Digiqole ad

USA: Dr Binagwaho yegukanye igihembo cya 100 000$

 USA: Dr Binagwaho yegukanye igihembo cya 100 000$

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Agnes Binagwaho

I Seattle muri Leta ya Washington, Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr  Agnes Binagwaho yahawe Roux Prize kubera uruhare mu guhindura ubuzima akoresheje ibipimo ngenderwaho( Data)mu buzima akoresha uburyo bwa Global Burden of Disease (GBD)

Minisitiri Dr Binagwaho
Minisitiri Dr Binagwaho

Dr Agnes Binagwaho  yahawe iki gihembo cyiswe Roux Price gitanzwe ku nshuro ya kabiri kubera ngo uruhare agira mu gutuma ubuzima bw’abanyarwanda buba bwiza binyuze ku gufata ibyemezo bishingire ku bipimo ngenderwaho.

Dr Binagwaho wize ubuvuzi bw’abana yashimiwe ko yashishikarije ababyeyi kugira imyumvire ituma batwita kandi kabyara neza, impfu zikagabanuka.

Igihembo yahawe gifite agaciro k’amadolari ibihumbi 100$.

GBD ni uburyo bugezweho bwo kubarura no kugereranya ingano y’ubuzima butakara kubera ibyorezo, ibikomere n’ibindi bintu bitera akaga ubuzima. Hamwe na Dr Binagwaho abandi banyarwana barenga 20 nabo ubu bari mu bushakashatsi kuri GBD.

Yashimiwe ko yakoresheje uburyo bwiswe Global Burden of Disease (GBD) uburyo bwatumye ngo hakoreshwa ubushobozi bucye igihugu cye gifite mu gukumira ibyorezo no kurengera ubuzima bw’abanyarwanda.

Iki gihembo aragifata kuri uyu wa Gatatu, 21 Ukwakira  mu muhango uri bubere Seattle, Washington, USA.

Igihembo cya Roux Price gitangwa n’ikigo cya Kaminuza ya Washington kitwa Institute for Health Metrics and Evaluation (IHME).

Cyitiriwe David Roux n’umugore we Barbara bagitera inkunga.

Cyatangiye gutangwa muri 2013 kikaba gihabwa umuntu wagize uruhare rugaragara mu kuhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu buvuzi budasesegura.

Mu 1994 Dr Binagwaho yari umuganga w’abana mu Bufaransa, agaruka mu Rwanda mu 1996 urwego rw’ubuzima rwari rufite ibibazo bikomeye cyane kuko ibikorwa remezo byari byarashenywe n’abakozi barishwe abandi barahunze.

Nyuma yo gukora nka muganga usanzwe, yagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Sida, ubundi agirwa munyamabanga uhoraho muri MINISANTE mbere yo gushingwa kuyobora iyi Minisiteri kuva mu 2011.

Kuva mu 2012 Dr Binagwaho yatangiye gukoesha cyane Global Burden of Disease (GBD data) ndetse ashyira u Rwanda muri ‘network’ mpuzamahanga y’abakoresha ubu buryo bagera ku 1 400 bo mu bihugu 115.

Dr Binagwaho avuga ko Global Burden of Disease ituma bamenya ahakenewe gushyirwa amafaranga n’umuhate ndetse n’aho kwigisha byakwibanda.

Uyu muganga w’abana ashimirwa n’amahanga uruhare rwe mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda. GBD igaragaza ko hagati ya 1990 na 2013 ikizere cy’uburambe ku munyarwanda cyazamutseho imyaka 15 ku bagabo no ku bagore, ukuzamuka guhambaye kutigeze kugirwa n’ikindi gihugu ku isi.

GBD, ubu buryo mpuzamahanga bw’ibarurishamibare mu by’ubuzima bwa The Institute for Health Metrics and Evaluation (IHME) ibibuvuyemo bitangazwa bishingiye ku byorezo 300, ku bikomere, ku bitera akaga hagendewe ku myaka,gender n’igihugu. Nk’ibiheruka gusohoka byo mu 2013 byashyizwe AHA

Igihembo cya Roux kigamije gushimira umuntu wakoresheje ubu buryo atanga amakuru n’ibimenyetso bifatika hagamijwe guhindura ubuzima bw’abantu. Abatoranywa kugihabwa ni abo mu bihugu byinshi ku isi mu bigo by’ubushakashatsi, abakozi muri za guverinoma, abakorerabushake mu by’ubuzima, n’abakozi mu nzego z’ubuzima mu baturage.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Arabeshya arayasorera tu! Anyway Felecitation to Agnes!

  • Hon Minster, kabisa nguriza 10m nzayakwishyura bidatinze. Urabona ko ayo yitwa windfall. Mbaye mbashimiye. kandi nshimira kwiga.

  • ukwiye iki gihembo kabisa kuko uritanga bigaragara kandi uri umuhanga , uzi ibyo ukora

  • uzabe rwanda president 2017, anyway wibuke utange 60% muri FPR

  • wibuke kuyahako abaguhaye iyontebe

  • Erega Kagame yahaye abagore ijambo. Binagwaho for President! nuko ntakinyarwanda azi ariko njye nari kuzamutora.

  • Asa neza gusa, kubona umuntu uri mu myaka 60 usa gutya.

  • BRAVO URABIKWIYE HON.MINISTER

  • Congretulations a toi et au tout le Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish