo kuri ubu ataragifite ikizere cyo gukira.
Ngo yari yabwiwe ko agomba kujya i Kabgayi akabagwa ariko abura ubushobozi biramunanira. Ashimira cyane Miss Rwanda wabafashije kubona abaganga babasanze iwabo.
Miss Elisa yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kubona umubare w’abantu barwaye amaso bashobora gukira, yagize igitekerezo cyo kubafasha kuko abenshi muri bo usanga nta bushobozi bafite bwo kwivuza.
Avuga ko yakoze uko ashoboye ngo afatanye n’inzobere mu by’amaso zivuye mu bitaro by’ i Kabgayi zikaza kwita kuri abo barwayi i Rubavu.
Mbere y’iki gikorwa uyu mukobwa hari ikindi yakoreye muri aka karere akomokamo cyo kwishyurira amafaranga y’ishuri abana 10 guhera ku mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatanu.
Biteganyijwe ko hazavurwa abarwayi b’urushaza 200 mu minsi itanu gusa. Mu gihe umubare wabo waba wiyongereye nabo bakazavurwa.
Mu bindi bikorwa Miss Rwanda 2017 ateganya muri iyi minsi harimo no gusura no kuganiriza urubyiruko ruri ku kirwa cya Iwawa mu karere ka Rutsiro.
Joel Rutaganda & KAGAME K. Alain
UM– USEKE.RW/Rubavu
6 Comments
urakoze cherie
Miss wacu Imana imuhe umusha pee.Ndabona yakoze igikorwa cyubugiraneza. KUDOS.
Gusa mpfite ikibazo ko aba Miss bacu hafi yabose bigiriye iyo ibwota masimbi.
Kandi iyo bagazeyo barahinduka pee ntanumwe ugaragaza cg se ngo aterwe ishema nokuba umunyarwanda. It is a shame. Bose bigize abanyaburayi.
Ikirenze k’umugisha Imana izaguha uri muriyi si,kurama etc…izakumpere n’ijuru!
Courage miss
Turagushyigikiye muri ibyo bikorwa by’ingirakamaero. Aho i Kigali n’ahandi hari za Rotary Clubs , zisange zigufashe mu bikorwa bimeze nk’ibyo kuko biri mu nshingano zabo gufasha abatishoboye.
Oh tu as un bon Coeur mamy. May God bless youuu
Comments are closed.