Digiqole ad

Politike idaheza niyo izakuraho ubusumbane mu ikoranabuhanga- Jeannette Kagame

 Politike idaheza niyo izakuraho ubusumbane mu ikoranabuhanga- Jeannette Kagame

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira, Madame Jeannette Kagame yagejeje ijambo ku mpuguke mu ikoranabuhanga zaturutse hirya no ku Isi, nk’umwe mu bantu bafasha abakobwa kwitabira uburezi by’umwihariko mu masomo akunze kwiharirwa n’abahungu nk’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro, yagaragaje ko hakiri icyuho ariko gishobora gikemuka mu gihe hariho Politiki iha amahirwe angana ibitsina byombi.

Madame Jeannette Kagame ageza ijambo kubitabiriye Transform Africa.
Madame Jeannette Kagame ageza ijambo kubitabiriye Transform Africa.

Ikiganiro cyareberaga hamwe uko hazamurwa umubare w’abagore bitabira ikoranabuhanga, cyari cyitabiriwe n’abayobozi ku rwego rwa za Guverinoma muri Afurika, ndetse n’abayobozi ku rwego rwo hejuru b’ibigo n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.

Jeannette Kagame yavuze hirya no hino ku Isi hakiri henshi abana b’abakobwa badahabwa amahirwe yo kwiga kimwe n’abahungu, by’umwihariko mu masomo y’imyuga ngiro.

Gusa, agaragaza mu Rwanda abakobwa ku kigero cya 90% bitabira amashuri abanza, ndetse by’umwihariko hejuru ya 50% ubu bakaba bitabira amasomo y’ikoranabuhanga n’imyuga ngiro mu mashuri yisumbuye.

Nk’umwe mu bantu bafasha abakobwa kwiga, by’umwihariko amasomo y’ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro, Jeannette Kagame yavuze ko abana b’abakobwa bahawe amahirwe ntacyo basaza babo b’abahungu bakora bo batashobora, bityo ashishikariza abakobwa gutinyuka, no kutisuzugura kuko nabo bashobora guhindura ibintu.

Yagize ati “Turihano kugira ngo dushakire umuti ubusumbane bw’ibitsina mu ikoranabuhanga mu gihe gito gishoboka, biratanga ikizere kuba SDGs zarateganyije intego zigamije kurangiza ihezwa ry’abagore n’abakobwa…”

Jeannette Kagame yavuze ko kugira ngo intego yo kugabanya ubusumbane bw’ibitsina mu ikoranabuhanga igerweho bisaba ko habaho ubufatanye ku rwego mpuzamahanga, imiyoborere myiza, Politike z’ibihugu zidaheza kandi zikuraho impamvu izo arizo zose zitera ubusumbane bw’ibitsina mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Kandi ko inzego zubatse neza zifite ubushobozi bwo guhindura ibintu muri izi mpinduka zigamije gushishikariza abantu ibyiza no kubyaza umusaruro Politike z’uburinganire mu ikoranabuhanga rigezweho.

Asaba abantu kudakumira abakobwa bifuza kwiga no gutera imbere mu masomo y’ikoranabuhanga n’imyunga ngiro kuko hari abamaze kugaragaza ko bashobora gukoresha ibyo bize bagakora ibifasha abantu benshi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango ‘webfoundation’ mu bice by’icyaro mu mijyi inyuranye nka Kampala, Nairobi n’ibindi bihugu bigera kuri birindwi bya Afurika, bugaragaza ko abagore bakoresha ikoranabuhanga ari bacye cyane.

Mu bagore babajijwe, 37% gusa nibo bagaragaje ko bakoresha ikoranabuhanga, mu gihe abagabo ari 59%. Umunani ku 10 by’abakoresha internet n’ubundi usanga ngo bayikoresha bajya kuri Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibyo uyu mudamu avuga nibyiza iyo yongeraho politiki zidaheza abantu hanze zitabita ibigarasha bigomba kuraswa, zitanica byari kuba byiza kurushaho.

  • Madame Jeanette Kagame ni umudamu usobanutse, afite ibitekerezo byiza/bizima, kandi afite n’umutima mwiza. Biranagaragara ko ari umudamu wiyoroshya.

    Ubona rwose afite ubumuntu muri we, akabugaragariza mu bushake bwo gufasha abana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye. Turizera ko ibyo abikora nta zindi nyungu za Politiki agamije. Abategarugori b’abanyarwandakazi bari bakwiye kumufatiraho urugero.

  • tumushimire kuko ibyo avuga we yatangiye kubishyira mu bikorwa aha amahirwe abana b’abahanga badafite ubushobozi kwiga amasomo kandi bakayasoza neza , uri umuyobozi mwiza u Rwanda rufite. umuryango wanyu Imana ijye ihora iwuha umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish