Kirehe: Police yatanze amazi meza n’amashanyarazi mu ngo 155
Ku rwego rw’igihugu ahatangirijwe igikorwa cya Police Week mu karere ka Kirehe hatanzwe amashanyarazi ku miryango 155 n’amazi meza yagejejwe ku batuye mu murenge wa Kigarama. Minisitiri Francis Kaboneka na IGP Emmanuel Gasana basabye abaturage bahawe ibi bikorwa kubibungabunga no kubibyaza umusaruro.
Aha mu murenge wa Kigarama aho iki gikorwa cyatangirijwe, Police ifatanyije n’abaturage bahanze umuhanda mushya mu kagari ka Cyanya maze batanga umuyoboro w’amazi wagejejwe kubaturage ba hano ndetse n’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ku ngo 155.
IGP Emmanuel Gasana Komiseri mukuru wa Police y’u Rwanda yavuze ko mu gihe cy’ukwezi kwahariwe ibi bikorwa bya polisi bazibanda ku kurwanya ibyaha bikigaragara ariko bakanafasha abaturage mu iterambere ryabo.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye aba baturage bahawe ibi bikorwa remezo kubibungabunga no bakabibyaza umusaruro kuko aribo bifitiye akamaro.
Ati “Inzu irimo umuriro ntigomba kubamo umwanda kuko iyo ugize umwanda ibyo biratuma cya gikorwa gita agaciro. Ikindi ariya mazi akwiye kubungabungwa aho kugirango muge mugenda mukuraho ibyuma kuri ariya ma robine nimuyabungabunge abagirire akamaro nabazabakomokaho.”
Police Week izamara igihe cy’ukwezi ibikorwa byayo bizakorerwa mu gihugu hose, biteganyijwe ko ingo 3 000 zizahabwa amashanyarazi akomoka ku zuba n’ingo zigera kuri 500 zikegerezwa amazi meza. Ibikorwa byose ngo bizatwara agera kuri miliyoni 200.
Police y’u Rwanda ikaba inakora ibi mu kwitegura isabukuru y’imyaka 17 imaze ibayeho izizihizwa ku itariki 16 Kamena 2017.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/ Kirehe
2 Comments
Twese hadasigaye n’umwe tugomba kubungabaunga ibyiza twagezeho
ok
Comments are closed.