Abagororwa bagira uruhare mu kwinjiriza umutungo Amagereza – Murekezi
Mu nama yo ku rwego rwa Africa ibera i Kigali, Minisitiri w’Intebe wayifunguye mu izina rya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yabwiye abayirimo bahagarariye inzego z’Amagereza ko bakoresha abagororwa mu gushakira imitungo amagereza.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ni we wafunguye iyi nama ihuriwemo n’inzego zishinzwe imfungwa muri Africa, ikaba iba rimwe mu myaka ibiri, iy’uyu mwaka iraba ku nshuro ya kane.
Anastase Murekezi yashimye ko iyi nama abayiteguye bahisemo ko ibera mu Rwanda, avuga ko intego z’uyu muryango uhuje amagereza muri Africa zisobanutse kandi zifitiye akamaro abatuye Africa.
Yavuze ko ibihugu byose bya Africa n’imiryango itari iya Leta bikwiye gushyigikira uyu muryango uhuje inzego z’abagororwa muri Africa (African Correctional Service Association, ACSA).
Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyi nama igamije gukorera hamwe kw’inzego zishinzwe abagororwa no gushakira hamwe uko amagereza yarushaho gutera imbere.
Ngo biri mu murongo wo kubaka KWIGIRA no guharanira KWIHESHA AGACIRO bigomba kugerwaho n’abatuye Africa ubwabo.
Anastase Murekezi yavuze ko kugira ngo amafaranga Leta zigenera amagereza akomeze kwiyongera, abari muri iri huriro ry’inzego zishinzwe Amagereza muri Africa bakwiye gukorana na Leta, amagereza bakayahinduramo ahantu (centres) hakorerwamo ibikorwa bibyara inyungu.
Ati “Ndababwira ko gukoresha abagororwa mu bikorwa bibyara inyungu, bifite akamaro kuri bo, ku nzego ziyobora amagereza no ku bihugu.”
Yavuze ko mu byo u Rwanda rwakoze harimo gukuraho igihano cy’urupfu mu mategeko mu 2007, kandi imfungwa zikaba zihabwa ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo gukora ibisabwa ku rwego mpuzamahanga mu kuzamura ubuzima bw’imfungwa.
Yasabye abari mu nama gukorana bakarushaho kubaka ubumwe hagati yabo.
Mu bandi bavuze mu gufungura iyi nama harimo Umunyamabanga w’umuryango ACSA, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’amagereza muri Zambia, Chato P.K.
Amafoto @UWANYIRIGIRA Josiane
UWANYIRIGIRA Josiane
UM– USEKE.RW
1 Comment
RCS Songa mbere mu bikorwa byo kugorora ariko abo banyamahanga munabasangize uko abagororwa bakorera impamyabumenyi bakiri muri gereza nk’ibyabaye umwaka ushize Nyagatare
Comments are closed.